RFL
Kigali

Ingaruka zikomeye zikurikira umuvuduko w'amaraso ukabije

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/06/2024 14:44
0


Ubushakasatsi bwagiye bukorwa mu myaka itandukanye bwagaragaje ingaruka nyinshi zishobora guterwa no kuba umuntu afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije.



Umuntu ufite ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso ukabije ahura n'ibibazo by'ubuzima birimo kutabona neza, kubira ibyuya,kuva imyuna, umutima utera cyane n'ibindi, gusa hari n'izindi ngaruka zikurikira umuvuduko w'amaraso nk'uko Medical News Today ibitangaza:

1. Kwikanga bya hato na hato mu gihe usinziriye

Aha abahanga bavuga ko iki kibazo giterwa no kuba ufite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ngo nabyo biri mu ngaruka ziterwa no kuba umuntu afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije.

2. Kurwara impyiko

Bitewe n’uko impyiko zifite imimaro myinshi ku buzima bw’umuntu irimo gusohora imyanda n’ibindi, umuvuduko w’amaraso ukabije ubangamira imikorere y’impyiko bikaba byanaziviramo uburwayi bukomeye. Burya ngo umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora gutuma imijyana igaburira ubwonko iturika bikaba byaviramo umuntu uburwayi bwa stroke.

3.Umuvuduko ukabije w’amaraso ngo nawo utuma umubiri utakaza ubushobozi bwo gukoresha isukari nkuko bikwiriye, ibyo rero iyo bidakosowe bikiri mu maguru mashya, bishobora kugutera diyabete, indwara mbi cyane ndetse idakunze no gukira. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND