Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yahaye ipeti rya S/Lieutenant abasore n’inkumi bashya 624, abibutsa gupfira agaciro ku buzima bw’abo n’ukuri barinda Abanyarwanda n’u Rwanda.
Ni mu
muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, mu Ishuri Rikuru rya
Gisirikare, riri i Gako mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Uyu muhango
witabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye, abahagarariye ibihugu by'abo,
abavandimwe, imiryango n'abandi.
Abasoje
amasomo ni 624 barimo abakobwa 51, aba Ofisiye bato 33 bize mu bihugu
by’inshuti n'u Rwanda. Aba bose bari mu byiciro bitatu.
Icyiciro
cya mbere ni abanyeshuri 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije
n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri
cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu ‘Social
and Military Science’, mu buvuzi ‘General Medecine’ ndetse n’ubuhanga mu
by’ubukanishi n’ingufu ‘Mechanical and Engeneering’.
Icyiciro
cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 522 bize umwaka umwe amasomo ajyanye
n’inyigisho z’umwuga wa gisirikare gusa barimo abari basanzwe ari abasirikare
bato 335 n’abasivili 167 bafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya
Kaminuza mu mashami atandukanye. Icyiciro cya Gatatu kigizwe n’aba Ofisiye 33
barangije mu mashuri yo mu bindi bihugu.
Umuyobozi
w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yavuze ko
abasoje amasomo bujuje ibisabwa bimerera kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda.
Ati
"Barabitojwe kandi bagaragaje ubushake n’ubushobozi ntayegayezwa mu
kurinda Igihugu cyacu, amajyambere yacyo ndetse n’ahandi hose bakenerwa
kugihagararira.''
Brig Gen
Franco Rutagengwa yavuze ko urugendo aba basore n’inkumi basoje rutari
rworoshye, kuko 25 barutangiye batabashije kurusoza kubera impamvu
zitandukanye.
Yavuze ko
basanzwe bafite amashami 10 y’amasomo, ariko ko mu myaka iri imbere batekereza
kuzongera amashami y’amasomo batanga.
Mu ijambo
rye, Perezida Kagame yashimye aba Ofosiye bashya kuba barahisemo 'gukorera
igihugu cy'abo cy'u Rwanda' mu ngabo z'igihugu no kuba bararangije amasomo
y’abo neza.
Yanashimye
abarimu babigishije, babahaye ubumenyi butandukanye ndetse anashima 'ibihugu
by'inshuti byafashije mu kwigisha abandi ba Ofisiye bamaze kurahira, barahirira
kwinjira mu ngabo z'u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye'.
Kagame
yanashimye ababyeyi kuba barashyigikiye kandi bakanashishikariza abana babo ‘guhitamo
uyu mwuga’. Umwaka wari urenze, aba ba Ofisiye bari masomo n'imyitozo
itandukanye
Umukuru
w'Igihugu yavuze intambara zirwanwa muri iki gihe ‘n’iyo umuntu akubujije
amahoro mu byawe kandi’ ndetse ‘akagushotora aganisha kuri iyo nzira
y’intambara’ cyangwa se ‘akoresha intambara muri ibyo byose, ukubuza
uburenganzira, ukubuza amahoro, ukubuza interambere cyangwa no gusenga ibyo
umaze kubaka’.
Perezida Kagame
yavuze ko u Rwanda rufite amateka yihariye ‘yabuze ayo mahoro mvuga’ akavamo
gutakaza Abanyarwanda benshi. Yavuze ko nubwo ibyinshi byakozwe n'Abanyarwanda
ubwabo ariko hari 'n'ababishyigikira n'ababihembera'.
Perezida Kagame
yavuze ko umwuga wa gisirikare utarengera igihugu gusa, ahubwo unarengerera
'wowe ubwawe'. Ni umwuga ukurengera ukarengera n'abandi.
Ati "[…]
Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima. Ariko kuba watakaza ubuzima uri
muri uyu mwuga, ni ishema! Ni ishema rikurinda rikarinda abawe, rikarinda
abanyarwanda bose n'abandi bose batuye igihugu cyacu'.
Umukuru
w'Igihugu yavuze ko Politiki mbi yatumye hari umubare munini w'abantu bicwa.
Ugasanga hari uwishwe nyuma yo kubazwa urupfu ashaka gupfa.
Yagaragaje ko igihugu cyageze aho umuntu ahitamo urupfu apfa, bikongera kubaho 'byaba ari ishyano'. Perezida Kagame yavuze ko ibyo ingabo z'Igihugu zigishwa, ibyo batozwa n'amateka 'yacu ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu gihugu cyacu'. Ati “Nizo nshingano mufite nk’Ingabo z’Igihugu, ari mwebwe, ari abo musanze n’abandi bazaza.”
Yifashishije
urugero rw'umukecuru wahitishijwemo urupfu yicwa akavuma abashakaga kumwica,Perezida Kagame yavuze ko uyu 'mukecuru ari intwari'. Ni ibintu avuga ko bwikwiye
kuranga ingabo, bakanga ubagaraguza 'agati cyangwa agatoki'.
Ati “Uwo
mukecuru ni intwari! Nicyo gikwiriye kubaranga mwebwe n’abandi banyarwanda.
Kubaranga, kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki, ukabyanga, ukabirwanya…”
Kagame
yavuze ko urupfu abanyarwanda bakwiye guhitamo 'ni ugupfa bahangana n'ubazanaho
urwo rupfu'. Ibi kandi bikwiye kuba 'umuco.
Yabwiye abinjiye mu ngabo ko badakora bashingiye ku byo bigishijwe gusa, ahubwo bakwiye no gukora ibyo umutima n'ubwenge bibabwira.
Yabasabye gupfira ukuri. Ati “[...]Bibabwira kwanga agasuzuguro, kwanga ubugwari,
kwanga ububwa, ugapfira ukuri. Ugapfira agaciro ubuzima bwawe ukwiriye kuba
ubuha. Ukuzanyeho ibyo, ndetse kenshi, akicuza icyatumye abikora, ni izo ngabo
z’Igihugu cy’u Rwanda
Umukuru w'Igihugu yavuze ko bakwiye gupfira agaciro ku buzima bw'abo. Ati "Ubazanaho intambara
akabyicuza."
Yasabye abinjiye mu ngabo kurangwa n'ubwitange ndetse n'ikinyabupfura. Ababwira ko akazi kose bazajyaho bagomba kuzarangwa n'imyitwarire ikwiye ya RDF nk'uko bisanzwe. Ati "Mbifurije ishyaka n'ihirwe. Muzagire akazi keza n'ubuzima bwiza."
Umwe mu babyeyi bafite umwana wasoje amasomo agahabwa n'ipeti rya Sous- Lieutenant, yavuze ko ashimishijwe no kuba umwana we yinjiye muri RDF, avuga ko umutima we ukeye. Yashimye Perezida Kagame, asaba Imana kumurinda.
Uyu mubyeyi yavuze ko mu 1959 yahunze u Rwanda kubera Politiki mbi, ariko ko aho yagarukiye mu Rwanda yasanze umuco wimakajwe. Yavuze ko imiyoborere ya Perezida Kagame yihariye. Yibuka ko hari igihe bajyaga bakubitwa, basabwa kubyinirira inkoni ya Mombutu Sese Seko wayoboye Congo, kandi atari amuzi.
Batamuriza Jean D'Arc ufite umwana witwa Ndayisenga Richard wasoje amasomo ye, yavuze ko yakuze ashaka kujya mu gisirikare akiri umukobwa, ariko byanze ku buyobozi bwa Perezida Habyarimana. Yavuze ko yishimye kuba abana be bose barize 'noneho Bucura bwanjye akaba asoreje ku ipeti rya Sous- Lieutenant'.
Perezida
Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije muri RDF Aba
Ofisiye bashya 624
Aba basore
n’inkumi bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare. Hari 25 babatashije
gukomeza amasomo kubera impamvu zitandukanye
Perezida
Kagame yasabye aba Ofisiye bashya kwanga agasuzuguro, ubugwari n'ububwa, ahubwo
bagaharanira gupfira agaciro ku buzima bw’abo
TANGA IGITECYEREZO