Umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zo Kwibuka no mu bihangano bigaruka ku bumwe n’ubwiyunge, Senderi Hit yatangaje ko atangira urugendo rwo gukora indirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yitaye ku bihangano bitanga ihumure ku barokotse Jenoside, ariko kandi bibwira abakoze Jenoside ko ari icyaha kidasaza.
Senderi ari
mu bahanzi bagize uruhare rukomeye bakoresha inganzo zabo mu rugendo rwo
kubohora u Rwanda no kubaka Igihugu. Ibihangano bye byubakiye ku kuvuga u
Rwanda, kurinda ibimaze kugerwaho, gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Senderi yumvikanishije ko umusanzu w’umuhanzi mu rugendo rw’ubumwe
n’ubwiyunge wigaragaje cyane mu myaka 30 ishize.
Yavuze ko abahanzi bahanze ibihangano byagaruriye ihumure Abanyarwanda, kandi nawe yabigizemo uruhare. Ati "Nkanjye nihereyeho, nakoze indirimbo zagombaga guhumuriza abarokotse Jenoside mu 1994 kuko nabibonye.
Ndi umuhamya wo guhamya
ko abarokotse bari bakeneye amagambo abahumuriza, ndetse bari bababaye cyane
birenze uko umuntu utarabonye Jenoside aka kanya iyo amubonye ameze
atabyumva."
Uyu muhanzi
yavuze ko ubwo yatangiraga gukora indirimbo zijyanye no kwibuka, byamusabye
gukora indirimbo zirenze guhumuriza abarokotse 'n'uwakoze Jenoside yamara
kuzireba akabona ko yakoze icyaha cya Jenoside, icyaha ndengakamere'.
Senderi
yavuze ko indirimbo ze zarenze gufasha abarokotse, ahubwo zifasha n'abakiri
bato batabonye Jenoside ndetse n'abari mu mahanga kumenya ububi n'ubukana bwa
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati
"Bazibonaga ku mbuga nkoranyambaga no kuri Televiziyo.
Zagiye zifasha benshi kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Senderi
yahumurije abarokotse, ashima ko 'baranzwe n'ubutwari bukomeye'. Ati
"Mukomere, kandi mwatwaje gitwari. Mukomere, mukomere. Icyo nababwira ni
uko mwerekanye ubudasa, mwerekana ubutwari budasanzwe, burangwa n'imbabazi. burangwa
n'ubudasa mwaremwanwe."
Yavuze ko
intera u Rwanda n'Abanyarwanda bamaze kugeraho ari umusanzu w'abarokotse 'nk'uko
Igihugu cyabibasabaga'.
Avuga ko
uretse gukora ibihangano nk’ibi bigaruka ku mateka, bifasha urubyiruko, ari na
byiza ko abakiri bato bashyira imbaraga mu kumenya amateka y’Igihugu.
Kuri we,
asanga urubyiruko rwamenya amateka y’Igihugu cyane binyuze mu kuyigishwa mu
itorero. Ati “Ndasaba urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda neza bajya mu
itorero ahigirwa neza uburere mboneragihugu ku buryo hatagira ugoreka amateka
ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Uyu muhanzi
wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nzabivuga ibyo u Rwanda rwagezeho’, avuga ko
abakuru bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiriye kuzibukira.
Ati “Nsaba
abakuru, uwaba agifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka akayoboka inzira y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Arakomeza ati “Tukarinda ibyagezweho muri iyi myaka 30 tukanabyongera.”
Senderi yatangaje
ko yakoze indirimbo zitanga ihumure ku barokotse Jenoside, kandi zikabwira n’abakoze
Jenoside ko ari icyaha kidasaza
Senderi
avuga yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigishwa amateka binyuze mu itorero
Senderi avuga ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, umusanzu w’umuhanzi wigaragaza mu rugendo rw’isanamitima
Ubutumwa bwa Senderi mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
TANGA IGITECYEREZO