Icyamamrekazi Rihanna yikomye abafana be bamuhoza ku nkeke bamusaba gusohora 'Album' nshya, abibutsa ko atazayisohora kubera agahato bamushyiraho ndetse ko nibikomeza gutya yakomeza kuyitinza.
Rihanna Robyn Fenty umwe mubahanzikazi bakomeye ku Isi, amaze igihe kitari gito ntabihangano bishya asohora cyangwa 'Album' biri no mu bituma abafaba be bakunze kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamusaba kuyisohora vuba dore ko yatangiye kuyibemerera kuva mu 2020.
Uyu muhanzikazi ubwo yarari mu gihugu cy'Ubuhinde aho yari yagiye kuririmba mu birori by'agatangaza bibanziriza ubukwe bwa Anant Ambani akaba umwana wa Mukesh Ambani umuherwe wo muri iki gihugu wamwishyuye Miliyoni 8 z'Amadolari kugirango ataramire abatumirwa be.
Rihanna aherutse kuririmba mu bukwe bw'umwana w'umuherwe mu Buhinde
Nyuma yaho Rihanna yaririmbye muri ibi birori, yagiranye ikiganiro gito na Bollywood Society agira icyo yibwirira abafaba be bamuhoza ku nkeke yo gusohora album nshya. Ubwo yabazwaga igihe azayisohorera yasubije ati: ''Rwose binyongerera siteresi kubona abantu bosa bambaza album''.
Rihanna yakomeje agira ati: ''Ndabwiwe ko abafana banjye bakomeza kuyinyishyuza. Nzayisohora igihe nzayisohorera nyine ariko ntayisohoye ku itegeko ryabo. Mbona basa nkabirengagiza ibindi bakibanda kuri Album kandi hari byinshi bakitayeho nkora. Ntibaziko iyo bakomeza kumpatiriza aribwo nkomeza kuyitinza''.
Rihanna yavuze ko arambiwe abafana be bahora bamusaba gusohora 'Album' nshya
Uyu muhanzikazi waherukaga ku rubyiniro muri Gashyantare ya 2022 yasoje avuga ati: ''Abafana banjye ndabakunda kandi nishimira ko banyereka urukundo gusa rimwe na rimwe barakabya. Birengagije ko ubu mfite izini nshingano zo kurera abana banjye n'ibikorwa bindi ariko bakita gusa kubyo gusohora album. Bagabanye kuyinyishyuza nzayisohora igihe kigeze''.
Rihanna uheruka gusohora album mu 2016 yasabye abafana be kurekera kuyimwishyuza ko azayisohora igihe kigeze
Rihanna utangaje ibi asa nk'uwikoma abafana be, nyuma yaho umukunzi we A$AP Rocky bamaze kubyarana abana babiri, aherutse gutangaza ko uyu muhanzikazi ageze kure ategura album nshya ndetse ko azanayisohora vuba.
TANGA IGITECYEREZO