Kigali

U Rwanda ku isonga! Ibihugu 10 byo muri Africa bifite umubare munini w'abagore muri Guverinoma

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/03/2024 6:16
0


Ku isonga ry'ibihugu 10 byo muri Africa bifite umubare munini w'abagore muri guverinoma, ku mwanya wa mbere hari u Rwanda ku kigero cya 61.3%, ndetse ni narwo ruri imbere ku Isi mu bihugu 186.



N'ubwo hari ibihugu byamaze gukemura ikibazo cy'uburinganire aho usanga abagore bahabwa amahirwe angana nkaya bagabo mu mirimo yose irimo niya leta, gusa na none haracyari ibihugu bikiri inyuma mu guteza imbere igitsinagore.

Raporo iherutse gukorwa yerekanye ko hakiri umubare mucye w'ibihugu biha amahirwe angana nk'ay'abagabo mu bakozi. Ikinyamakuru Business Insider Africa cyashyize ahagaragara urutonde rw'ibihugu 10 byo muri Africa bifite umubare munini w'abagore muri guverinoma ndetse bikaba binahuriye ku kuba byarashyize imbere iterambere ry'igitsinagore n'uburinganire.

Uru rutonde rushingiye ku makuru yatanzwe na 'Inter-Parliamentary Union' (IPU). Ihuriro ry’Inteko Ishinga Amategeko ni urubuga rutanga amakuru yemewe ku nteko zishinga amategeko ku Isi, buri kwezi, batangaza urutonde rw’ijanisha ry’abagore mu nteko ishinga amategeko.

Iri huriro rivuga ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Africa no  ku isi mu bijyanye n’uburinganire bw’abadepite, aho rufite abagore 61.3% mu nteko ishinga amategeko. Ibi bishyira u Rwanda imbere y'ibindi bihugu 186 ku Isi.

Amakuru ari muri iyi mbonerahamwe yakusanyijwe na IPU ashingiye ku makuru yatanzwe n'inteko ishinga amategeko z'ibihugu byo muri Africa, zishyirwa mu byiciro hakurikijwe ijanisha ry’imyanya ifitwe n’abagore mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko:

RankCountry% of Women in ParliamentGlobal rank
1Rwanda61.3%1st
2Senegal46.1%11th
3South Africa45.8%14th
4Namibia44.2%19th
5Mozambique43.2%20th
6Ethiopia41.3%25th
7Cabo Verde38.9%30th
8Angola38.6%32nd
9Burundi38.2%36th
10United Republic of Tanzania37.4%41st





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND