Umuhanzikazi Butera Knowless wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yumvikanishije ko imbuga nkoranyambaga atari cyo gipimo cyakwerekana ko akunda abana be kubera ko yabagaragaje, ahubwo abari mu murongo wo kubabona, barababona.
Yabigarutseho
mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, mu kiganiro yagiranye
n’abafana be n’abakunzi b’umuziki, bamubabaza ibibazo binyuranye ku ngingo
zinyuranye zirimo impamvu adakunda kugaragaza abana be.
Ibibazo
byinshi byibanze ku buzima bwe kuva akiri muto, ariko kandi hari abagiye
bamubaza ibijyanye n’umupira w’amaguru, nk’icyo atekereza kuri Rayon Sports,
ndetse n’amahitamo ye hagati ya Messi na Cristiano.
Mu rugendo
rwe rw’umuziki, yumvikanisha ko adashobora kuririmba ku ngingo idahuye n’indangagaciro
ze, kuko yahisemo kuririmba no gutekereza ku ngingo zimwubuka, kandi zishobora
kugira izo zisigira abantu banyuranye.
Mu bihe
bitandukanye yagiye abazwa n’abantu benshi, impamvu atajya agaragaza abana be
ku mbuga nkoranyambaga, kuri iyi nshuro yasubije ko ‘Social Media’ atari
igipimo cy’uko akunda abana be.
Ati “Ntabwo
‘Social Media’ ariyo gipimo cyerekana ko ntewe ishema n’abana banjye. Suko batagaragara,
ahubwo ni uko uri muri ‘Position’(uruhande) yo kutababona. Gira amahoro.” –Yasubizaga
umufana witwa Alphonsine.
Knowless
yabajijwe uko yakwiyumva igihe hagira umusura mu rugo hanyuma agafata amafoto y’abana
be akayasakaza hanze.
Yasubije
ati “Umutima we ni we wamugwa nabi kurusha icyo njye namutwara.” Yavuze ko kuba
umubyeyi byatumye agira ‘impuhwe zikabije’. Anavuga ko abana be bafite ishusho
ye ndetse n’iy’umugabo we Ishimwe Karake Clement.
Knowless
yagaragaje ko mu myaka amaze mu muziki yashyize imbere guhuza no gufasha
bagenzi be bari mu muziki. Avuga ko benshi mu bahanzi bahura, baraganira kandi
bakungurana ibitekerezo ku cyateza imbere urugendo rwabo rw’umuziki.
Yavuze ko
hari bamwe mu bamubwira ko ari we bafatiyeho urugero kugira ngo binjire mu
muziki. Ati “Hari benshi kandi bambwira ko ndi muri bimwe mu byabateye imbaraga
zo gukora umuziki, ariko singombwa kuvuga amazina y’abo.”
Inzozi yarose
atarabasha kurotora ni ‘ukuzitwa Nyogokuru’. Kandi mu buzima bwe, yimitse
amahame ane aho yiyibutsa arimo ‘ndi umunyamugisha’, ‘Mfite ubuzima bwiza’, ‘Ndi
mwiza’ kandi ndi ‘Smart’.
Umunyarwenya
Samu watanze Kandidatire ku mwanya wa Depite ahagarariye Urubyiruko, yabwiye
Knowless ko hari igihe yigeze kubona ifoto ye muri ‘magazine’ ya Nyampinga
arayikunda cyane, ariko ayisabye umukobwa wari uyifite arayimwima, amubwira ko
kugira ngo ayimuhe, ari uko akorapa ishuri mu mwanya we.
Samu avuga
ko byamusabye gukoropa ishuri, ubundi wa mukobwa amuha ya foto ya Knowless
yashakaga. Yanavuze ko ubwo yigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye mu
2015, ari bwo Knowless yatwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.
Yavuze ko
byamusabye kubeshya ubuyobozi bw’ishuri ko atameze neza kugira ngo abashe kujya
kureba igitaramo cya nyuma cya ririya rushanwa.
Knowless
yanabajije ku cyo ashingiraho ahitamo inshuti. Avuga ko ubushuti ari ikintu
udahitamo ngo utoranye umuntu, ahubwo iyo ‘ari umuntu ugomba kukubera inshuti
umutima-nama wawe urabimenya, ukabikubwira utabihisemo’.
Uyu mubyeyi
yumvikanishije ko umuziki w’u Rwanda ufite aho wavuye n’aho ugeze, ariko
haracyari urugendo rurerure. Mu byo kurya, yavuze ko akunda imyumbati ndetse akunda
kunywa ikivuguto.
Avuga ko
adatekereza kureka umuziki kuko byose biri mu biganza bya Nyagasani. Ati “Kuri
njye nta gahunda yo kuwureka mfite.”
Umwe mu
bakunzi be witwa Celine Pretty yamubajije igihe ateganya gushyirira hanze Album
ye, uyu muhanzikazi avuga ko ari kubitegura, kandi izajya hanze mu minsi iri
imbere. Ati “Album nshya ndi kuyitegura vuba aha mukobwa wanjye.”
Yavuze ko
intego ye atari ugukora umuziki ujyanye n’igihe, ahubwo akora umuziki uzakomeza
kurandaranda ibihe n’ibihe ‘n’igihe njye ntahari’’- Muy’andi magambo ‘ntakiri
muri ubu buzima’.
Knowless
yavuze ko umwaka wa 2015 na 2019 ariyo yabaye ingenzi mu buzima bwe mu muziki
mbere y’uko ashinga urugo, ariko kandi umwaka wa 2010 na 2011 yaramugoye cyane,
kubera ko ariyo myaka yatangiriyeho urugendo rw’umuziki.
Yavuze ko
yakoranye indirimbo na The Ben ndetse na Bruce Melodie, kandi ni abahanzi b’abahanga,
kandi bishobotse bakongera bagakorana. Yasubije umufana ati “Bose ni abahanga,
bose turazifitanye (indirimbo), kandi twakongera tukanakora izindi bose.”
Mu
bwisanzure bw’abafana, hari uwamubajije niba akivugana na Safi Madiba asubiza
ko batakivugana, undi amubaza niba bishoboka kuzongera kubona ifoto bombi bari
kumwe, asubiza ko ibyo abantu bifuza byose mu buzima atari ko babibona.
Knowless
yumvikanishije ko kutagaragara abana be imbuga nkoranyambaga atari igipimo cy’uwavuga ko atishimira abana be
Knowless
yavuze ko iyo yumvise indirimbo yakoranye na Humble Jizzo bimwibutsa imbaraga
zashyizwemo n’abantu banyuranye kugirango ikorwe
Knowless yavuze ko arangamiye gukora umuziki usaza nk’umuvinyo
Knowless yavuze ko ari mu myiteguro yo kurangiza Album ye nshya
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UZITABE’ YA KNOWLESS
TANGA IGITECYEREZO