Inyamibwa za AERG ziritegura igitaramo mbaturamugabo cyitwa Inkuru ya 30 aho hazareberwa hamwe ibyagezweho nyuma yo Kwibohora mu buryo bwa gihanzi.
Ku wa 18 Werurwe 2024 ni bwo muri BK Arena habereye
ikiganiro n’itangazamakuru gisobanura neza ibyo abantu bakwiye kwitega ku
Inkuru ya 30, igitaramo cy’amateka cy’Inyamibwa.
Aha niho Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah yahereye
yibutsa abantu ko bakwiye kuzitabira iki gitaramo asa n'uvuga ko yizera ko
ntawuzacikanwa n’iki gitaramo kizaba ku wa 23 Werurwe 2023 muri BK Arena.
Ibi yabigarutseho agira ati”Kuba twese tuzitabira
igitaramo cy’Inyamibwa za AERG simbigarukaho.” Nka Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Ubuhanzi azi uko aterura aganiriza abo yaragijwe.
Ariko aboneraho gutanga impanuro ahereye ku kuba mu kiganiro bahaye itangazamakuru nta mwari n’umutegarugori warimo agaragaza ko bidakwiye
ati”Ariko muri 2024, nk’uko Mutesi Lydie yabigarutseho, dukeneye ko umukobwa, umudamu baboneka kuri
buri meza aganirirwaho iterambere. Nusanga wateguye gutya, ujye umenya ko
wacyishe! Tubikosore.”
Kwinjira muri iki gitaramo bikaba biri mu byiciro guhera
mu myanya isanzwe kuzamuka kugera mu y’icyubahiro birimo 5000Frw, 10000Frw, 20000Frw,
25000Frw na 30000Frw.
Hakaba ariko harateguwe ameza y’ibihumbi bigera kuri
300Frw agenewe umuryango, inshuti n’abandi bihuje ari umunani.
TANGA IGITECYEREZO