Kuri Paji ya 30 ya Gatabo ka Manifesto y’umuryango FPR-Inkotanyi, bagaragaza ko mu bikorwa bazashyiramo imbaraga mu myaka itanu iri imbere (Ni ukuvuga hagati ya 2024-2029) harimo kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo bya Siporo n’Imyidagaduro bitandukanye no kubaka Ingaga z’abahanzi mu buryo buhamye.
Ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, ni bwo habaye
Inama y'Umuryango FPR-Inkotanyi yitabiriwe n’abarenga 2000 yabereye mu Intare
Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Iyi nama yasize Perezida Kagame atowe ku majwi 99.1%,
yemezwa nk’Umukandia wa RPF mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Mu ijambo rye, Kagame yashimye abanyamuryango bongeye
kumugirira icyizere, ariko abasaba gutangira gutekereza ku muntu uzamusimbura,
cyane cyane abari hagati y’imyaka 30 na 50.
Muri iyi nama hanamuritswe ibyo RPF izibandaho muri
Manifesto y’imyaka itanu. Kuri Paji ya 30, mu gace ka Gatatu ku ngingo igaruka
ku ‘iterambere rya Siporo n’Umuco’ bavuga ko “Hazubakwa kandi hanavugururwe
ibikorwaremezo bya Siporo n’imyidagaduro bitandukanye” kandi “Hazakomeza kubakwa
Ingaga z’abahanzi zihamye kandi zikora neza.”
Muri Manifesto iheruka y’imyaka itanu (Ni ukuvuga
hagati ya 2017-2024), kuri Paji ya 70 RPF-Inkotanyi bavugagamo ko “Hazashyirwaho
uburyo bunoze butuma siporo kuri bose, imikino n’imyidagaduro biba umuco
n’umwuga mu Banyarwanda.”
Bavuga ko “Hazavugururwa uburyo bukoreshwa mu guteza imbere
siporo, imikino n’imyidagaduro mu mashuri.”
Kandi ko “Hazongerwa imbaraga mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere,
hagamijwe guca inda zitateganyijwe n’indwara zandura mu rubyiruko, Abanyarwanda
bakangurirwe gahunda yo kuboneza urubyaro.”
Muri Manda ya Gatatu ya Perezida Kagame, hubatswe
ibikorwaremezo bifasha guteza imbere Siporo n'imyidagaduro nka BK Arena yakira
ibitaramo by'abahanzi n'imikino inyuranye, Sitade ziringaniye zubatswe mu
turere dutandukanye tw'u Rwanda, hari sitade zavuguruwe izindi zishyirwamo
ubwatsi, Sitade Mpuzamahanga ya Cricket yarubatswe n'ibindi.
Itegeko rigena Imitunganyirize ya siporo, imikino
n’imyidagaduro mu Rwanda ryasohotse ku wa 18 Kanama 2017 risobanura ko Siporo
igamije kubungabunga ubuzima bw'abantu, kurushanwa, kongera ubukungu, kugira
uruhare mu guteza imbere indangagaciro ziranga umuco n’imibereho y’abantu,
ubusabane, kubahana no guhuza imbaga
Imikino igamije kuruhura, kurushanwa hagendewe ku
mategeko ayigenga naho imyidagaduro igamije kuruhura, kubungabunga ubuzima,
kwiyungura ubumenyi binyuze mu mikino, mu bikorwa ndangamuco cyangwa mu buryo
bw’ikoranabuhanga.
Umutwe wa 2 w’iri tegeko ugena imikorere
n’Imitunganyirize by’Izi nzego Ingingo ya 6,7,8,9 by’iri tegeko zirasobanura
inshingano za buri rwego rw’imitunganyirize ya siporo imikino n’imyidagaduro.
Ingingo ya 11 y’iri tegeko iteganya ko siporo yigishwa
mu mashuri kuva mu y’Inshuke kugera mu yisumbuye. Ingingo ya 13 y’iri tegeko
igena ko Minisiteri ishyigikira ibikorwa byo gutegura amakipe y’Igihugu mu
kwitabira no kwakira amarushanwa.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr
Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, aherutse gusaba abahanzi gukora umwuga wabo
bisunze ubuhanga na Siyansi.
Yavuze ko kudakorera hamwe no kudakorera mu mucyo
byatuma nta ntego igerwaho. Dr. Utumatwishima yasabye abahanzi gukorera mu
Ingaga (Federation) kuko ari bwo Leta izabona uko ibafasha.
Ubwo yari mu nama yahurije hamwe abahanzi yabereye
kuri Lemigo Hotel yagize ati “…Tunasabe abahanzi bose nk'uko bisabwe bakorera
muri za 'Federation'... Uratangira kujya unyandikira umbwira ko unkeneye kubera
ko ufite igitaramo utegura nkubwire ngo baza Inama y'Igihugu y'Abahanzi (Rwanda
Art Council) iguterereho na 'Stamp' menye ko ufite ahantu uhereyeho."
Uyu muyobozi yagaragaje ko kwibumbira hamwe
kw'abahanzi muri 'Federation' bizorohereza inzego za Leta kubashyigikira ndetse
nawe bimufashe kubona ibyangombwa n'ibindi nkenerwa kugeza akoze igitaramo cye
bwite, cyangwa se igihe atumiwe hanze y’Igihugu.
Ni
umunezero ku bari mu ruganda rw’ubuhanzi
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi (Art Council),
Marie France Niragire yabwiye InyaRwanda ko ari umunezero ku bahanzi, kuba
umuryango RPF-Inkotanyi warashyize muri gahunda yayo y’imyaka itanu guteza
imbere Ingaga z’abahanzi n’ibikorwaremezo.
Yavuze ati “Ni umunezero cyane! Kuba natwe abahanzi
twatekerejweho ndetse by'akarusho bikajya mu gatabo gakubiyemo imigambi
y’umuryango FPR-Inkotanyi 2024-2029.”
Marie France yavuze ko kuba RPF yari yemeje guteza imbere Ingaga z’abahanzi, bitanga umukoro kuri buri muhanzi kugira ngo buri wese atange
umusanzu we mu kuzubaka.
Asobanura ko guteza imbere Ingaga z’abahanzi bijyana
n’izamuka ry’urwego rw’imari rwabo, kandi bagatungwa n’ibihangano bakora.
Ati “Icyo nabwira abahanzi bagenzi banjye ni
ukwitegura kugira ngo dutange umusanzu wacu mu kubaka Ingaga zacu zihamye kandi
zikora neza kugira ngo twiteze imbere mu buryo bw’imari, akazi n’ibihangano
dutanga n’umusanzu mu kubaka Igihugu.”
Ingaga (Federation) ziba zigizwe n’amahuriro (Union)
atandukanye. Urugero, urugaga rw’abahanzi rugizwe n’amahuriro umunani y’abanyamiziki.
Kujya mu rugaga cyangwa kuba umunyamuryango warwo
bisaba kuba uri umunyamuryango w’ihuriro kuko amahuriro nibo banyamuryango b’ingaga.
Umuhanzi aba umunyamuryango w’urugaga binyuze mu ihuriro abarizwamo.
Umuhanzi Intore Tuyisenge usanzwe ari n’Umuyobozi
w’Urugaga rw’Abahanzi (Rwanda Music Federation), yabwiye InyaRwanda ko kuba mu
igenamigambi rya RPF harashyizwemo kubaka Ingaga z’abahanzi bitanga icyizere cy’ejo
hazaza h’ubuhanzi.
Ati “Kuba mu igenamigambi ry’imyaka itanu rya
RPF-Inkotanyi hagarutswe ku bahanzi by’umwihariko kubaka Ingaga z’ubuhanzi
zihamye, biraduha icyizere cy’ahazaza heza h’ubuhanzi n’abahanzi by’umwihariko.”
Yakomeje avuga ko bitanga icyizere cy’uko imibereho y’abahanzi
izarushaho kuba myiza mu myaka itanu iri imbere. Ati “Bigaragaza ko imibereho y’umuhanzi
n’abafite ibyo bakora mu nganda z’ubuhanzi izaba myiza cyane kandi bikarema n’icyizere
ku bashoramari bifuza gushora imari mu buhanzi.”
Tuyisenge yagaragaje ko hari byinshi byakozwe ariko ibyo RPF ‘Izakora muri iyi myaka iri imbere ni agahebuzo ukurikije ibikubiye muri iyi Manifesto ya RPF’. Yungamo ati “Bityo abahanzi turasabwa kuba maso kugira ngo hatagira amahirwe aducika kandi twahawe urubuga.”
“Nk’uko bigaragara muri iyi Manifesto hazakomeza
kubakwa Ingaga z’abahanzi bityo abahanzi twese turasabwa gukomeza kwihuriza hamwe
no gukorera mu Ngaga binyuze mu mahuriro kugira ngo tubyaze umusaruro aya
mahirwe cyane ko kujya muri ayo mahuriro icyo bisaba ari ukuba uri umuhanzi
ukajya mu ihuriro bitewe n’ubuhanzi ukora.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko kuba mu rugaga binyuze mu mahuriro bifasha abahanzi guhuza imbaraga mu kwishakamo ibisubizo, guhuza ijwi kandi
bikoroshya gukora ubuvugizi kuhakwiye gushyirwa imbaraga.
Nyiramaso
yerekwa bicye ibindi akirebera!
Tuyisenge yavuze ko kuba RPF-Inkotanyi yiyemeje guteza
imbere Ingaga, ubuhanzi n’ibikorwaremezo bigaragaza ko abahanzi batari ba
Sigohobe.
Yavuze ko ibi bikwiye gutuma ababyeyi bashyigikira
impano z’abana babo mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi.
Ati “Kuba umuryango uyoboye Igihugu muri iyi myaka 30
u Rwanda rumaze rwibohoye uha agaciro ubuhanzi kuri uru rwego kugirango
abahanzi gufatwa nka Sagihobe bisigare ari amateka, bikwiye kubera urugero
ababyeyi bagashyigikira abana babonamo impano y’ubuhanzi aho kubona ko bagiye
kuba ibirara kuko kuri ubu ubuhanzi bukozwe neza ‘kinyamwuga’ bubeshaho neza
ubukora kandi bukanatanga akazi ku bandi bugahinduka igisubizo mu guhanga
umurimo.”
Akomeza ati “Uhereye ku byakozwe mu guteza imbere
ubuhanzi muri iyi myaka ndetse n’icyerekezo Igihugu gifite ku buhanzi,
gushyigikira umwana no gushora imari mu buhanzi ni ukwiteganyiriza ahazaza.”
Mu 2015, ni bwo inzego za Leta zagize igitekerezo cyo
guhuriza hamwe abahanzi kugira ngo bagire uruvugiro. Kandi, ibyo bakora
bibungukire, bigirire n’akamaro igihugu cyose.
Mu itorero ‘Indatabigwi’ ni bwo havutse iki gitekerezo
cyo guhuriza hamwe abahanzi. Kuva icyo gihe hashyirwaho ingaga z’abahanzi
eshanu.
Inama y’Igihugu y’Abahanzi (RAC) yubakiye ku cyerekezo
cyo guhuza no guteza imbere ubuhanzi bushingiye ku muco. Gufasha kandi inzego
z’ubuhanzi kwiyubaka no kuzikorera ubuvugizi.
Kubaka ubuhanzi buvoma mu muco, kongerera ubumenyi
abahanzi no kubigisha uko babyaza umusaruro ibikorwa byabo, kubaka ubuhanzi
butunga nyirabwo, gushaka imikoranire y’inzego z’abahanzi n’izindi nzego zo mu
Karere cyangwa ahandi. Imibare igaragaza ko hafi 10% by’umusaruro mbumbe
w’igihugu biva mu buhanzi.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingaga zirindwi z’abahanzi zirimo: Urugaga rwa muzika, urwa Sinema, urw’abanditsi, urw’ubwiza n’imideli, urw’ikinamico, Imbyino n’Ubusizi, urw’ubugeni n’urw’amatorero y’imbyino za Kinyarwanda.
Perezida Kagame yemejwe ku majwi 99% nk'umukandida wa
FPR muri matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr
Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yasabye abahanzi kwibumbira mu Ingaga kugirango Leta
ibone uko ibashyigikira
Niragire Marie France yatangaje ko bishimishije kuba muri Manifesto ya
FPR-Inkotanyi harashyizwemo guteza imbere Ingaga z'abahanzi
Tuyisenge Intore yashimye umuryango FPR ku bwo gukomeza guteza imbere ubuhanzi, akangurira ababyeyi gushyigikira impano z'abana babo
Abahanzi barindwi basubiyemo indirimbo 'Ndandambara' baherutse guhura na Perezida Kagame na Madamu Jeannette
Perezida Kagame asuhuza umuhanzi Muyango Jean Marie
wamamaye mu ndirimbo 'Karame Uwangabiye'
Perezida Kagame asuhuza umuhanzi Nsabimana Leonard wamamaye mu
ndirimbo 'Ndandambara'
Byari ibyishimo bikomeye kuri Jules Sentore aramukanya
na Perezida Kagame
Umuhanzikazi Alyn Sano asuhuza Perezida Kagame nyuma
y'Inama ya FPR-Inkotanyi
TANGA IGITECYEREZO