FPR
RFL
Kigali

Paula Kajala na Marioo bakoze ibirori byo kwishimira imfura yabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/06/2024 9:14
0


Marioo uri mu bahanzi bari mu bihe byabo byiza mu muziki na Paula Kajala, umwe mu bari n’abategarugori bakoze ibirori byo kwishimira imfura yabo.



Muri Gicurasi 2024 nibwo Paula Kajala na Marioo bibarutse imfura yabo.

Uyu mwana w’umukobwa ubu yujuje iminsi 40, mu butumwa aba bombi basangije inshuti n’abavandimwe amafoto y’ibyishimo.

Muri ibi birori hitabiriye abantu batandukanye barimo Frida Kajala nyirakuru w’umwana.

Ubwo Marioo yatangazaga kuvuka kw'imfura ye yagize ati”Urakoze Mana ku bw’uyu mugisha w’umwana, tugushimiye ku bw’imfura yanyu.”

Bakaba barahise bamuha izina rya Princess Amarah, uyu muhanzi kandi yashimiye Paula Kajala wamuhaye imfura.Paula Kajala na Marioo bakomeje kwishimira kuba ababyeyi Frida Kajala ateruye umwuzukuru wujuje we iminsi 40 abonye izuba, aha ashagawe n'abana be ndetse n'usa nkaho ari umubyeyi wa MariooIbyishimo ku maso ya Paula Kajala ateruye imfura ye ndetse areba umugabo we Marioo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND