FPR
RFL
Kigali

Ubwoko 5 bwa Filime zikundwa kurusha izindi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/06/2024 7:26
0


Abantu benshi cyane cyane abakunda kureba filime usanga bazireba yewe bakanazikunda kubera ukuntu zikoze cyangwa kubera abakinnyi bazikinamo ariko ugasanga batazi ubwoko bw’izo filime baba bakunda.



Nk’uko tubikesha imbuga za internet ndetse n’ibitabo bitandukanye by’abahanga mu bijyanye na sinema,filime zigabanyije amoko menshi hakurikijwe insanganyamatsiko ndetse n’ibikorwa bigaragara cyane muri izo filime.

Hari amoko 5 ya filime akundwa kurusha ayandi:

1.Action

Kugira ngo film runaka yitwe Action hari ibintu by’ingenzi bigomba kugenderwaho cyane cyane bishingiye ku mirwano ndetse n’ubutwari budasanzwe bugaragaramo.Muri izi film uzasangamo umuntu w’intwari y’akataraboneka mu buryo ubona bitashoboka ari nko mu buzima busanzwe.Urugero:Ugasanga umuntu umwe ari kurwana n’abantu benshi cyane kandi bafite intwaro ariko bose akabica cyangwa akabanesha,ugasanga baramurasa amasasu menshi nta narimwe rimukoraho kandi we akabahamya.Si ibi gusa kuko usanga muri izi filime hagaragaramo ibikorwa by’intambara nko guturika n’ibindi.Izi filime zirangira ya ntwari itsinze urugamba rutoroshye iba yanyuzemo dore ko aba ashyigikiwe n’abantu benshi bareba filime.

Bamwe mu bakinnyi bazwi muri izi filime ni nka Jackie Chan,Bruce Willis,Jet Li,Jean Claude Vandamme,Arnold Schwarzneger,Sylvester Stallone,Dolph Landgreen,Van Diesel,Mel Gibson,Chuck Norriss,Steven Seagal,Wesley Snipes,Jason Statham,n’abandi.

2.Aventure

Filime za Aventure ni filime zirangwamo ibikorwa bisa nk’aho bidasanzwe ku buryo nta muntu wabishobora mu buzima busanzwe bisa nk’ibishingiye ku bintu bidashoboka mu buzima busanzwe.

Muri izi filime usangamo ibikorwa bimeze nk’imigenzo ya kera cyangwa itarigeze ibaho.Kugira ngo filime yitwe Aventure hagenderwa ku bintu byinshi bitandukanye nk’uburyo ahantu zikinirwa haba hameze(decoration)aho hategurwa hashingiye ku bintu bya kera ariko bitazwi n’abantu benshi.

Muri izi filime kandi niho usanga izitwa ‘Science-Fiction’,ndetse na ‘Western’.

Filime za Aventure zamenyekanye cyane ni nka Le Seigneurs des Anneaux,Avatar,Out of Africa,Into the Wild,Taken,Harry Potter,Gladiator,n’izindi.

3.Comedie

Comedie ni filime zikinwa hagamijwe cyane cyane kwigisha cyangwa kunegura binyujijwe mu gusetsa.Muri izi filime usangamo abakinnyi basetsa abazireba ku buryo budasanzwe ariko nyuma y’uko gusetsa hakaba hihishe ubutumwa runaka.

Muri izi filime usanga zitangira zikarinda zirangira nta muntu upfuye ndetse nta n’ibintu bibabaje bibayemo.

Filime za comedie zigabanyijemo amoko atandukanye aho usanga ishobora kuba itangira isetsa ariko ikarangira ibabaje(Comedie Dramatique)cyangwa ugasanga zisetsa ariko harimo abantu ba kera cyane(comiques).

Filime za Comedie zamenyekanye cyane twavuga nka Pretty Woman,Sex and the city-Le film.Mama Mia,Friends,Le Coeur des Hommes,Chat noir Chat blanc,Snatch n’izindi nyinshi.

4.Drame/Drama

Filime zo mu bwoko bwa Drame ni filime zibanda ku bitekerezo bikomeye kandi bikora abantu bazireba ku mitima.Izi filime ziba zigizwe n’inkuru zibabaje ku buryo abari kuzireba bagira impuhwe n’ubwoba.Muri izi filime hashobora no kubonekamo imirwano ya hato na hato.Izi filime kandi zirangwa n’akarengane,ihohoterwa,amakimbirane,agahinda,n’ibindi bintu bibabaje.

Zimwe muri filime za Drame zamenyekanye cyane twavuga nka Titanic,Philadelphia,Love Story,Sept Vies,Fight club,n’izindi

5.Horreur/Horror

Kugira ngo filime ijye mu cyiciro cya Horreur igomba kuba iteye ubwoba ku buryo bukabije.Muri filime za Horreur hagaragaramo ubugome n’ubwicanyi bw’indengakamere ndetse n’ibikorwa biteye ubwoba.Abashakashatsi bemeza ko izi filime zinagira ingaruka mbi ku mitima y’abazireba kubera ibikorwa ndengakamere ndetse n’iyica rubozo bigaragaramo.

Zimwe muri filime za Horreur zamenyekanye cyane twavugamo nka Saw,Wrong Turn,Final destination,The Eye,The Descent,Martyrs,Teeth,Rose Red n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND