Perezida Paul Kagame yagaragaje uko yitwara mu bibazo bizamurwa n’abatifuriza ineza u Rwanda, agaruka ku gisobanuro cya Demokarasi n'uko asanga Afurika ikwiriye kwitwara kugira ngo ibashe kugera kure mu iterambere kuko ifite ibisabwa.
Mu kiganiro kihariye Perezida Kagame yagiranye na RBA cyayobowe na Barore Cleophas ndetse n’Umunyamakurukazi Abera Martina, yagarutse ku bakivuga u Rwanda nabi, avuga ko bitabura kandi binagoye kuba byarangira kuko ari ko isi iteye.
Asobanura iyi ngingo, yavuze uko abyitwaramo ati: ”Icya
mbere buri gihe mpitamo kwita ku nshingano zanjye no kureba icyo nkatwe
nk’abayobozi dukwiriye guha igihugu cyacu.”
Yagaragaje ko ari uruhare rwa buri umwe kubaka
igihugu no guhangana n’ibibazo bitandukanye bicyugarije, anitsa ku
mikoranie n’ibindi bihugu.
Ati: ”Ikindi n uko u Rwanda atari ikirwa ahubwo ruri kuri
uyu mugabane ku isi, buri gice cyose cy’iyi si gifite amateka yacyo, ibibazo, amahirwe, umuco n’ibindi.”
Yagaragaje ko buri gihe usanga abashaka
kwivanga mu bijyanye n’imiyoborere y’u Rwanda bazana ibirebana na Demokarasi, kandi nabo
ubwabo bafite ibibazo byabo byinshi binashingiye ku gisobanura baha Demokarasi
ubwabo batazi.
Ati: ”Ikibazo cya mbere hari abo bazana ibibazo ugasanga
ibyo bavuga nta shingiro, ariko ni uburenganzira bwabo. Hari ibibazo bijya mbere
mu isi hose wakwibaza ngo, ese ni uruhe ruhare u Rwanda rwagize mu kugira ngo
bibe?”
Yongeraho ati: ”Mu bice bitandukanye uhereye muri Afurika,
u Burayi, Aziya, Uburengerazuba bwo hagati, bishobora kugutungura uburyo ibibazo
bikomeye bikomeje kuba kuri bya bihugu abantu babona kuri televiziyo.”
Yagaragaje ko abantu bigira nk'aho bashakira ibisubizo
abantu kandi ari bo bari kubiteza, ari ba nyirabayazana wabyo. Aragira ati: ”Ibibazo byinshi
usanga bishingira ku buryo abantu batanga igisobanura cya demokarasi.”
Aha niho yahereye avuga ko abantu baba bashyushye ngo hari ibibazo bya demokarasi kandi nabo ubwabo babifite.
Ati: ”Ushobora kwataka abantu ngo bafite ikibazo cya
demokarasi kandi na we ufite ibibazo bishingiye kuri demokarasi, ikibazo ni uko
aba bantu bihaye uburenganzira bwo kureba iby’abandi.”
Yagaragaje ko hari n’ababa bashaka gutanga amabwiriza y’uburyo
abantu bakwiriye kwitwara mu bibazo, nyamara byinshi bituruka kuri bo.
Gusa kwishakamo ibisubizo ni kimwe mu bisubizo
birambye kuri abo bose baba bashaka kwinjira mu buzima bwite bw’ibindi bihugu
basize ibyabo bifite ibikomeye.
Ati: ”Ibyo ni byo byatumye twicara, tureba uburyo
twakwishakamo ibisubizo, ariko tudataye igihe ku bintu bidafitiwe ibimenyetso, cyeretse igihe bihari kandi na byo nzabyinjiramo kuko mbona ari ikibazo kandi
hari icyo biri kuntwara.”
Perezida Kagame yavuze ko usanaga abantu bahora
bavuga ibintu bidafite agaciro, ariko bakigira nk'aho bigafite, gusa icyo
birengagiza ni imimerere nyayo y’umuntu uzi icyo ashaka.
