FPR
RFL
Kigali

Bakunze guhirwa! Igisobanuro n'imiterere y'abitwa ba Stella

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/06/2024 10:18
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Stella ni izina ry’abakobwa rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikilatini risobanura inyenyeri.

Iri zina ryatangiye gukoreshwa mu Bwongereza mu 1374 maze mu kinyejana cya 16, ubwo umusizi w’Umwongereza witwa Sir Phillip Sydney yarikoreshaga mu muvugo wamenyekanye cyane witwa ‘Astrophel to Stella’.

Stella Ni izina rikunzwe cyane ku Mugabane w’u Burayi mu bihugu nk’u Bufaransa, Suède na Norvège ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Australie.

Bimwe mu biranga ba Stella:

Ba Stella barangwa nuko bakunda guhirwa no kugira amafaranga. Ibi binagaragarira ku miterere yabo y’uko bakunda kubona ibintu bihenze hafi yabo. Gusa, imibanire myiza n’abandi iza ku isonga mu byo bashyira imbere.

Ukuri n’ubutabera ni bimwe mu byo ba Stella bubaha. Bakunda gukurikiza amategeko n’amabwiriza kuko ngo aribyo bibazanira amahoro no kunyurwa.

Bagira ibitekerezo byiza ku buryo iyo babikoresheje bizamura ubukungu bwabo. Bagira imiterere ituma abantu babakunda cyane ku buryo kugira inshuti biborohera cyane.

Ba Stella bakunda gukora ibintu byabo bituma baba babohotse ku buryo baba biteguye ingaruka z’ibyo bakoze.

Izina rya Stella rifitwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Abanyamerika Stella Stevens na Stella Hudgens bamamaye mu gukina filime n’umunyamideli ubifatanya n’ubuhanzi Stella Ruiz White ukomoka muri Philippines.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND