Perezida Paul Kagame yavuze ko iyo witegereje neza ubona ko u Rwanda rwa none rutandukanye kure n'u Rwanda rwo mu 1990 no mu 1994, kuko hari ibihamya bifatika bigaragazwa n’amafoto ndetse n’ubuzima bw’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu bwahindutse.
Yabigarutseho
mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal Fm kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata
2024. Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zinyuranye zirimo urugendo rw'imyaka 30
ishize u Rwanda rwibohoye, Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi,
urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubuzima bw’urugamba yabayemo n'ibindi.
Yavuze ko
nk'Umukuru w'Igihugu iyo asubije inyuma amaso akareba ibibazo byose u Rwanda
rwanyuzemo n'aho rugeze, bishimangira iterambere ridasanzwe buri wese atari gupfa
gutekereza iyo hatabaho imbaraga za buri umwe no gufatanya.
Umukuru
w'Igihugu yavuze ko buri wese afashe umwanya wo kwitegereza amafoto yo mu 1990
kugeza mu 1994, akongera kureba amafoto ya kiriya gihe kugeza ubu, abona ko
igihugu cyahindutse mu nguni zose z'ubuzima.
Amafoto
ntabeshya. Ati "Ujye ureba n’amafoto gusa ubwayo, urebe ifoto y'u Rwanda
mu 1990, 1994 wongere urebe amafoto ubu ngubu, amafoto arakwereka, araguha
inkuru y'ibyabaye.”
Kagame
yavuze ko muri iriya myaka y'1990 n'1994, Abanyarwanda babaye mu buzima bugoye
bw'itotezwa, aho ibikorwaremezo byinshi byari byarasenywe.
Ariko ko mu
Rwanda rwa none 'abantu barabanye, ntawe utotezwa, ntawe ugenda ku muhanda ngo
abazwe ngo wowe uturuka he, iso ni inde? w'uw'ubuhe bwoko? Ntawe ujya kujya mu ishuri
ngo bamubaze aho bavuka, ntawe ujya ku kazi ngo mubaze, igihugu gitera
imbere..."
Umukuru
w'Igihugu yavuze ko ubukungu bw'igihugu (GDP) mu 1990 na 1994 bwari hasi ya
Miliyari ebyiri z'Amadorali, ariko ubu bugeze kuri Miliyari 15 z'Amdorali.
Agereranya
aho u Rwanda ruvuye nko kuva ikuzimu. Ati "Urwo rugendo ubwarwo
ruragusobanurira. Bikanakwereka ko hakiri umuvuduko ugana no ku bindi
bizagerwaho vuba cyangwa mu gihe kindi kigera kure..."
Yavuze ko
iyo urebye igishushanyo cy'Igihugu muri rusange, cyangwa se ukajya mu cyaro
ubuzima abaturage babayemo muri iki gihe 'bitandukanye/butandukanye inshuro
nyinshi n'uko bari bameze kiriya gihe."
U Rwanda yifuza gusaziramo:
Perezida
Kagame yavuze ko igihe azaba agiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yifuza kuzakomeza
kuba mu Rwanda rurimo Abanyarwanda babanye neza n'iyo baba bafitanye ibibazo
bikaba ari ibisanzwe, kandi bikagira ababikemura.
Umukuru
w'Igihugu yavuze ko yifuza u Rwanda rutekanye, ruteye imbere aho ikintu cyose
gikorwa ku murongo, kandi kibereye buri muturarwanda.
Yatanze
urugero rwumvikanisha ko u Rwanda yifuza, rukwiye kuba rwujuje byose bisabwa
byafasha ufite indwara iyo ari yo yose kuvurirwa mu gihugu aho kuba hanze
y'Igihugu.
Ati "[…]
Buri gihe ikintu cya mbere utekereza iyo witsamuye abandi bajya muri Kenya,
abajya muri Afurika y'Epfo, nditsamuye mfite ibibazo, ndashaka kujya kuvuzwa mu
Buhinde, uko kwitsamura kuki tutakuvura hano, kuki tutaha abo bantu serivisi
ngo tubikorere hano?..."
Perezida
Kagame yavuze ko yifuza gusazira mu Rwanda rufite ubushobozi bwo kuvura indwara
zose, aho Abanyarwanda bazaba batekanye kandi bashyize hamwe
Perezida
Kagame yavuze ko hari ibigaragaza ko ubuzima bw’abaturage bwahindutse mu myaka
30 ishize u Rwanda rwihoboye
TANGA IGITECYEREZO