Mucyo Samson [Samu] wamamaye mu bagize itsinda rya Zuby Comedy wamaze gutanga Kandidatire kugira ngo aziyamamarize kuba Depite, yahishuye bimwe mu byo yakoze biri mu murongo wa Politike n’umushinga amaze imyaka 3 akoraho.
Samu uheruka gusoza amasomo ye mu mwaka wa 2023 mu Itangazamakuru
muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi [ICK], kuri uyu wa 23 Gicurasi ni bwo yatanze Kandidatire muri
Komisiyo y’Amatora aho ashaka kuba Umudepite uhagarariye urubyiruko.
Gutanga kandidature birakomeje yaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku bashaka kuba Abadepite. Kuwa 22 Kamena 2024 ni bwo hazatangira gahunda yo
kwiyamamaza, hanyuma amatora abe tariki 15 Nyakanga 2024.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mucyo Samson [Samu], yirinze kugira
icyo avuga ku kuba yakomeza kuba umunyarwenya cyangwa yabihagarika mu gihe yaba
atowe.
Yagaragaje ko uyu mwuga amaze igihe akora
nta kibazo cyawo ati: ”Uruganda rw’urwenya rumeze neza hari umusanzu twagiye
dutanga nko mu bijyanye no guharanira ubutabera Zuby Comedy [Itsinda
abarizwamo] yafashije mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa mu gihe cy’imyaka
ibiri.”
Samu yahishuye ko bakoranye na Polisi y’Igihugu ati: ”Twakoranye
na polisi, abantu ntibigeze babimenya, ni twe twandikaga biriya byose polisi yakoreshaga
ku buryo abantu bambuka n’ubu hari ibyo dukora no mu buzima busanzwe.”
Uyu musore yanavuze ko bakoze no ku mishinga
itandukanye irimo no gufasha mu birebana n’uburenganzira bw’umwana.
Ku giti cye Samu yavuze ko urwenya rurenze ibyo benshi
bibwira ati: ”Urwenya ni ubuhanzi, ni siyanse ushobora kuyikoresha uhindura
sosiyete, urubyiruko runywa ibiyobyabwenge abari mu bindi bishuko.”
Yatanze urugero rw’ikintu kimuri ku mutima yazavugutira umuti, ati: ”Urugero
nk’ubu dufite ikibazo cyugarije abangavu cy’inda zitateganijwe nko mu
Burasirazuba bw’u Rwanda.”
Yavuze ko ari ho avuka ko mu gihe yaba agize amahirwe yo
kwemererwa kwiyamamaza no gutorwa yayabyaza umusaruro akagira uruhare
rugaragara mu kurandura iki kibazo.
Samu yikije ku mushinga amaze igihe akoraho na wo uri mu
maturufu yumvikanishije ko yishyingikirijeho mu nzira imuganisha mu kuba
umunyapolitike w’umwuga.
Ati: ”Ubwanjye mfite umushinga, nimpabwa uburenganzira bwo
kuyitangaza, nyikozeho imyaka 3 wenda namwe mugire amatsiko, ukaba ari umushinga
uzajya utanga akazi ku rubyiruko, ku kwezi izajya iha akazi abantu bagera muri
60 bo mu ngeri zitandukanye.”
TANGA IGITECYEREZO