RFL
Kigali

Injira mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/06/2024 9:10
0


Nubwo usanga buri munsi ugira ibyawo ariko hari ibikorwa byihariye biba byararanze buri tariki mu mateka y’Isi by’umwihariko ibyagize ingaruka nziza cyangwa mbi ku buzima bwa muntu.



Tariki ya 12 Kamena ni umunsi wa 163 w’umwaka, hasigaye 202 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1809: Ni bwo Papa Piyo VII yaciye iteka "Quum memoranda" ryahagarikiraga amasakaramentu abayobozi n’abagaba b’ingabo bari barigaruriye ahantu hatagatifu. Cyakora mu nyandiko ye yatinye kwerura izina ry’indwanyi Napoléon I.

1898: Ni bwo Filipine yabonye ubwigenge bwayo.

1911: Ibarura ryagaragaje ko u Bushinwa cyari kimwe mu bihugu bituwe cyane kurenza ibindi ku Isi y’icyo gihe. Icyo gihe bwari bufite miliyoni 451 z’abaturage. Magingo aya bararenga miliyari ebyiri.

1930: Ni bwo bwa mbere abiga ibimera (Zoologistes) bafashe amafoto y’ibimera biri hasi cyane mu mazi. Icyo gihe William Beebe na Otis Barton, bafotoye umukenke uri muri metero 434 munsi y’amazi. Ikoranabuhanga rya none ribasha gufotora munsi y’amazi, kugeza kuri kilometero umunani z’ubujyakuzimu.

1964: Ni wo munsi Nelson Mandela Madiba wari Visi Perezida w’Ishyaka ANC ryarwanyaga ivangura, yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose. Kimwe mu byo yaziraga ni uko yari afite imbaga nini cyane y’abirabura bamutega amatwi, bakamwubahiriza, bakamuha n’agaciro karenze ako baha ubuyobozi bwa Leta.

1985: Espagne na Portugal byakiriwe mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Icyo gihe witwaga CEE). Ibihugu biwugize byahise biba 12.

1990: Bisabwe na Boris Eltsine, Inteko Ishinga Amategeko ya Leta z’Abasoviyeti yemeje ko habayeho Ihuriro rya Leta Zigenga z’u Burusiya (URSS).

1991: Boris Eltsine yatorewe kuba Perezida w’u Burusiya.

2016: Habaye ubwicanyi bukomeye mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, igihe Omar Matteen yarasaga ahitwa Pulse, ku kabari k'abaryamana bahuje ibitsina gaherereye Orlando muri Floride, maze abantu 49 bakahasiga ubuzima, naho abandi 50 bakahakura ibikomere.

Abavutse uyu munsi:

1924: George H. Bush, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba na Se wa George Walker Bush na we wayoboye icyo gihugu.

1959: Daniel Chenevez, wabaye umuririmbyi rurangiranwa akaba n’umwe mu bashinze Groupe Niagara (afatanyije na Muriel Moreno).

1972: Inger Miller, wari umuhanga utisukirwa mu isiganwa ry’amaguru (athlète), yaciye agahigo inshuro eshatu zikurikiranye kuva mu 1996.

Abitabye Imana uyu munsi:

1944: Hatabarutse Moffat-Wilson, wari umupilote w’indege.

1982: Hatabarutse Karl von Frisch, zoologiste, ubuhanga bwe mu bumenyi bw’ibinyabuzima, cyane cyane inyamaswa bwamuhesheje Igihembo cyitiriwe Nobel mu 1973, nyuma y’aho ahimbye icyiswe "langage dansé".

2003: Umukinnyi wa filime w'umunyamerika Gregory Peck yitabye Imana ku myaka 87.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND