Umuraperi Z'bra Rwabugili yatangaje ko muri 2014 yatewe agahinda n'umunyamakuru yazaniye indirimbo kuri CD aho kugirango ayikine ahita ayivuna, ibintu byamuteye intimba ahorana.
Ubusanzwe yitwa Antoine Higiro ariko abantu benshi bamumenye nka Z'bra Rwabugili, iri zina avuga ko yaryiyise kubera ko yabonaga urungano rwe rwiyita amazina y'abanya Burayi cyangwa se abo muri Amerika, we ahitamo gufata umunyarwanda wakoze ibidasanzwe, Umwami Rwabugili(Rwabugiri).
Uyu musore watangiye umuziki ariko akaza gutangira kumenyekana muri 2020 mu gihe cy'icyorezo ya COVID-19, yaganirije Inyarwanda, avuga kamwe mu gahinda ahorana yatewe n'umunyamakuru yajyaniye indirimbo kugirango amukine aho kuyikina agahita avuna CD yari yayijyanyeho.
Rwabugili yagize ati "Nkitangira umuziki muri 2014 nakoranye indirimbo na Peace Jolis, tumaze kuyikora mfata CD nyijyana kuri imwe muri radio zari ziri hano mu Rwanda, nkigerayo nahaye CD umunyamakuru aho kugirango ajye gukina indirimbo yanjye, yahise ayivunira aho ngaho.
Narahindukiye ngiye gutaha ahita ayivuna, ayijugunya hasi ahari hari umuntu urimo gukubura, naramanutse ngera hasi nsanga barimo kuyikubura".
Rwabugili avuga ko kuva icyo gihe yahise afata umwanzuro wo kutazongera gutwara indirimbo kuri Radiyo agahebera urwaje.
Yavuze ko ibyo bintu atazigera abyibagirwa, icyakora ngo uwo munyamakuru wabikoze ntagikora itangazamakuru.
Z'bra Rwabugili ni umwe mu basore bagira imirongo ikakaye mu mirapire yabo
Rwabugili yababajwe n'umunyamakuru wamuvuniye CD
">Reba ikiganiro cyose Z'bra RWABUGILI yagiranye na Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO