Umuhanzi w’indirimbo ziha ikuzo Imana, Israel Mbonyi ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko abaye umuhanzi wa Kabiri mu Rwanda ubashije kuzuza Miliyoni 1 y’abakurikira ibikorwa bye [Subscribers] ku muyoboro wa Youtube, ni mu gihe ari kwitegura gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu birindwi muri Afurika.
Israel
Mbonyi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nina Siri’, ‘Umukunzi’ n’izindi, yageze
kuri aka gahigo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2024, mu gihe amaze igihe
ashyize imbaraga mu gukora ibihangano by’ivugabutumwa ryubakiye mu ndimi z’amahanga
cyane cyane Igiswahili.
Abaye uwa gatatu mu baririmbyi bo mu Rwanda bujuje Miliyoni y'aba 'Subscribers' kuri Youtube nyuma ya Ambassadors of Christ choir ifite Miliyoni 1.16 na Meddy ufite Miliyoni 1.3. Mu bahanzi ku giti cyabo, Mbonyi araza ku mwanya wa kabiri mu bafite ka gahigo.
Meddy uyoboye uru rutonde yatangiye gushyira
ibihangano kuri Youtube, kuva ku wa 17 Gicurasi 2013, kandi bimaze kurebwa n’abantu
barenga Miliyoni 256, mu myaka 11 ishize.
Ararusha
ibihangano bitatu Israel Mbonyi, kuko we afiteho ibihangano 60. Kuri we Israel
Mbonyi, ni umusaruro agezeho acyesha abakunzi b’inganzo ye.
Yabwiye
InyaRwanda ati “Hamwe no gusenga, gushyigikirwa n’Imana n’abakunzi biri mu
bituma ibi byose bishoboka. Kugeza kuri Miliyoni 1 biratanga icyizere cy’iyaguka
ry’imbuga nkoranyambaga zanjye n’umurimo w’Imana.”
Yatangiye gushyiraho
ibihangano kuri shene ye ya Youtube, ku wa 16 Gashyantare 2012, bivuze ko
imyaka 12 irashize, kandi shene ye ibaruye/yanditse mu gihugu cya Canada.
Imibare igaragaza ko ibihangano yashyizeho mu bihe bitandukanye bigeze kuri 66,
kandi bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 173.
Bivuze ko
Meddy aramurusha Miliyoni 83 z’abarebye ibihangano byabo. Nk’umuvugabutumwa,
Israel Mbonyi kuri Youtube ye yashyizeho amagambo aboneka muri Yesaya 6:8
hagira hati “Numva ijwi ry’Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?”
Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.”
Israel
Mbonyi avuga ko amaze iminsi ategura uruhererekane rw’ibitaramo “Africa Tour”
bizabera mu bihugu birindwi muri Afurika mu rwego rwo kwamamaza ingoma y’Imana,
no kubasha kugera ku bakunzi b’umuziki we bari hirya no hino mu
bihugu.
Avuga ko
ibiganiro bigeze kuri 70% hategurwa ibi bitaramo, kandi biratanga icyizere.
Yamaze kwemeza ko azakorera ibitaramo bibiri muri Uganda, ndetse azataramira
muri Kenya, Tanzania, Malawi, Zambia, Zimbabwe ndetse na Afurika y’Epfo.
Arakomeza ati “Dufite
icyo twise ‘Africa Tour’ ubu ni byo duhugiyemo. Kandi bigeze kuri 70% tubitegura
birashoboka cyane.”
Atangaje ibi
mu gihe tariki 8 Nyakanga 2024, ategerejwe mu gitaramo azakorera mu Bubiligi,
aho azamurikira Abanyarwanda bahatuye Album ye yise ‘Nk’umusirikare’.
Israel
Mbonyi yatangaje ko yujuje Miliyoni 1 y’abakurikira umuyoboro we wa Youtube ‘Subscribers’
Israel
Mbonyi yavuze ko ari gutegura uruhererekane rw’ibitaramo ‘Africa Tour’ bizagera
mu bihugu birindwi
Israel
Mbonyi amaze imyaka 12 atangiye gushyira ibihangano ku muyoboro wa Youtube
Gutangira
kuririmba mu rurimi rw’igiswahili byatumye ibihangano bicengera mu hirya no
hino ku Isi
KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIKILIZA’ YA ISRAEL MBONYI
TANGA IGITECYEREZO