Ubwo yatangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yavuze ko imitima y'Abanyarwanda yuzuye agahinda no gushima icyarimwe nyuma y'urugendo rw'aho Igihugu cyavuye mu myaka 30 ishize.
Umukuru
w'Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu muhango
wabereye muri BK Arena witabiriwe n'abayobozi barimo Salva Kiir wa Sudani
y’Epfo; Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Faustin-Archange Touadéra wa
Centrafrique, Perezida Denis Sassou-N'Guesso wa Congo-Brazzaville, Perezida
Mialy R. Rajoelina wa Madagascar, Perezida Petr Pavel wa Czech Republic;
Perezida
Mohamed Cheikh El Ghazouani wa Mauritania, Abiy Ahmed, minisitiri w'intebe wa
Ethiopia, Jessica Alupo Visi Perezida wa Uganda, Visi Perezida Rigathi Gachagua
wa Kenya, Guinea ihagarariwe na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida Mamady
Doumbouya,
U Bwongereza
buhagarariwe na Andrew Mitchell, Minisitiri w'terambere na Africa ndetse na
Audrey Azoulay, umuyobozi mukuru wa UNESCO.
Umukuru w’Igihugu
yavuze ko muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe
Abatutsi ‘imitima yacu yuzuye agahinda n’ishimwe’. Ati “Tubiruka abacu bishwe,
kandi tukishimira uko u Rwanda rumeze ubu.”
Perezida Kagame
yashimiye abarokotse Jenoside kuko bemeye gutanga imbabazi, avuga ko ari umwenda
bafitiwe. Ati “Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tubarimo umwenda utagira
ingano.”
“Twabasabye
gukora ibidashoboka, mwikorera umutwaro w’ubwiyunge. Kandi mukomeje gukorera Igihugu
cyacu ibidashoboka buri munsi, turabashimira.”
Yavuze ko
uko imyaka ishira, abakomoka ku barokotse Jenoside bakomeje kunyura mu bihe
bigoye, birimo gushakisha ababo batigeze babona cyangwa batigeze bagira
amahirwe yo kubona. Ati “Uyu munsi, namwe tubafite ku mutima.”
Kagame yavuze ko ‘amarira yacu atemba ajya mu nda ariko turakomeza nk’umuryango’.
Umukuru w’Igihugu, yavuze ko Abanyarwanda batagira ingano banze kwifatanya n’abicanyi, bamwe kubera ubutwari batanga ubuzima bwabo.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko urugendo rw’u Rwanda rwari rurerure, kandi rwari rukomeye.
Avuga ko
uburemere bw’abishwe muri Jenoside ‘bwatwigishije guca bugufi, kandi ayo ‘masomo
twize akubiye mu maraso yamenetse.”
Yavuze ko amahitamo
yafashwe n’Abanyarwanda, ari uwo musaruro w’aho u Rwanda rugeze. Ati “Umusingi
wa byose ni ubumwe. Ayo yari amahitamo yacu ya mbere, kwemera igitekerezo cy’u
Rwanda rwasubiranye ubumwe no kubaho muri ubwo buryo.”
Kagame
yavuze ko Abanyarwanda bahisemo gutekereza birenze ibyago ‘twagize’, bahitamo kuba
‘abantu bafite ejo hazaza’.
Mu ijambo
rye, yashimye kandi abayobozi b’Ibihugu n’Abakuru ba za Guverinoma bitabiriye
umuhango wo Kwibuka, abashimira ku bw’umusanzu batanze mu kubaka u Rwanda.
Ati "Twishimiye
kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu wo kongera kubaka Rwanda
ntugira uko ungana, kandi wadufashije kugera aho duhageze ubu.”
Umukuru w’Igihugu
yashimye Igihugu cya Uganda, aho ingabo za FPR-Inkotanyi yari akuriye zateye
zituruka. Yavuze ko Uganda yacumbikiye Abayarwanda imyaka myinshi, ndetse
benshi bayishinja gukorana na FPR.
Yashimye
kandi Ethiopia yafashije u Rwanda kongera kwiyubaka. Anashima Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed wari
mu bitabiriye, wabaye umusirikare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu
Rwanda, Jenoside ikirangira.
Kagame kandi
yashimye Kenya, u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
bacumbikiye impunzi z’Abanyarwanda benshi.
Yanashimye
Tanzania ku bwo kwakira Abanyarwanda n’Imishyikirano y’Amahoro yaberaga muri
Arusha. Ku buyobozi bwa Julius Nyerere, wubatse umusingi w’ibihugu byombi.
Kagame yanashimye Congo-Brazaville ndetse na Captaine Mbaye Diagne umusirikare wa Senegal wiciwe mu Rwanda arokora Abatutsi.
Yashimiye
abari bahagarariye Nigeria, Czech Republic na New Zealand, bavugiye mu kanama
gashinzwe umutekano ka ONU ko ibyari biri kubera mu Rwanda ari Jenoside. Yavuze
ko aba bose banze igitutu cya Politiki, bagaragaza ukuri ubwo bari mu nama ya
ONU.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bababajwe no kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko banishimira uko u Rwanda rwahindutse
Perezida
Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze aho rugeze ubu kubera ko Abanyarwanda
bahisemo inzira y’ubumwe ‘kandi tukabaho dutyo’
Gutangiza
ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byakomereje
muri BK Arena nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
TANGA IGITECYEREZO