FPR
RFL
Kigali

Umunyarwenya Samia Orosemana uri mu Bafaransa bavuga rikijyana agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/06/2024 12:15
0


Abanyarwenya batandukanye baturutse mu bihugu birimo u Bufaransa, Uganda, u Burundi, Cameroun na Kenya, bagiye gutaramira i Kigali mu iserukiramuco rya ‘La caravane du rire’.



Kuwa 29 Kamena bizaba ari ibicika muri ‘Institut Français du Rwanda’ aho abanyarwenya batandukanye bazataramira u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Fally Merci, Muhinde, Herve Kimenyi, Prince Nshizirungu, Michael Sengazi na Babu.

Hatumiwe n’abandi bo mu bindi bihugu barimo Sylvanie Njeng wo muri Cameroon, Napoleone na Cotilda bakomoka muri Uganda na Chipukeezy wo muri Kenya.

Umunyarwenya mukuru azaba ari Samia Orosemane uri mu bamaze kugwiza ibigwi ku myaka 44 mu ruganda rw’abanyarwenya ku isi.

Samia Orosemana yabonye izuba kuwa 09 Kamena 1980 akaba ari mu banyarwenya bakomeye ku Isi. Ni umufaransa ufite inkomoko muri Tunisie. Uyu mugore yatangiye gukunda ibijyanye n’urwenya ubwo yari akiri mu mashuri.

Yavukiye muri Paris aza kwiga ibijyana n’ubuhanzi anakomereza mu birebana na siyanse politike, amasomo atasoje kubera kubura ubushobozi.

Yaje kwinjira mu idini rya Isilamu kubera urukundo. Muri 2009 ni bwo yashyize imbaraga zo hejuru mu gutera urwenya.

Ubu ari mu bavuga rikijyana mu Bufaransa aho ikinyamakuru cya Vanity Fair cyamushyize ku rutonde rw’abantu 50 bavuga rikijyana ku isi bakomoka mu Bufaransa.Abanyarwenya batandukanye bagiye guhurira mu iserukiramuco rya Caravane du RireSamia Orosemane wamaze gushinga imizi mu rwenya ari mu bazataramira i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND