Pasiteri Blaise Ntezimana yatabaje inzego bireba agaragaza ko yagerageje kwishyuza umuhanzi Ruhumuriza James [King James] amafaranga asaga Miliyoni 38, 660, 100 Frw yari yamuhaye mu bushabitsi bakoranye, ariko ntiyayahabwa.
Mu butumwa
yanyujije ku rubuga rwa X saa sita z’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 5
Mata 2024, Pasiteri Blaise yavuze ko mu mwaka wa 2021 yahaye amafaranga King
James angana n’amadorali ibihumbi 30 [Miliyoni 38, 660, 100 Frw] kugirango
bakorane ubucuruzi ‘Business’.
Ni ‘Business’
yari ishingiye ku gukora no gutunganya ubufu bwa Kawunga. Pasiteri Blaise
yavuze ko ibyo yumvikanye n’uyu muhanzi ‘ntiyabyubahirije’.
Kandi ko n’amafaranga
yari yamuhaye atigeze ayamusubiza. Uyu mugabo usanzwe ari umuvugabutumwa,
yavuze ko aya mafaranga yayoherereje King James wamamaye mu ndirimbo zinyuranye
yifashishije Banki yo mu gihugu cya Suède aho asanzwe atuye.
Kuva icyo
gihe, uyu mugabo yatangiye inzira zo kwishyura ideni rya Banki yafashe, ndetse
yongereho n’inyungu asabwa na Banki.
Nyuma yo
kubona ko atabashije kumvikana na King James, yitabaje inzego zinyuranye zirimo
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) atanga ikirego.
Byamusabye
ko ava muri Suède aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye gukurikirana Dosiye ye aho
igeze. Yagaragaje ko yigomwe byinshi birimo kwishyura amatike y’indege ndetse
yishyura n’avoka ariko ikibazo nticyarangira.
Mu butumwa bwe yasabye Perezida Kagame kumurenganura. Asoza agira ati “Ntanga n’amafranga y’amatike y’indege n’ay’aba avoka ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera nubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure.”
Mu butumwa yanyujije kuri konti ya X, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yavuze ko Pasiteri Baise asanzwe ari inshuti ikomeye ya King James, wamuhaye amadorali ibihumbi 30 ngo bakorane ubucuruzi (Business) nta masezerano bagiranye (Kontaro) nyuma barahomba.
Ati “Rubyiruko,
Blaise ntabarangaze. Ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye 30K USD nta
contract bakorana business barahomba.”
Minisitiri
Utumatwishima yavuze ko yavuganye na Blaise kandi ko yicaranye na King James
baganira kuri iki kibazo, kandi uyu muhanzi yemera kwishyura ariko bikanyura mu
butabera kuko inzira y’ubucuti yanze.
Ati “Navuganye
na Blaise. Nicaranye na King James. King James yemera kwishyura ariko bikanyura
mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. Ajye mu butabera.”
InyaRwanda
ifite amakuru yizewe avuga ko intandaro y’iki kibazo yabaye uruganda rukora ifu
y’ibigori yitwa ’Ihaho’, King James yafunguye mu 2020.
Pasiteri
Blaise wafatanyije na King James mu gutangiza uru ruganda, byageze igihe asaba
ko amafaranga yashoyemo yose ayasubizwa, ni nyuma y’uko hari hamaze iminsi
hagaragara ibibazo by’uko uru ruganda rutagitanga inyungu rwari rwitezweho mu
bihe bitandukanye.
King James
yagiye abwira Pasiteri Blaise ko bitakunda ko amafaranga yose ayasubizwa, ari
nayo mpamvu inzego z’ubutabera zigomba kwifashishwa mu kugaragaza ko umugabane
wa buri umwe, hashingiye ku byo buri wese yashoye.
Pasiteri Blaise yavuze ko King James Miliyoni 38 Frw ngo bakorane ‘Businnes’ barahomba
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko King James yemera kwishyura Pasiteri Blaise binyuze mu nzira z’ubutabera
King James asaba ko inzego z’ubutabera zibafasha mu kugaragaza inyungu ya buri wese
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MFATA' YA KING JAMES
TANGA IGITECYEREZO