Ati: ”Ushobora kwangiza umuntu mu buryo bufatika ariko
ntiwakwangiza ibimurimo, ntabwo wakwangiza uko mfata ibintu ibyifuzo byanjye
ibyo ntekereza ko aribyo bikwiriye.”
Yongeraho ati: ”Ntabwo dutewe ubwoba n'ikintu na kimwe
kuko twize byinshi ariko icyo udashatse kutwubaha turakwihorera ariko
byange bikunde ukabyumva.”
Ashimangira iyi ngingo agira ati: ”Ntabwo turi bato, turi
abantu bafite kwiyubaha, ntabwo watwangiza, tuzakwereka ko bidashoboka, twe
twavuye ahantu hatari ikintu na kimwe twavuye mu ivu.”
Yakomoje ku makuru amaze iminsi mu
bitangazamakuru binyuranye aho abanyamakuru biganjemo ab'i Burayi bishyize hamwe mu mugambi wo guharabika u Rwanda, ibintu bikunze kuba mu bihe by’ingenzi bireba ubuzima bw’igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko ababirimo bose bibeshya ati: ”Barimo guta igihe, bakabaye bakoresha imbaraga n’amafaranga zabo mu bintu bifite agaciro.”
Ingingo irebana no gukorera hamwe nk’umugabane umwe, Perezida Kagame yagize icyo abivugaho. Yagaragaje ko Afurika ifite ibibazo byinshi ariko na none ifite amahirwe menshi n'ibyo kuba yaheraho kugira ngo igere ku byo yifuza byose.
Gusa na none imbogamizi iracyari politike y'abifuza ko uyu mugabane wakomeza gusigara inyuma. Ati”Abantu bakwiye kugira politike yo kuvuga oya, dukwiye ibyiza, birashoboka, twabigeraho ariko abantu bakumva ko byakunda bakoranye.”
Yavuze ko ugereranije n'uko bimeze ku yindi migabane, Afurika itagira imipaka yaba ari igisubizo cyagutse cyo kugera ku bisubizo
bihuriweho.
Ati: ”Ubundi muri Afurika nta gihugu gihari kinini
ugereranije n'uko indi migabane ingana, bityo rero dukoranye ni bwo tuzaguka, ariko
ntidukomeza kurwana, kwicamo ibice, tuzaba twishyize aho abantu bifuza ko
tudatera imbere badushaka.”
Yongeyeho ati: ”Dukwiriye
gukora ibyiza ku bwacu, tukarwanya abifuza ko duhora hasi. Guhindura politike
y’imikorere, politike kandi ishyira abantu bose hamwe.”
Perezida Kagame yongeye kugaruka byihariye ku ngingo ya Demokarasi, avuga ko ijyana n'ibyo abantu bakwiriye guhitamo, 'ni
amahitamo, n'uburyo abantu byabyitoza'. Yavuze ko Demokarasi
nyayo ishingira ku byo abanyagihugu bifuza.
Yagize ati: ”Ntabwo nigeze menya igice na kimwe aho demokarasi
yabashije kugerwaho abantu bashingiye ku mahame n’ibitekerezo bivuye hanze y’igihugu.”
Avuga ko kugeza ubu nta kintu asanga kibera mu Rwanda kitaba
ahandi mu buryo bwa Demokarasi ku buryo hakumvikana byacitse.
Atanga urugero aho benshi bahora baririmba ko bafite
Demokarasi usanga ishingiye ngo ku bushobozi bwambura rimwe na rimwe
uburenganzira itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga zigafungwa ngo kuko zifite
inkomoko mu gihugu iki n'iki.
Ati: ”Bo babikora ariko twe ntabwo twabikora ngo umaze
igihe kirekire ku butegetsi, ibyo ariko ntabwo bikureba ahubwo bireba abaturage
bari hano.”
Perezida Kagame yavuze ko aramutse atumviye
ubusabe bw’abanyarwanda bakomeza kumusaba ko yakomeza kubayobora, hakagira ibipfa, nabwo wasanga ashyirwaho icyasha.
TANGA IGITECYEREZO