Abahanzi basanzwe bamenyekanye cyane mu bihangano byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Munyanshoza Dieudonne, Mukankusi Grace, Bonhomme Jean de Dieu n’abandi, ni bo batangajwe ko bazaririmba mu gitaramo gikomeye cy'umuhanzi Musinga Joe yise “Mudaheranwa30.”
Nyuma
yo kubona ko ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu gusenya igihugu bityo ko
bukwiriye no kugira uruhare mu kucyubaka, umuhanzi Musinga Joe yateguye igikorwa
ngarukamwaka kigiye kuba ku nshuro ya mbere cyo kwibuka ku nshuro ya 30
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko kikazajya gikorwa mu buryo bwa
gihanzi.
Mu gihe rero habura iminsi micye ngo umunsi nyirizina w’iki gikorwa ugere, Musinga Joe yamaze gutangaza abahanzi bazifatanya na we, barimo Munyanshoza Dieudonne, Mukankusi Grace, Bonhomme Jean De Dieu Rwamihare, Sibomana Jean Marie Vianney ndetse na Iryayo Rwema wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Ndi Ijwi Ryawe,' 'Mu Maso Hawe,' n'izindi.
Umuhanzi Ndayishimiye
Musinga Joseph [Musinga Joe] yatangaje ko iki gitaramo yise ‘Mudaheranwa 30’
yacyitiriye album ye nshya igaragaraho indirimbo 12 zirimo n'iyo yamenyekanyeho
cyane yise 'Mwakire Indabo' zikubiyemo ubutumwa bw’ihumure n’isanamitima
ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gitaramo kizakorwa mu
rwego rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi,
hanizihizwa imyaka 30 u Rwanda ruri mu maboko meza ya Leta y’Ubumwe
bw’Abanyarwanda iyobore n’Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida Paul
Kagame, ‘hishimirwa ubuzima bwiza n’amahoro abanyarwanda bakuye mu bise
by’Inkotanyi.’
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Musinga Joe yagarutse ku bijyanye n’igitaramo cye yise
'Mudaheranwa' kigiye kuba ku nshuro ya mbere, ati: “Mu gihe cya Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, abari Abatutsi biswe amazina menshi abatesha agaciro
nk’inzoka, inyenzi n’ibindi.
Njyewe rero nk’umuhanzi
nabonye izina rikwiriye ari Mudaheranwa, noneho nkaza kugaragaza icyo wa
Mudaheranwa umaze imyaka 30 yagezeho nubwo yaciye mu bikomeye, urugendo rwe rwo
kwiyubaka no kudaheranwa, no kwigira ku babishoboye bigafasha abakiri mu nzira
kumva ko bishoboka.
Iyo ngiye kwibuka hirya
no hino mu gihugu, usanga abarokotse Jenoside bakubwira ko bafite imyaka 30
kuko indi yabo ya mbere bayimaze bari mu mvururu, guteshwa agaciro, kuvangurwa
n'ibindi bibi abatutsi bakorewe, kandi ni n’ubwa mbere mu Rwanda imyaka 30
ishize turi mu mahoro. Ubu rero Mudaheranwa30 ni igikorwa kizakorwa mu rwego
rwo kwibuka, ariko na none dushima uruhare rw’Inkotanyi mu kubohora igihugu.”
Musinga Joe yavuze ko iki
gikorwa azajya agikora buri mwaka, aho abazajya bacyitabira bazajya
basangizanya aho bageze mu rugendo rw’ubudaheranwa ari na ko basindagiza
abakiri mu nziza kugira ngo nabo batere intambwe idasubira inyuma.
Mudaheranwa30 igiye kuba
ku nshuro ya mbere, izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku
Gisozi, ku ya 09 Kamena 2024 guhera i saa kumi z’umugoroba kugeza saa tatu
z'ijoro.
Kwinjira kuri uwo munsi bizaba ari ubuntu, ariko abazitabira barasabwa kuzitwaza inkunga yo gushyigikira iki gikorwa kugira ngo kizabashe gukomeza gukorwa no mu myaka iri imbere.
Abahanzi bazifatanya na Musinga Joe muri Mudaheranwa30 bamenyekanye
Umuhanzi Musinga Joe agiye gukora igitaramo gishingiye ku kwibuka30
Munyanshoza wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Twarabakundaga' azaba ahari
Mukankusi Grace uzwi mu ndirimbo 'Mfite ibanga' azaririmba mu gitaramo cya Musinga
Umuhanzi Bonhomme ndetse n'abandi bazaririmba muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO