RFL
Kigali

Tennis: Amarangamutima ya Tia Kaishiki wakiniye u Rwanda bwa mbere mu irushanwa rya Billie Jean King Cup

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/06/2024 9:55
0


Lia Kaishiki wavukuye mu Busuwisi, yemeza ko inzozi ze zabaye impamo nyuma yo gukinira u Rwanda bwa mbere mu mikino ya Billie Jean King Cup iherutse kubera mu Rwanda.



Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki 15 Kamena ni bwo mu Rwanda hasojwe irushanwa rya Tennis rya Billie Jean King Cup ryari rimaze iminsi 5 rihuza ibihugu 10 byo muri Afurika. Ni irushanwa u Rwanda rwasoje ku mwanya wa 5 nyuma ya Angola, Togo, Cameroon na Tanzania.

Ku ruhande rw'u Rwanda, ikipe y'igihugu yagaragayemo umukinnyi Lia Kaishiki w'imyaka 19 waje gukinira u Rwanda ndetse no kongera imbaraga ku bakinnyi bari imbere mu gihugu.

Uyu mukobwa ufite umubyeyi w'umunyarwanda yavuze ko ko inzozi ze zabaye impamo nyuma yo gukina iyi mikino yambaye umwenda w'igihugu. Yagize ati: "Birashimishije cyane kuba narakiniye igihugu cya Mama wanjye ndetse kikaba igihugu cyanjye byari iby'agaciro kubona ababyeyi ndetse na Musaza wanjye baza kunshigikira muri make navuga ko inzozi zanjye zibaye impamo."

Avuga ko bwari ubwa 3 aje mu Rwanda ariko bukaba ubwa mbere yari akiniye ikipe y'igihugu kandi yifuza kuzakomeza kuyikinira aho bizashoboka hose 

Lia yakomeje avuga ko yishimiye abakinnyi bari kumwe mu ikipe y'igihugu.  Ati: "Abakinnyi twari kumwe ni abantu beza baganira kandi twari duhurije hamwe. U Rwanda ni gihugu kiza gifite abantu bakundana kandi bagira urugwiro."

Sara Nankunda Masimann ubyara Lia, avuga ko nawe yishimiye kuba umwana we yakiniye u Rwanda.

Ati: "Ni umwana watangiye Tennis akiri muto, ayifatanya n'umupira w'amaguru, gusa ku myaka 10 yahisemo gukomereza muri Tennis. Kumubona yambaye imyenda y'ikipe y'igihugu ni iby'agaciro ndetse nanavuga ko inzozi zanjye zibaye impamo." 

Lia Kaishiki yavukiye mu gihugu cy'u Busuwisi, avuka kuri Mama we w'unyarwanda na Se w'umusuwisi. Ababyeyi baje kwimukira Dubai ariko we asigara mu Busuwisi kuko ariho haba amarushanwa akomeye.

Ikipe y'igihugu yegukanye umwanya wa 5 ntiyabasha kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya 3 kuko hagiye Algeria








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND