Kuri ubu abantu benshi bari kugaruka ku gahigo Sukari ya Zuchu yaciye yuzuza Miliyoni 100 z’inshuro yarebwe kuri YouTube nyamara ibi ntibiyishyira mu ndirimbo z’abanyafurika zarebwe cyane 22.
Mu myaka itambutse uruganda rw’umuziki rwakomeje kuzamuka
ari nako bijyana no kuzamuka ku mibare y’abakurikirana indirimbo zitandukanye
ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Uyu munsi tukaba tugiye kugaruka ku ndirimbo kugeza ubu
zimaze kugira abazirebye inshuro nyinshi kuri YouTube zikaba zikoze mu njyana
zitandukanye.
Uretse kuba zarakozwe n’abanyafurika ariko zarasakaye ku
ruhando rw’isi zigira igikundiro cyinshi kugeza n’ubu zikaba arizo ziza imbere.
Iz’indirimbo zikaba zitarimo indirimbo Sukari ya Zuchu
yaciye agahigo ko kuba indirimbo mu Karere k’Uburasirazuba y’umuhanzi ku giti
cye yabashije kugeza Miliyoni z’inshuro yarebwe.
Mu zindi mu Karere bitegerejwe ko zizaca aka gahigo
hakaba harimo Slowly ya Meddy imaze kurebwa inshuro Miliyoni 97 na Jeje imaze
kugeza Miliyoni 94 ya Diamond Platnumz.
22. Waah
ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide-(Tanzania)
Diamond Platnumz yihuje n’umujyabigwi mu muziki Koffi
Olomide mu ndirimbo Waah yayobowe na Kenny ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni
154.
21. Johnny
ya Yemi Alade-(Nigeria)
Yemi yatangiye umuziki we by’umwuga mu mwaka wa 2009 gusa
indirimbo Johnny yakoze muri 2013 yamwubakiye izina, Johnny ikaba imaze kurebwa
inshuro Miliyoni 162.
20. Mad
Over You ya Runtown –(Nigeria)
Iyi ndirimbo ikaba ariyo yashyize ku ruhando mpuzamahanga
Runtown ndetse yihariye umwaka hafi wose wa 2017 ikunzwe byo hejuru kugeza ubu
imaze kurebwa inshuro Miliyoni 163.
19. If
ya Davido–(Nigeria)
Imaze kurebwa inshuro Miliyoni 178 ikanaza mu ndirimbo z’amateka
rurangiranwa mu muziki Davido amaze gukora.
18. Essence
ya Wizkid–(Nigeria)
Muri 2020 ni bwo Essence yashyizwe hanze ikaba yari
indirimbo ya Kane muzigize umuzingo wa Wizkid ‘Made In Lagos’ na wo wa Kane.
Kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 179 ikaba ifite
uduhigo dutandukanye turimo nko kuba yarageze mu ndirimbo 100 zishyushye kuri
Billboard no muzikunzwe mu ruhando mpuzamahanga 200.
17. I
Fink u Freeky-Die Antwoord–(South Africa)
Die Antwood rikaba ari tsinda ryatangiriye muri Cap Town
mu mwaka wa 2008 n’ubundi bakaba bagikorera muri Afurika Yepfo iri tisnda rikaba
ririmo Ninja, Yolandi na god.
I Fink u Freeky ikaba ari indirimbo yabo bashyize hanze
mu mwaka wa 2012 ikaba kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 189.
16. Ugly
Boy ya Die Antwoord-(South Africa)
Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 202
biyishyira no ku mwanya wa Gatatu muri Afurika Yepfo mu ndirimbo zimaze kurebwa
kenshi kuri YouTube.
15. Reason
With Me ya Rudeboy-(Nigeria)
Paul Okoye [Rudeboy] indirimbo yayishyize hanze muri 2019
imaze kurebwa inshuro Miliyoni 207.
14. Pana
ya Tekno-(Nigeria)
Indirimbo Pana iri muzimaze kugwiza abazirebye benshi mu
gihugu cya Nigeria aho imaze kurebwa inshuro 208 biyishyira muri iki gihugu
cyonyine ku mwanya wa Gatanu.
13. Yope
Remix ya Innoss’B na Diamond Platnumz-(Congo)
Innoss’B ari mu bahanzi bihagazeho mu gihugu cya
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo indirimbo yasubiranyemo na Diamond
Platnumz ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni 225.
Uyu mugabo mu busanzwe akaba yaravukiye mu muryango w’abanyamuziki
aho yahoze aririmbana n’umuvandimwe we mu itsinda rya Maisha Soul.
Aba bombi bakaba baritorezaga mu kigo cy’urubyiruko cya
Goma bigishwa n’umuhanga mu gukora filime Petna Ndaliko Katondolo.
12. Way
Maker ya Sinachi–(Nigeria)
Imaze kurebwa inshuro zigera kuri 255 ikaba yarakozwe na
Sinach uri mu bahanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Nigeria.
Iyi ndirimbo ikaba yaramushyize mu ndirimbo z’ibihe byose
zimaze kurebwa inshuro nyinshi kuri YouTube zakozwe n’abahanzikazi.
11. Ye
ya Burna Boy-(Nigeria)
“Ye” ni indirimbo
kuva yajya hanze muri 2018 yagize igikundiro cyo hejuru byanatumye irebwa inshuro
zigera kuri Miliyoni 260 ikaba ari mwe muzari zigize umuzingo wa Gatandatu wa
Burna Boy kugeza ubu imaze kurebwa inshuro Miliyoni 260.
10. Last
Last ya Burna boy-(Nigeria)
Burna Boy yashyize hanze Last Last kuwa 13 Gicurasi 2022
itigisa isi mu buryo bugaragara ikaba yarakozwe bikomowe ku ndirimbo ya Toni
Braxton yitwa He Wasn’t Man Enough imaze kurebwa inshuro zigera kuri Miliyoni
264.
9. Joro
ya Wizkid–(Nigeria)
Yagiye hanze mu mwaka wa 2019 ikaba yaratunganijwe mu
buryo bw’amajwi na Northboi yagiye yegukana ibihembo bitandukanye inaca uduhigo
dutandukanye kuri YouTube ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni 269.
8. Baby
On Fire ya Die Antwoord–(South Africa)
Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro Miliyoni 273 kuva
yajya hanze muri 2012 ikaba amashusho yayo yari yatunganijwe na Ninja afatanije
na Terence Neale.
7. Fall
ya Davido–(Nigeria)
Fall ni yo ndirimbo ya Davido imaze kurebwa inshuro
nyinshi ku rubuga rwa YouTube aho imaze kugeza Miliyoni 282.
6. Rush
ya Ayra Starr-(Nigeria)
Inshuro zirenga Miliyoni 320 ni zo indirimbo ya Ayra
Starr ‘Rush’ imaze kurebwa kuva yajya hanze kuwa 16 Nzeri 2022 ikaba ari nayo
yamuritse izina rye mu ruhando mpuzamahanga.
Ikaba ari mwe muzigize umuzingo wa mbere w’uyu mukobwa
yise ‘19&Dangerous’
5. On
The Low ya Burna Boy–(Nigeria)
On the low ya burna boy imaze kurebwa inshuro Miliyoni 375
ikaba yaragiye hanze kuwa 16 Ugushyingo 2018 ikaba ari indirimbo ikomatanije
injyana ya Afrobeat na Dancehall.
4. Magic
in the Air ya Magic System na Chawki–(Ivory
Coast)
Imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 456 ikaba yaragiye
hanze kuwa 19 Gicurasi 2014 yakozwe n’itsinda ryo muri Ivory Coast bafatanije
na Chawki wo muri Morocco.
Ubundi Magic System ikaba yarashizwe mu mwaka wa 1996
irimo Asalfo, Tino na Manadja.
Aba bagabo bakaba baracuruje hifashishijwe CD izigera
kuri Miliyoni 1.5 rikaba ryaragize igikundiro cyo hejuru cyarigejeje kuri aka
gahigo.
3.
Ckay ya Love Nwantiti-(Nigeria)
Imaze kurebwa inshuro Miliyoni 468 ikaba yarasohotse kuri
EP ya CKay ya 8 ikaba yaragiye yishimirwa bikomeye ndetse izagusubirwamo n’abarimo
Joeboy na Kuami Eugene muri 2020.
2. Cal
Down ya Rema-(Nigeria)
Cal Down kuva yajya hanze kuwa 11 Gashyantare 2022 yagize
igikundiro cyo hejuru ndetse yiharira intonde zitandukanye yaba muri Afurika no
kuyindi migabane imaze kurebwa inshuro Miliyoni 572.
1.Jerusalema
ya Master KG na Nomcebo-(South Africa)
Iyi ndirimbo ya Master KG imaze kurebwa na Miliyoni 602
kuva yashyirwa hanze kuwa 29 Ugushyingo 2019 yaje gusubiranwamo na Burna Boy
kuwa 19 Kamena 2020.
Master KG’s Jerusalema tops the list of most viewed
African music videos on YouTube. It’s also the most Viewed South African music
video on YouTube.
Yagiye ica uduhigo dutandukanye yaba kuri Billborad yaje
kandi gusubiranwamo na Greeicy kuwa 17 Nzeri 2020 umwe mu bahanzi bihagazeho
muri Amerika y’Amajyepfo.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO JERUSALEM IYOBOYE IZINDI KURI URU RUTONDE
TANGA IGITECYEREZO