Urubanza rwa Ndagijimana Eric [X Dealer] rushamikiye ku bitaramo by'akataraboneka Mugisha Benjamin [The Ben] yakoreye mu Burundi mu mpera za Nzeri n’intangiriro z’Ukwakira 2023, rwongeye kuba.
Urubanza rwo kuwa 03 Kamena 2024 rwa X Dealer
ukurikiranweho kwiba telefone ya The Ben, rwatangiye saa 09:30, rubera ku
rukiko rwibanze rwa Nyarugenge.
Urubanza rwatangiye X Dealer abazwa niba yiteguye kuburana, yemeza ko yiteguye, asomerwa imyirondoro ye ahagararanye na Maitre we Baganwa Octave, anasobanurirwa imiterere y'icyaha akurikiranyweho.
Umushinjacyaha yakomeje asobanura ko bimwe mu bimenyetso
bashingiraho ari uko telefone yagaragaye ku munara wo mu gace ka Rwezamenyo
ugana kwa Mutwe aho X Dealer atuye.
X Dealer n’Umwunganira mu mategeko bahawe umwanya wo
kwiregura, bagaragaza ko uregwa atemera icyaha, akomeza avuga ko aticaye mu mwanya wa
The Ben.
Umuburanira mu mategeko Me. Baganwa Octave yakomeje avuga
ko icyaha atagikoze aho yagarutse ku ngingo ya 166 avuga ko ibimenyetso
byatanzwe harimo gushidikanya bityo bikaba bidakwiriye guhabwa umwanya
Yavuze ko abahanzi baba bafite ababacungira
umutekano bityo ko X Dealer atari kunyura mu bantu bose
batamuhagaritse, kandi nta n'uwigeze avuga ko yamubonye.
Uburanira X Dealer yagarutse ku ngingo y’igiciro cy’iyi
iPhone itarengeje Miliyoni 1.5Frw nyamara mu kirego ikaba yarahawe agaciro ka Miliyoni
5Frw.
Yavuze ko iyo X Dealer aba yaribye telefone, atari
bugarukane n'abo bajyanye kuko ku mupaka ubanza gusakwa bityo bari bubone ko
afite telefone itari iye.
Mu gihe yari kuyisiga mu modoka inzego z’umetakano zari
buyibone ku mupaka, bagaragaza ko ku bw’ibyo hakwiriye gukoreshwa Ingingo 101 X
Dealer akagirwa umwere.
Ingingo irebana no kuba hari Camera aho ibyo birori
byabereye bityo ko bari kuzifashisha, Umushinjacyaha yavuze ko bitakunze kubera
umubano w’u Rwanda n’u Burundi udahagaze neza.
Ababuranira X Dealer bavuze ko iyi ngingo atariyo kuko mu
gihe byabaga umubano wari ukimeze neza banagaragaza ko umugore wa The Ben icyo
gihe wari umukunzi na we bari bicaranye ku buryo kuba uyu muhanzi yari kwibwa
byari bigoranye.
X Dealer wabwiye urukiko ko impamvu yatumye ajya mu Burundi
yari yitabiriye igitaramo ariko anakomeje kubaka umubano nk’usanzwe
areberera inyungu z’abahanzi kandi utegura ibitaramo.
Umwunganira yagaragaje ko kuba raporo y’ishami rishinzwe
ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga mu Rwanda igaragaza ko telefone yari i
Nyamirambo, bitavuze ko ari X Dealer wari uyifite kuko hatuye abandi bantu nabo
bari bagiye i Burundi.
Bavuze abarimo Bahati Makaca, Nshimiyimana Eric, Uwimana
Jean Paul [Noopja] na Muyoboke Alex. X Dealer yasabiwe gufungwa imyaka ibiri, urukiko ruvuga ko urubanza ruzakomeza kuwa
12 Kamena 2024 ku isaha ya saa tanu.
Amakuru avuga ko The Ben yasabye ko iki kirego giharagara nk'uko X Dealer yabikomojeho mu kiganiro yahaye abanyamakuru
TANGA IGITECYEREZO