FPR
RFL
Kigali

Ibyamamare byo muri Sinema byakundaniye mu kazi bigakomeza mu buzima busanzwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/06/2024 12:05
0


Buri wese ukurikira filime akunze kubona ibikinwa akabisanisha n’ubuzima busanzwe cyane ko uba wahawe ‘role’ agerageza kuyikina ku buryo umuntu ubibona yisanga muri iyo filime, ndetse akajya mu mujyo wo kumva ko ibyakinnwe ari ukuri cyangwa se bikamuzamurira amarangamutima.



Ibi biryohera benshi cyane iyo bigeze kuri filime zizamura amarangamutima yabo cyane cyane iziganisha ku rukundo. Ku bakunda kureba izi filime hari aho ugera ukobona abakina nk’abakundana muri yo baberanye cyane ukifuza ko banakomezanya mu buzima busanzwe hanze ya sinema.

Ibi ntabwo bikunze kubaho cyane , gusa hari bamwe byabayeho bakundanye mu buzima busanzwe nyuma yo guhurira muri filime bagahabwa umwanya wo gukina nk’abakundana. 

Muri iyi nkuru tugiye kureba couple icumi z’abakinnyi ba filime bakomeje umunyenga w’urukundo nyuma yo guhuzwa n'akazi ko gukina filime, mu buzima busanzwe bakaza kwisanga bahuje bikagera aho bakundana.

1. Angelina Jolie na Brad Pitt

Umubano wa Angelina Jolie na Brad Pitt wavuzweho na benshi bigera n’aho bahabwa akazina ka Brangelina (Brad na Angelina).

Ni umubano wazamutse nyuma yo gukundanira mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Mr. na Mrs. Smith’ mu 2005 bitungura benshi kuko Brad Pitt yari asanzwe afite umugore, Jennifer Aniston, bari bamaranye imyaka itanu.

Nyuma y’amezi make iby’urukundo rwa Angelina Jolie na Brad Pitt bigiye ahagaragara, uyu mugabo na Jennifer Aniston batangaje ko batandukanye.

Mu 2006 ni bwo Angelina Jolie na Brad Pitt bibarutse imfura ndetse nyuma y’imyaka ibiri bibarutse impanga Knox Leon na Vivienne Marcheline, bakora ubukwe muri Kanama 2014 nubwo nyuma y’imyaka ibiri Angelina Jolie yahise asaba gatanya kugeza n’ubu ntibagicana uwaka.

Hagati aho mbere y’uko Brad Pitt akundana na Angelina Jolie yagiranye ibihe bidasanzwe na Gwyneth Paltrow bakundaniye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Se7en’ mu 1994 gusa batandukanye mu 1997.

Angelina Jolie yabanje kukanyuzaho na Billy Bob Thornton nyuma yo guhurira muri filime ‘ Pushing Tin’ mu 1999 bashyingiranwa mu 2000 gusa urukundo rwabo ntirwamaze kabiri batandukanye mu 2003.

2. Ben Affleck na Jennifer Lopez

Ben na Jennifer nayo ni imwe muri couple zagarutsweho cyane kuva mu 2002 kugeza n’ubu, dore ko urukundo rw’aba bombi rwatumye bahabwa akazina ka Bennifer.

Aba bombi bahuye bwa mbere mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Gigli’ mu 2002, mu mwaka wakurikiyeho bashatse gukora ubukwe ntibyakunda gusa Ben Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2004 nubwo mu mezi make yakurikiyeho bahise batandukana.

Nyuma y’imyaka 17 batandukanye, Ben na Jennifer bongeye gusubirana muri Mata 2021 nyuma y’umwaka umwe bahita banashyingiranwa, kugeza ubu umubano wabo umaze iminsi ugarukwaho cyane bitewe n'uko batakibana mu rugo rumwe ndetse binavugwa ko baba bari kwerekeza kuri gatanya.

3. Adam Demos na Sarah Shahi

Adam Demos na Sarah Shahi ni abakinnyi b’imena ba “Sex/Life”. Mu 2021 nibwo batangaje ko basigaye bakundana nyuma yo guhurira mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime mu 2020.

Sarah Shahi ukina ari Billie Connelly na Adam Demos ukina ari Brad Simon muri iyi filime, icyo gihe byatangajwe ko basigaye bakundana ndetse ahantu hose baba bari kumwe bafatanye agatoki ku kandi. Sarah Sahi yabwiye ikinyamakuru People ko we na Adam Demos, bahuriye kuri byinshi ndetse bakaba bahuza cyane mu buryo bukomeye.

Ati “Twarahuje bwa mbere tugihura. Twasanze duhuje umuziki buri wese akunda. Duhuje icyanga kimwe kuri Whiskey na Tequila, yahise antwara ubwenge nk’umuntu nahoze nifuza cyane kuva kera. Nagize amahirwe yo gukinana na we, navuga ko kwicarana na we iruhande rwanjye , iruhande rwa camera byari iby’agaciro.”

Bakundanye nyuma yaho muri Kamena 2020 US Weekly yatangaje ko Sarah Shahi yashwanye na Steve Howey wari umugabo we bari bamaranye imyaka 11.

Bari bafitanye abana batatu barimo uwitwa William n’impanga zirimo Violet na Knox. Batandukanye byemewe n’amategeko muri Mutarama 2021.

Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Sarah Shahi yigeze kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko kuva batandukana agasanga Adam Demos bahuriye muri Sex/Life ubuzima bwe bwahindutse.

Igice cya mbere cya ‘Sex/Life’ aba bombi bahuriyemo, cyashyizwe kuri Netflix ku wa 25 Kamena 2021. Iyi filime ishingiye ku nkuru y’agatabo kitwa ‘44 Chapters About 4 Men’ ka BB Easton.

4. Blake Lively na Ryan Reynolds

Aba bombi bahuriye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Green Lantern’ mu 2010 nyuma yaho mu 2011 batangira gukururana byavuyemo urukundo rudasanzwe bahita basezerana kubana akaramata nk’umugabo n’umugore mu mwaka wakurikiyeho. Kuri ubu Blake Lively na Ryan Reynolds bari muri couple zirambanye cyane dore ko bamaranye imyaka 10 bamaze kubyarana abana bane.

5. Bradley Cooper na Zoe Saldana

Zoe Saldana na Bradley Cooper bakina mu mwanya wa Gamora na Rocket muri "Guardians of the Galaxy" bigeze kugirana umubono wihariye nyuma yo guhurira muri filime "The Words," mu 2011. Gusa umubano w’aba bombi ntiwamaze kabiri kuko bahise batandukana muri Mutarama 2013, ibintu byagize ingaruka zikomeye kuri Zoe Saldana bigera naho yishora mu biyobyabwenge.

6. Emma Stone na Andrew Garfield

Emma Stone na Andrew Garfield bakundaniye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘The Amazing Spider-Man’ mu 2011, bamarana imyaka ine bakundana ndetse mu gihe cyabo cy’urukundo bongeye guhurira muri filime ‘The Amazing Spider-Man 2’.

Emma na Andrew si bo ba mbere bakundaniye muri filime ya Spider-Man, dore ko Tom Holland asigaye akundana na Zendaya nyuma yo guhurira muri ‘Spider-Man: Homecoming’.

Abandi ni Tobey Maguire na Kirsten Dunst bakundaniye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Spider-Man 1’ nubwo baje gutandukana mu ibanga bakabyemeza nyuma yo gusohoka kwa filime kw’igice cya gatatu cy’iyi filime (Spider-Man 3).

7. Javier Bardem na Penélope Cruz

Aba bombi bahuriye muri filime “Jamón Jamón” yakozwe mu 1992 ntibahuza neza bongera kunga ubumwe mu 2007 nyuma yo guhurira muri filime ya Woody Allen ‘Vicky Cristina Barcelona’ barakundana bikomeye ndetse nyuma y’imyaka itatu bahise bakora ubukwe, ubu bafitanye abana babiri.

8. Trai Byers na Grace Gealey

Trai na Grace Byers bahuriye mu ifatwa ry’amashushio ya filime y’uruherekane ‘Empire’ yatangiye gusohoka mu 2015.

Kuva bahurira muri iyi filime aba bombi ntibari bazi ko bazakundana bikomeye kugeza aho bakora ubukwe nyuma y’umwaka umwe bamenyanye. Gushyingiranwa byabaye nk’igitangaza ku bakunzi ba filime ya ‘Empire’.

Nyuma yo gukora ubukwe mu 2016, Trai na Grace Byers mu 2018 bongeye guhurira muri filime ‘Bent’. Trai na Grace Byers ubu bafitanye umwana umwe bibarutse mu 2022.

9. Rachel McAdams na Ryan Gosling

Niba wararebye filime ‘The Notebook’ ukishimira inkuru y’urukundo rwa Allie Hamilton na Noah, ibyaberaga muri iyi filime aba bombi babishyize mu buzima busanzwe barakundana bikomeye kuva mu 2005 bamarana imyaka ine.

Nubwo batandukanye Ryan Gosling aganira na GQ yashimiye abateguye iyi filime ‘The Notebook’ kuko batumye ahura n’urukundo rudasanzwe yigeze kugira mu buzima bwe. Nyuma yo gutandukana na Rachel McAdams, Ryan Gosling yahuje na Eva Mendes bahuriye muri filime ‘The Place Beyond the Pines’ yo mu 2015 ubu bafitanye abana babiri.

10. Jennifer Lawrence na Nicholas Hoult

Jennifer Lawrence na Nicholas bahuriye muri filime ‘X-Men: First Class’ mu 2010, urukundo bagaragaje muri filime barukomezanya hanze yayo kugeza mu 2014. Nyuma y’imyaka ibiri batandukanye, bongeye guhurira muri filime imwe ‘X-Men: Apocalypse’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND