FPR
RFL
Kigali

Ntwari Fiacre yavuze icyahindutse mu Mavubi, anavuga ko bishoboka ko bazajya mu gikombe cy'Isi -VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/06/2024 8:46
0


Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi,Ntwari Fiacre yavuze icyahindutse mu Mavubi ndetse anavuga ko icyizere cyo kujya mu gikombe cy'Isi gihari.



Uyu munyezamu usanzwe ukinira ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y'Epfo yabigarutseho ku munsi w'ejo ku wa Gatatu nyuma yo kugera ku kibuga cy'indege i Kanombe bavuye muri Afurika y'Epfo aho batsindiye Lesotho igitego 1-0 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Ntwari Fiacre yavuze ko bumvaga bifuza gutsinda uyu mukino ndetse bikaba byarabahaga n'imbaraga cyane kuko bumvaga ko nibatsinda barahita bayobora itsinda.

Ati" Wari umukino utoroshye,wari umukino twifuzaga gutwara amanota 3 kuko umukino wa mbere twari twawutakaje. Urumva byaduhaga imbaraga cyane kuko twumvaga turamutse dutsinze uko byagenda kose tugomba kurara ku mwanya wa mbere. 

Rero numva ko aricyo kintu cyadufashije kubona intsinzi ku munsi w'ejo".

Ntwari Fiacre ku bijyanye n'icyahindutse mu Mavubi akaba ari gutsinda, yavuze ko ikipe y'igihugu yahindutse cyane bitari nka mbere kuko kuri ubu bafite umutoza mwiza.

Ati"Icyo navuga ikipe y’igihugu yarahindutse ntabwo ari nka mbere, numva ko icya mbere dufite umutoza mwiza aradufasha aratwumva.

Numva ko aricyo kiri kudufasha cyane kuko muri iki gihe ikipe ni umutoza. Adufasha gushyira hamwe akadushyiramo imbaraga akatwegereza ikipe tugiye guhura nayo''.  

Uyu mukinnyi yanavuze ko kuri ubu biyumva neza kuba bayoboye itsinda C barimo ndetse anavuga ko icyizere gihari kuba banajya mu gikombe cy'Isi cya 2026.

Ati"Ibi ibintu navuga ko ari iby'agaciro cyane kuba dukomeje kuyobora kugeza  ku munsi wa 4, ni ibintu navuga ko twakoreye cyane kandi numva ko icyizere kirahari ko urebye ko amakipe bahaga amahirwe urebye Nigeria iri ku mwanya wa 5 ,u Rwanda turi ku wa mbere. 

Rero numva byose bigishoboka hasigaye imikino itari mikeya numva ko tuzakomeza kwitwara neza twabona ayo mahirwe tukandika ayo mateka".

Ntwari Fiacre kandi yavuze ko aho akina muri shampiyona ya Afurika y'Epfo,ari shampiyona ifite amakipe akomeye ndetse afite ubushobozi bityo bikaba byaramufashije kuzamura urwego akaba ari nayo mpamvu ari gufasha ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi kwitwara neza.


">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND