Bamwe mu bahanzi bazwi cyane mu gihugu cya Uganda barimo Sheebah na Cindy bigeze guhangana imbona nkubone imbere y'abafana b'abo rubura gica! Buri wese agaragaza ko arenze mugenzi we, byakurikiwe no gupfumbatishwa amafaranga, uruhande rumwe rw'abafana rutaha rwimyoza.
Bebe Cool
na Goodlyfe n'abo bigeze gukozanyaho binyuze mu muziki! Cindy na Sheebah bakoze
ibizwi nka 'Battle' nyuma y'uko bigizwemo uruhare n'Umuyobozi Wungirije w’imwe
muri Kaminuza yo muri Uganda, Dr Laurence Muganga washoyemo arenga Miliyoni 100
Frw yahaye Cindy, ndetse bigenda uko no kuri Sheebah Karungi. Sheebah na Cindy bari
bahawe kuririmba mu gihe cy'iminota 40 hanyuma abafana akaba aribo baca impaka.
Ibi ni
nabyo Alex Muyoboke yigeze kuvuga mu Ukwakira 2023, asaba ko The Ben na Bruce Melodie
bahurizwa mu cyiswe 'Battle' bagahangana mu gitaramo imbona nkubone, hakagaragazwa
ushoboye kurusha abandi, ariko kandi yabivugaga mu buryo bw'amafaranga, aho
kuba mu ihanga ryeruye.
Muyoboke
avuga ko anyuze kuri Kabanda Jean Dieu wahoze ari umujyanama wa Bruce Melodie, yamubwiye
ko baramutse bateguye 'Battle' ye na The Ben 'dushobora gukuramo amafaranga'.
Ati
"Aba bagabo bombi(abahanzi) bakabona ayabo natwe tukabona ayacu. Reka
tubajyane muri Arena, umuntu uzajya ugura itike ajye yandikaho Melodie,
tuzamenya uwaguze umubare w’amatike ya The Ben arangana gutya, uwaguze VIP
y'ibihumbi 100 Frw, undi akagura VIP y'ibihumbi 10 Frw tuzabireho noneho,
ndetse tuzanabitangiraza abanyarwanda ariko abantu bagure kugirango baze buzure
Arena, tuyuzuze ku itike ihenze, turebe uko abafana b'abo baza kwishima."
Muyoboke
yavuze ko agira igitekerezo cy'iki gitaramo cyari gishamikiye ku bucuruzi
'Business' atari ihangana buri wese ashobora kwiyumvishamo muri iki gihe.
Uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu kuzamura abahanzi bakomeye muri iki gihe, avuga ko atigeze agisha inama The Ben yo gukora iki gitaramo 'kuko cyari igiterekezo cyanjye'. Ati "Na The Ben twari kugenda tukamubwira ngo uzafata amafaranga angahe? Ntabwo ndi umujyanama we, ndi inshuti ye."
Ubwo The
Ben yari abajijwe niba yiteguye 'Battle' na Bruce Melodie yasubije ati “Ubundi
hateguwe igitaramo abafana ba The Ben na ba Bruce Melodie tukabashimisha byaba
byiza. Ijambo ‘Battle’ muryirinde kuko amateka y'igihugu cyacu yerekana ko ihangana
ricamo abantu ibyiciro atari ryiza. Bitewe n'amateka y'igihugu cyacu nta ‘Battle’
dukeneye".
Ubwo Bruce
Melodie yari abajijwe kuri ‘Battle’ na The Ben, yasubije yibasira Muyoboke mu
buryo bukomeye. Mu kiganiro na Big Town, Muyoboke yavuze ko ubwo Bruce Melodie
yatangiraga kumuvugaho, yumvaga ari ibintu bisanzwe, ariko ko ubwo yatangiraga
kumwubahuka, akavuga ko ku buzima bwe, ari bwo yatangiye kugira amakenga.
Ati
"Ntaravuze nti bya bintu byakomeye. Ubwo hatangiye kuzamo n'imibiri yacu, uko
iteye..."
Muyoboke
avuga ko akimara kubona ibyo Bruce Melodie yatangaje, yandikiye Coach Gael
amubwira ko ibyo yabonye bidahura n'ibyo yatekerezaga. Ati "Nyuma y'aho naje
kwandikira Gael ndamubwira nti ese ko nakubwiraga ngo dukore 'Business' noneho
ibintu bikaba bigiye kuzamo ingumi bite?"
Uyu mugabo
yasobanue ko nta rwango afitiye Bruce Melodie, kuko ari inshuti ye, kandi amuzi
nk'umuhanzi uryoshya 'shwobiz' ariko kandi w'umuhanga mu muziki.
Muyoboke
yabwiye InyaRwanda, ko ibikorwa yakoreye umuziki w’u Rwanda kuva mu mwaka wa
2006, abantu bakwiriye kubimwubahira. Yumvikanisha ko iterambere umuziki w’u
Rwanda ‘ugezeho muri iki gihe’ ryaturutse ku bantu baranzwe n’urukundo rw’umuziki.
Ariko kandi
atungurwa n’abantu bavuga ko nta musaruro yagejeje kuri benshi. Ati “Nakoranye
n’abantu benshi mu bihe bitandukanye. Nta muhanzi twakoranye umvuga nabi, buri
wese afite ishimwe kuri njye. Ariko niba umuntu aje mu muziki, kuki amvugaho
yakoze ibye nawe tukareba. Buri wese afite paji yanditse muri uyu muziki.”
Muyoboke
avuga ko yishimira itafari yashyize ku rugendo rw’umuziki w’abarimo Tom Close,
The Ben, Dream Boyz, Urban Boys, Chary&Nina, Social Mula, Davis D n’abandi
banyuranye.
Yavuze ko
atungurwa n’abantu bamuvuga n’abi mu itangazamakuru, mu gihe iyo bari kumwe baganira
cyangwa se kuri Telephone baba baganira ibintu byunguka. Ati “Nanjye
ndatungurwa! Uzi kubona umuntu mwavuganaga kuri Telephone yicaye kuri Camera za
Youtube, akakuvugaho uko yishakiye, akakwibasira ngo wishe umuziki, nyamara nta
gihe gishize agushimiye ko waharaniriye iterambere ry’umuziki.”
N’ubwo ‘Battle’
ya The Ben na Bruce Melodie itigeze ishoboka, abaha bahanzi bombi bakomeje
kugaruka mu itangazamakuru cyane, ahanini bitewe n’indirimbo ebyiri bakoranye
zitigeze zisohoka. Imwe bayikoranye mu 2017, indi bayigerageza mu 2021 biranga.
The Ben
yavuze ko hadakenewe ‘Battle’ hagati ye na Bruce Melodie, ahubwo hakwiye
kurebwa icyabahuza
Bruce
Melodie abajijwe kuri Battle, yasubije yibasira Alex Muyoboke wamuhuje na Eddy
kenzo
Muyoboke
Alex yatangaje ko yari yavuganye na Kabanda gutegura ‘Batlle’ yari kubera muri
BK Arena igahuza Bruce Melodie na The Ben
TANGA IGITECYEREZO