Umuhanzi Mujyanama Claude [TMC], Producer Prince Kiiiz ndetse na Super Manager bavuze ko buri wese akwiriye kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka, kuko bijyanye n'ubutwari bwo gukomeza kuzirikana inzira y'umusaraba inzirakarengane zanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, TMC yavuze ko yifatanyije n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri
iki gihe u Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.
TMC ubarizwa
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, yashimye abarokotse Jenoside "ku
bw'ubutwari mwagize bwo gukomeza kubaka Igihugu ndetse no gukomeza gushyigikira
ubumwe n'ubwiyunge."
Nk'urubyiruko,
yijeje ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukomeza kubaka u Rwanda no
guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ati
"Mwarakoze cyane! Tubizeza ko tuzatanga igisabwa cyose kugira ngo Igihugu
gikomeze gitere imbere. Kandi ibyabaye ntibizongere."
Yunganirwa
na mugenzi we Prince Kiiz wo muri Country Records, uvuga ko mu myaka 30 ishize
hari iterambere ryigaragaza mu nguni zose z'ubuzima.
Uyu musore
ubarizwa muri Country Records, avuga ko by'umwihariko urubyiruko rwahawe
'umwanya n'amahirwe' rugaragaza ibyo rukora kandi rushoboye mu rugendo
rw'iterambere rw'Igihugu.
Ati
"Umuziki turi kuwukora nk'akazi. Ni ibintu bidutunga, kandi bitanga akazi,
turimo turahirimbanira ko umuziki wagera ku rwego rw'amahanga n'ayo akamenya ko
dushoboye."
Kiizi yavuze
ko nk'abanyamuziki bafite inshingano zikomeye, zijyana no gukora ibihangano
by'isanamitima n'ibigaruka ku bumwe n'ubwiyunge 'kwigisha no guhugura
Abanyarwanda muri rusange'.
Yavuze ko
muri iki gihe nk'iki, urubyiruko rukwiye gushyira imbaraga mu kwiga amateka,
kandi ubumenyi bafite bakabwifashisha mu rugamba rwo guhangana n'abahakana
bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Patrick
Gakumba wamamaye nka Super Manager, we avuga ko imibare igaragaza ko urubyiruko
ari bo benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko
urubyiruko rwa Leta y'Ubumwe rukwiye kwigishwa gushyira hamwe.
Avuga ko ibi
bitakorwa na Leta gusa, kuko n'abahanzi bafite ijwi rigera kure, bityo ko
bashyize hamwe, bakabinyuza mu bihangano byabo ubutumwa bwagera kure. Ati
"Igihugu iyo kidafite urubyiruko nta ejo hazaza heza kiba gifite."
Yavuze ko
'twe nk'abandi dukwiriye kugaragara mu bikorwa byose bijyanye n'igihe turimo
cyo kwibuka'. Akomeza ati "Cyane cyane hari ukwegera abarokotse
tukabahumuriza, hari ugutanga ubutumwa mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu
cyacu, hari no kwigisha abantu bakamenya ko ibyabaye bitazasubira ukundi,
tukanashishikariza urubyiruko cyane cyane'.
Super
Manager yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka ari bwo hagaragara umubare munini
w'abapfobya Jenoside, bityo ko nk'abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye
'kuzirikana guhangana n'abo bantu'.
Yavuze ko
ukuri kw'amateka kuzwi, ariko hari abakwirengagiza. Asaba urubyiruko kuba
nyambere mu gutekerereza igihugu, gukora ibyiza, kandi barangwe n'urukundo.
TMC yashimye
abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze imbabazi ku babiciye
Super Manager yavuze ko urubyiruko rufite umukoro wo kumenya amateka
Prince Kiiiz
yavuze ko imyaka 30 ishize ubuhanzi bwatejwe imbere
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TMC NA PRINCE KIIIZ
KANDA HANOUREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SUPER MANAGER
TANGA IGITECYEREZO