Kigali

Ibiribwa birakora! Uko wavura igifu cyawe udakoresheje ibinini

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:27/05/2024 16:16
1


Abantu benshi usanga igifu cyabo cyarangiritse mu buryo bunyuranye, aho bakoresha imiti mu buryo buhoraho badafite icyizere ko bazakira nk'uko benshi bemera ko gukira kwacyo bigora, nyamara abaganga bavuga ibiribwa biri mu miti ivuga igifu.



Benshi bahinduye uburyo baryagamo, abandi bava ku biryo bimwe na bimwe bitewe n’igifu. Igifu gifite umumaro wo kwakira ibiribwa n’ibinyobwa byinjijwe mu mubiri wa muntu, kikabisyamo uduce duke, nyuma kigasohora imyanda yinjiranye na byo.

Mu kiganiro cyanyujijwe kuri TickTok n’umuhanga mu kuvura indwara zikomeye mu mubiri hakoreshejwe ibimera, Nzungu Gad uzwi nk’umugorozi, yatangaje ibiribwa bikiza igifu mu buryo bwihuse n’uko bivangwa.

Dore ibyo biribwa yatangaje n’uko bivangwa:

1. Amashu, karoti, ikirayi


Ibi biribwa uko ari bitatu bihurijwe hamwe bibyara umuti w’igifu kandi ukiza vuba. Ubwo yasobanuraga uko bikoreshwa yagize ati “Amashu ubwayo niyo ya mbere ku Isi avura igifu, hagakurikiraho ikirayi ndetse na karoti.

Ufata amababi y’ishu ukayakata neza, na karoti, nyuma ugakata n’ikirayi kibisi ukabisya cyangwa ukabihonda bikabyara umutobe, ukajya ufata akarahuri kamwe mbere y’ifunguro rya mugitondo na satita washyizemo nibura ikiyiko cya elayo “olive oil”, hanyuma nijoro ugafata akarahuri k’uwo mutobe nta elayo irimo.

Uyu muti ukoreshwa mu minsi ine.

Ibi biribwa bikungahaye kuri vitamini zikenewe mu mubiri. Amashu akungahaye kuri vitamini zirimo vitamini, vitamini K. amafite imyunyungugu irimo magnessium, patassium, fiber na folate.

Ibirayi bikungahaye kuri vitamini C, vitamini B6, magnessium n'izindi. Karoti zo ziratangaje kuko zikungahaye kuri vitamin C na Beta Carotene, vitamin K, calcium, n'izindi.

Olive Oil cyangwa amavuta ya Elayo akungahaye kuri vitamini zirimo E na K

Atangaza ko ugiye gutangira gukoresha uyu muti abishoboye yabanza kwiyiriza ku buryo umuti ubanza munda nta kindi kintu kirimo.

2. Amazi akonje (meza), ubuki, Thyme, ibumba ry’icyatsi kibisi


Ubuki bukungahaye kuri Antioxidant ifite akamaro kanini harimo no gusukura umubiri isohora imyanda yakwangiza by'igihe kirekire nk'uburozi bwinjirana n'ibiribwa, n'izindi ntungamubiri.

Icyatsi cya Thym kifitemo vitamini nka A, C na Magnessium. Uretse igifu, ikoreshwa mu kuvura izindi ndwara ziri mu mubiri nko gukingira infection cyangwa imyanda.

Ubu buryo bwa kabiri bugaruka ku gifu cyatewe n’inzoka ya amibe, ndetse uyu muti wavura n’urwagashya n’izo nzoka zaguteye igifu.

Iki gifu warwaye muri ubu buryo mu ku kivura ufata ikirahuri cy’amazi meza akonje, ugashyiramo akayiko gato k’ibumba ry’icyatsi, akayiko gato k’ubuki, ikiyiko cy’ifu ya time yayunguruwe neza ukanywa kabiri ku munsi ukabikora imitsi irindwi.

Uyu muti ntukora ku gifu gusa ahubwo ibyo biribwa bifite ubushobozi bwo kuvura igifu, urwagashya rwangiritse, ndetse na amibe.

3. Indimu, amazi ashyushye, ubuki



Ibi byo ufata amazi ashyushye mu gitondo ugakamuriramo indimu ugashyiramo ubuki, ukanywa ikirahuri ukabikora iminsi irindwi. Indimu ikungahaye kuri vitamini nka C n'izindi.

Ubwo buryo bugera kuri butatu bukoreshwa mu kuvura igifu cyangiritse ariko ugahitamo bumwe aho kuvanga iyo miti yose icya rimwe. Uburyo bwa mbere burimo amashu nibwo abafite igifu gikomeye bakwiye kwibandaho kuko bukora cyane ndetse vuba, bitabujije ko n’ubundi bukora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aimable bonane1 month ago
    Murakoze cyane kutugezaho iyi miti imana abahe umugisha



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND