FPR
RFL
Kigali

Nacky yateguje amashusho y'indirimbo nshya yise 'Summer time'

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/06/2024 11:13
0


Umuhanzi w'Umunyarwanda ukizamuka ukorera umuziki we mu gihugu cy'u Budage, Nahisemo Sezerano Alain Nacky ukoresha izina rya Nacky, yateguje amashusho y'indirimbo nshya yise 'Summer time' nyuma ya 'Hoya'.



Uyu musore w'imyaka 20 y'amavuko witegura gushyira hanze amashusho y'ndirimbo yise 'Summer time', aganira na InyaRwanda yavuze ko ari indirimbo yakoze kugira ngo afashe abantu kuryohererwa n'ibi bihe by'impeshyi.

Yavuze ko mu mashusho yayo yakoreshejemo umukobwa w'umuzungu bijyanye nuko ariwe yabonaga wujuje ibyo yashakaga ndetse binahura neza n'ubutumwa buri mu ndirimbo.

Nacky yavuze ko 'Summer time' ari indirimbo yiteze ko izaryohera Abanyarwanda n'abakunzi b'umuziki muri rusange bitewe n'uburyo ikoretsemo muri rusange.

Aragira ati: "Indirimbo yanjye ya 2 nise 'Summer time' niteze ko izaryohera Abanyarwanda ndetse n'abandi bakunda umuziki muri rusange bitewe n'uburyo ikoretsemo ndetse n'ibihe turimo. Ni indirimbo ibyinitse kandi turi no mu bihe byimpeshyi aho abantu baba bari mu byishimo n'ibirori bitandukanye kandi bakeneye no kuruhuka."

Indirimbo ya mbere Nacky yashyize hanze yitwa 'Hoya' akaba yari yayisohoye mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka aho kugeza kuri ubu imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 133 ku rubuga rwe rwa YouTube .

Aganira na InyaRwanda yavuze ko ari indirimbo kugeza ubu imaze kumugeza ku rwego rwiza dore ko Abantu bayakiriye mu buryo atatekerezaga. 

Ati" Ahantu indirimbo yanjye yambere nise 'Hoya' yangejeje harahashimije kuko ntabwo natekerezaga ko Abanyarwanda bayakira kuriya. Ntabwo navuga ko byaciyemo neza gusa abanyarwanda mbafitiye byinshi cyane kuko nifuza kubashimisha"

Nacky yatangiye umuziki muri 2021 ubwo yatangiraga kujya aganira na bakuru be muri uyu mwuga, bituma abakuraho inganzo yo kuririmba.

Uyu musore avuga ko yagize amahirwe yo kujya i Burayi agiye kwiga no gukorerayo bigatuma bimikoma mu nkokora ku mwuga wo kuririmba kugeza yongeye kwisuganya, aho abikora ari bitatu kuri ubu.

Nacky yifuza mu kwezi kwa Gatatu k'umwaka utaha yazasohora EP izaba iriho indirimbo 6 ndetse izina ryayo azaritangaza mu minsi iri imbere.

Amajwi y'indirimo ye nshya ' Summer time' yakozwe na Prince Kiiiz mu gihe amashusho yayo yakozwe na Creative Aminu anashimira cyane ko yamufashije. 

Kuri ubu amajwi y'iyi ndirimo ari ku mbuga zitandukanye zirimo Audiomack na YouTube mu gihe ategereje gushyira hanze amashusho mu minsi ya vuba.


Nacky avuga ko yakoze indirimbo nshya yise 'Summer time' kugira ngo afashe abantu kuryohererwa n'ibi bihe byimpeshyi 

Nacky witegura gushyira hanze amashusho y'ndirimbo yise 'Summer time' 

Umva indirimbo nshya ya Nacky Summer time unyuze hano











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND