RURA
Kigali

Ku myaka 8 arakataje mu muziki! Nishimwe Jessica yagaragaje ibyagezweho kubera ‘ubuyobozi bwiza’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/06/2024 16:38
0


Umwana w’umukobwa witwa Nishimwe Jessica w’imyaka 8 y’amavuko yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Gihugu cyanjye”, aho yagaragaje ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho kubera ubumwe n’imiyoborere irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.



'Gihugu cyanjye' ni igihangano cya Nishimwe Jessica yageneye Umukuru w'Igihugu (Perezida Paul Kagame) ndetse n'Abanyarwanda muri rusange, yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk’umuhanzikazi.

Uyu mwana ukiri ku ntebe y’ishuri, amaze igihe atangiye kugaragaza impano mu muziki, byatumye umuryango we wiyemeza kumufasha.

Muri iyi ndirimbo yise ‘Gihugu cyanjye’ agaragazamo ibyiza bitatse u Rwanda, gahunda za Guverinoma zateje imbere urwego rw'Ubukerarugendo, umutekano u Rwanda rusagurira n'ibindi bihugu. Uyumve uyisangize n'abandi

Hari aho aririmba agira ati “Mbe gihugu cyiza mugongo waduhetse Rwanda nziza abana bato turagukunda n’ababyeyi bacu baragukunda Rwanda gahore ku isonga wowe wahogoje amahanga. Wowe wahanze u Rwanda Mana isumba byose ushimwe rurema bintu byose kuko waduhaye urwanda.”

Agakomeza ati “Imisozi yawe yuzuyemo amashyamba abana bato turabikunda n’ibibaya byawe turabikunda Rwanda gahore ku isonga wowe wahogoje amahanga […] Asante Sana Perezida wacu, Kagame Paul wowe dukesha ibyiza byinshi abana bato turagukunda cyane gahore ku isonga wowe wahogoje amahanga.”

Umubyeyi wa Nishimwe Jessica, Kanani yavuze ko bahimbye iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza ibyiza Umukuru w’Igihugu yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize.

Ati “Ni ndirimbo twanditse mu rwego rwo kugaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, mu rwego rwo kugaragaza uburyo ubuyobozi bwiza bwatumye uyu munsi Abanyarwanda bashimye. Rero, iyi ndirimbo irimo ibyo bikorwa byose.”

Kanani aherutse kubwira InyaRwanda ko biyemeje gushyigikira Jessica kugeza ubwo impano ye izamenywa na buri wese.

Ati “Yagaragaje impano ari muto biradutungura. Bituma twiyemeza kumushyigikira, kuba agejeje indirimbo umunani ni uko twabonye ko afite impano yo gushyigikira, kandi ibihangano bye byuzuye ubutumwa bwafasha buri wese.”

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we ariwe wiyandikira indirimbo, hanyuma bakamufasha mu kuzinononsora no kuziha umurongo.

Aheruka gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Icyari cy’inyoni’ ivuga ku buvuzi Imana itanga. Uyu mwana aririmba avuga uburyo inyonyi yubaka icyari cyayo itangiriye ku guhuriza hamwe icyatsi kimwe kugeza yujuje.

Yumvikanisha uburyo Imana ‘irimbisha ubusitani ishyiramo uburabyo bw’amabara menshi kandi ikaburimbisha’.

Se w’uyu mwana, Kanani Albert asobanura ko umwana we yakuranye impano nyinshi zirimo gukora siporo, yiyemeza kumushyigikira.

Ati “Impano ayikomora ku babyeyi be. Mu by’ukuri afite impano zirenze imwe harimo Sports no kuririmba n’izindi, cyane ko no mu ishuri ari we muyobozi w’abana bigana.”

Avuga ko gushyigikira umwana we biri mu ‘murongo wo gutinyura abato mu myaka gutera ikirenge mu cye, no gusaba ababyeyi gushyigikira abana babo bagaragaza impano’.

Mu gihe hari ababyeyi badashyigikira impano z’abana babo, uyu mubyeyi avuga ko buri mubyeyi akwiye guharanira kumenya impano y’umwana we kandi akamushyigikira kuko yamugeza kure mu gihe yakwitabwaho nk’uko bikwiye.

Ati “Njye mbona natanga inama ku babyeyi kuko abana bose ntibaririmba, ahubwo impano ni nyinshi cyane. Inama natanga ku babyeyi ni uko bashishoza bakamenya ibyo abana bashoboye bakabashyigikira cyane, bizabaviramo impano zikomeye kandi zabageza kure.”

Kanani avuga ko iyo aganira n’umukobwa we amubwira ko yifuza ko ibihangano bye ‘byagera ku Isi yose’, kandi akabasha kuzagera mu bihugu bitandukanye aririmba.


Nishimwe Jessica w’imyaka 8 y’amavuko yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Gihugu cyanjye’


Nishimwe arakataje mu rugendo rw’umuziki we, kuko ababyeyi be bamaze kumufasha gukora indirimbo zirenga umunani


Ababyeyi ba Nishimwe bavuga ko iyi ndirimbo ari impano bageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange


Ababyeyi ba Nishimwe bavuga ko biyemeje kumushyigikira kubera impano ye bamubonyemo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GIHUGU CYANJYE’ YA NISHIMWE JESSICA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND