Umushoramari Coach Gael washinze 1:55 AM yakiriye kandi agirana ibiganiro n’abahagarariye ibihugu bya Sudani, Libya na Misiri mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Universe, mu mikino yabaye igamije kunga ubumwe bw’abanyagihugu babo baba mu Rwanda binyuze mu myidagaduro na Siporo.
Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 28 Mata 2024 cyahuje amagana y’abantu, ubwo hasozwaga Shampiyona y'Umupira w'Amaguru ya Diaspora ya Sudani cyabereye muri Kigali Universe iri hejuru ya CHIC, izafungurwa ku mugaragaro muri Gicurasi 2024.
Abitabiriye
iyi mikino bari barangajwe imbere na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Bwana
Khaled Musa ndetse na Ambasaderi wa Libya, Bwana Ibrahim Sidi.
Nyuma y’iyi
mikino, Coach Gael yaganiriye na Ambasaderi wa Sudani ndetse na
Ambasaderi wa Libya. Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya
Kigali Universe, Kenny Mugarura [Murumuna wa Coach Gael] yabwiye InyaRwanda ko
Coach Gael yaganiriye na bariya bayobozi ku mikoranire na Kigali Universe.
Ati “Baganiriye
ku kuntu abanya-Sudan bagira uruhare muri Kigali Universe binyuze mu bufatanye hagati
y’Abanya-Sudan n’Abanyarwanda, kandi bashaka no kuzajya bahurira muri Kigali
Universe, kugirango barusheho gukomeza umubano hagati y’ibihugu bibiri binyuze
mu guteza imbere imyidagaduro ndetse na Siporo. Byari bimeze neza, buri kimwe
cyari ku murongo.”
Coach Gael
aherutse kubwira Televiziyo Rwanda ko igice cya mbere cy’iyi nyubako kigiye
kuzura gitwaye hafi Miliyari 2 Frw.
Ati “Turacyakomeza
ariko ubu ari hejuru cyane ya miliyoni y’amadorali ya Amerika , turacyabyubaka
kuko umushinga nk’uyu ntabwo wavuga ngo nonaha urarangiye ariko ibyo dushaka
biracyatujyana hejuru ya miliyoni imwe n’igice y’amadorali ya Amerika buri
munsi tugenda twunguka ibindi bintu bishya.”
Yavuze ko
iyi nyubako izaba irimo ibikorwa binyuranye. Ati “Kigali Universe ni ikintu
kitari muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba urabona ni hejuru y’inyubako
ya CHIC ni hanini cyane hari metero kare zisaga 6000. “
“Izaba
irimo ibibuga bito bya siporo zitandukanye, umupira w’amaguru, Basketball,
Tennis na Golf bikinirwa mu nzu, harimo Restaurant, amaduka acuruza ibintu
bitandukanye, ni ahantu abantu bazajya baza bagahuriramo bakanezerwa nk’umuryango,
abana bafite ibyo bakora, ababyeyi nabo bari mu byabo baze bakore siporo
bishime.”
Inyubako ya
Kigali Universe, izajya iberamo imikino irimo iya Basketball n’iy’umupira w’amaguru
(Football) n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro nk’ibitaramo by’abahanzi.
Abanya-Sudani babarizwa mu Rwanda, bakinaga imikino ya mbere y'Abadiaspora yahuje ikipe ya
Sudan ndetse n'ikipe ya Libya. Iyi mikino yabanje kubera ahantu hanyuranye nko
muri Canal Olympia, no ku bindi bibuga bitandukanye, bahitamo ko isorezwa kuri
Kigali Universe.
Ni ubwa
mbere iyi nyubako ya Kigali Universe yubatswe na Coach Gael yakiriye imikino. Uhagarariye
Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Bwana Muhamed Muhammed yavuze ko u Rwanda
barufata nk'igihugu cya kabiri, kandi bishimira uko u Rwanda rwabakiriye.
Mu kuganiro
n’itangazamakuru ati "Turashima u Rwanda n'Abanyarwanda, kandi turashima
uko twakiriwe. Abanya-Sudani baje mu Rwanda kubera ibibazo by'intambara biri
iwacu/iwabo, rero u Rwanda turufata nk'igihugu cyacu cya kabiri."
Umuyobozi
w'ikipe ya APR FC, Col Richard Karasira yitabiriye kureba iyi mikino kubera ko
mu ikipe ya APR FC bafitemo umunya-Sudan, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman
wanigaragaje muri iyi mikino.
Col
Karasira yavuze ko igikorwa cyabashimishije. Ati “Iki gikorwa twagitumiwemo
cyane kubera ko dufite umwe mu bakinnyi b'abo Shaibub tubanye nawe, mwabonye
baza no kudushyigikira no kuri Stade, tubikoranye hamwe nawe. Ni igikorwa
twatumiwe kubera y’uko tugombaga kuza kwifatanya n’abo…”
Yavuze ko
bamaze iminsi mu biganiro n’abanya-Sudan bigamije kuba bakoresha bimwe mu
bikorwaremezo by’abo. Avuga ko kuba batumiwe ari ibintu bishimishije, kandi
bigaragaza ko umupira ‘ushobora kubaka Dipolomasi y’ibihugu’.
Karasira
yavuze ko u Rwanda rwabaye muri Sudan ‘dutabara mu nzira za Loni’, kandi hari
umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Sharaf
Eldin Shaiboub yavuze ko bishimira uko abanya-Sudan bakiriwe mu Rwanda, avuga
ko ari ‘mu rugo hacu ha kabiri’. Ati ‘Urabibona nawe buri wese uri hano
arishimye. Benshi mu banya-Sudan batangije ‘business’ zinyuranye hano mu
Rwanda.” Sharaf yanavuze ko yashimishijwe no gutwarana na APR FC igikombe cya
22 cya Shampiyona.
Uhereye
ibumoso: Ambasaderi Khaled Musa wa Sudan, Coach Gael ndetse na Ambasaderi wa
Libya, Ibrahim Sidi - baganiriye ku byaza umusaruro inyubako ya Kigali Universe
yubatse hejuru ya CHIC
Hasojwe Shampiyona y'Umupira w'Amaguru ya Diaspora yabereye muri Kigali Universe
Col.
Karasira wa APR FC [Uri ibumoso] yashimye unufatanye busanzwe buri hagati y’u Rwanda na Sudan
Caoch Gael
ari kumwe n’abayobozi banyuranye barimo uwabaye Ambasaderi wa Sudani, ndetse n’uwabaye
Ambasaderi wa Libya mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO