Mu myaka yashize wasangaga abahanzi b’igitsina gore bari mu muziki nyarwanda ari mbarwa, bitandukanye cyane n’uko uyu munsi bimeze kuko nabo bamaze kwibonamo ubushobozi kandi barashyigikiwe cyane.
Uwavuga ko uyu
munsi u Rwanda rufite umubare w’abahanzikazi munini batanga icyizere mu kugeza
kure umuziki nyarwanda ntiyaba abeshye. Ibi ariko, bibaye mu gito kuko mbere
wasangaga ahanini umuziki wihariwe n’ab’igitsina gabo byavugwaga ko aribo
bakwiye gukora uyu mwuga umukobwa yawukora akitwa icyomanzi n’andi mazina
nyandagazi.
Kugeza uyu
munsi, ntabwo hacyumvikana amazina y'abahanzikazi bamaze igihe kirekire muri uyu mwuga gusa, ahubwo uko bwije n’uko bukeye hagenda havuka impano nshya
zitangaje mu banyarwandakazi.
Ni muri urwo
rwego uyu munsi InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw’abahanzikazi 10
b’abanyarwanda bakizamuka ariko batanga icyizere mu 2024:
1.
Fifi
Raya
Ishimwe
Fiona umaze kumenyeka nka Fifi Raya mu muziki nyarwanda, akomeje gutanga
icyizere cyo kugeza kure injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Ni nyuma yo gushyira
hanze indirimbo zakunzwe nka ‘Wasara,’ ‘Cyane,’ ‘Kule,’ ndetse n’inshyashya
yitwa ‘Mon Bebe.’
2.
France
Mpundu
Umuhanzikazi
Gusenga Munyampundu Marie France wamamaye mu muziki ku izina rya France Mpundu,
ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda batanga icyizere muri uyu mwaka. Nyuma yo
gukorana indirimbo ‘Darling’ na Yvan Buravan igakundwa cyane, kuri ubu yamaze
no gushyira hanze indi nshya yise ‘Nzagutegereza.’
3.
J-Sha
Itsinda
rya J Sha rigizwe n’abavandimwe b'impanga ari bo Butoya Shakira na Bukuru
Jennifer. Aba bakobwa bize neza umuziki kandi bawufitemo n’impano itangaje, bari
kugenda bubaka icyizere mu bantu nyuma yo gushyira hanze indirimbo nka ‘Mabukwe,’
ndetse na ‘Hobby.’
4.
Utah
Nice
Utakariza
Nice ukoresha amazina ya Utah Nice mu muziki, ni umwe mu bahanzikazi binjiye mu
muziki nyarwanda bafite intego yo gukomeza guteza imbere uruganda rumaze
kuyobokwa na benshi. Uyu muhanzikazi, akora umuziki we mu njyana zitandukanye,
zirimo Afropop, Afrobeat, RnB na Dancehall. Utah Nice aherutse gusubiranamo
indirimbo ye yise ‘Away’ iri kuri EP yise ‘Maadah,’ n’umuhanzi Mistaek.
5.
Chrisy
Neat
Nyuma
yo gusubiramo indirimbo zinyuranye z’abandi bahanzi bo hambere no gukora indirimbo ye iri
mu rurimi rw’Icyongereza yise ‘You Got Me,’ umuhanzikazi ukataje mu muziki,
Kanoheli
Christmas Ruth [Chrisy Neat] ari mu bahanzikazi batanga icyizere mu 2024.
Izina
Chrisy Neat rimaze gushinga imizi mu muziki kubera ko ari mu bari
n’abategarugori bake batunganya umuziki aho akora mu nzu itunganya umuziki
y’Ibisumizi.
6.
Addy
d’Afrique
Ishimwe
Adelaide ukoresha amazina ya Addy d’Afrique mu muziki, ni umuhanzikazi ukora
injyana gakondo ndetse akaba n’umusizikazi wabigize umwuga. Usibye indirimbo ‘Rudasumbwa’
aherutse gushyira hanze igatuma benshi batangazwa n’impano ye, afite n’indi
yitwa ‘Mundangire’ ndetse b’ibisigo byuje ubuhanga.
7.
Oxygen
Usibye
kuririmba, umuhanzikazi Oxgen asanzwe akina filime nyarwanda ndetse akagaragara
mu mashusho y’abandi bahanzi. Uyu, ni umwe mu batanga icyizere muri uyu mwaka
nyuma yo gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Mundeke,’ ‘Ni Neza’ n’izindi.
8.
Nadiya
Nadiya
ni umwe mu bakobwa bari kuzamuka neza mu muziki bakora injyana zitandukanye. Yakoze
indirimbo zirimo ‘Mu Mizi’ ndetse n’iyitwa ‘Amatako.’ Mu minsi ishize, uyu
mukobwa aherutse gushyira hanze iyo yise ‘Way to the Top’ iri mu njyana ya Hip
Hop.
9.
Dabijou
Munezero
Rosine [Dabijou Bijou] uri mu bakobwa bamaze igihe kitari gito batigisa imbuga
nkoranyambaga n’imyidagaduro bitewe ahanini n’ikimero cye gikurura abatari
bake, amaze igihe gito yinjiye mu muziki, aho yamaze gushyira hanze indirimbo
yise ‘Jamais,’ ndetse ubu akaba yateguje n’indi nshya mu minsi iri imbere.
10.
Nikayela
Nikayela,
ni impano nshya mu muziki nyarwanda. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya
mbere yise ‘Pfusha,’ abakunzi b’umuziki nyarwanda bakomeje kumuhanga amaso muri
uyu mwaka.
TANGA IGITECYEREZO