Abakunzi b’ibinyobwa bya Skol bashyizwe igorora cyane cyane abanyabirori bagenerwa ikinyobwa cyamaze kugera ku masoko mu gihugu hose, icyo kinyobwa akaba ari ‘Virunga Silver’ aho abagisogongeye bakivuze imyato mu birori by'akataraboneka.
SKOL imaze kuba ubukombe mu Rwanda, yakoze ibirori by’agatangaza yamurikiyemo inziga yitwa ‘Virunga
Silver’ hanatangizwa umurongo wo gushyira ku isoko izi nzoga z'abanyabirori.
Ibi birori byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 07 Kamena 2024 kuri Mundi Center, byitabiriwe n’abarenga 500, basogongera kuri iki cyo kunywa cy'akataraboneka cy'uruganda rwa SKOL.
Nta rungu ku bitabiriye kuko basusurukijwe n’abavanzi b’umuziki bo muri
Afurika y'Epfo [DJs], Soul Nativz, bafatanije n'abo mu Rwanda ari bo DJ Sonia na DJ
Fiston. Batumye abantu barushaho kwishimira iyi nzoga, babyina basabana.
Iki kinyobwa cya Virunga Silver cyakomeje kwirahirwa, dore ko gifite umwihariko wo kuba umwimerere ijana ku ijana - nta sukari yigeze yongerwamo. Gikozwe mu ruvange rwiswe ‘Citra’ bituma irushaho kumara icyaka no kwizihira abayisoma.
Ubu izi nzoga zose za Virunga zamaze kugera ku isoko,
ikaziye imwe ikaba irimo amacupa 24 aho rimwe rimwe rifite sentilitiro 33. Igiciro cy'iyi nzoga ni 800 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa Skol, Eric Gilson yagarutse ku budasa bw'iyi nzoga. Yagize
ati: ”Iyi nzoga nshya ya Virunga Silver, ibumbatiye ubwiza bwacu bwo ku rwego rwo
hejuru. Isobanuye umuhate dufite mu gukorera abakiliya bacu inzoga z'akataraboneka;
Ntewe ishema ko uru rugendo twarutangiye kandi nshimiye
itsinda rigari rya Skol ku bw’iyi ntambwe yerekeza ahazaza. Dutewe icyubahiro no
kuyibamurikira, biterekana gusa umurava mu gukora ibyiza ariko binerekana
guhanga udushya no kumenya guhitiramo ibikwiriye abakiliya bacu.”
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Skol, Marie
Paule Niwemfura yagize ati: ”Kumurika Virunga Silver ni agahigo kadasanzwe, twifuje
gukora ibirori byo kubamurikira Virunga Silver kandi twishimiye uko
mwayakiriye.”
Iki kinyobwa ni icy'abanyabirori nk'uko byagarutsweho. Ibikorwa byo kwamamaza Virunga
Silver bizakomeza mu nguni zitandukanye z’igihugu.
Virunga Silver yitezweho guhindura ibihe by’ibirori
abantu bari kwinjiramo muri iyi mpeshyi ‘Summer’. Ku bindi birambuye washaka kumenya kuri iyi nzoga, wabasura kuri Instagram aho bitwa: @virungabeverages.
Ibinyobwa bya Virunga bifite umwihariko wo kuba byihariye kandi bikananyura ababisomyeho. Ibirori byo kumurika iyi nzoga nshya y'uruganda rwa SKOL, byashimangiye umwihariko n’ubudasa bw’ikinyobwa n’uburyo gifasha abantu
kwizihirwa no gusabana.
AMAFOTO: NGABO SERGE-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO