FPR
RFL
Kigali

Paul Kagame, Frank Habineza na Mpayimana Philippe bemerewe bidasubirwaho guhatanira kuyobora u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/06/2024 18:25
0


Abakandida batatu: Kagame Paul watanzwe n'umuryango FPR- Inkotanyi; Habineza Frank watanzwe n'ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibudukikije mu Rwanda (DGPR) ndetse na Mpayimana Phillippe, umukandida wigenga, ni bo basohotse ku rutonde ntakuka rw’abemerewe guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.



Byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, mu kiganiro cyatambutse imbona nkubone kuri Televiziyo Rwanda, ni nyuma y’uko ku wa 6 Kamena 2024, hasohotse urutonde rw’agateganyo.

Iyi Lisite ntakuka yatangajwe hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 99 iteganya ibisabwa Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika;

Hashingiwe na none ku Itegeko Ngenga N° 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora nk’uko ryavuguruwe, mu ngingo zaryo iya 73, iya 74, iya 75, iya 81, iya 82, iya 83, iya 84, iya 85, iya 86 n’iya 88;

Hanashingiwe kandi ku Mabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora N˚ 001/24 yo ku wa 19/02/2024 agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024 mu ngingo zayo, iya 62, iya 63 n’iya 64.


Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje ko Kagame Paul, Frank Habineza na Mpayimana Philippe bujuje ibisabwa mu guhatanira kuyobora u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND