RFL
Kigali

Igura 115,000 Frw! Itel P55, telefone y'agatangaza yinjiza umuriro vuba, ikawurambisha, ikagira n’ububiko bwa 128GB

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/03/2024 12:17
0


Uruganda rwa Itel rukora rukanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga rwashyize ku isoko telephone ya itel P55 ifite umwihariko wo kwinjiza umuriro vuba ndetse no kuwurambisha. Iyi itel P55 ifite n’ububiko bwa 128GB na Camera ya 50MP yatangiye kumaranirwa ku isoko bitewe n'uko yashyizwe ku giciro kiri munsi ugereranyije n’izindi bikora kimwe.



Itel P55 ifite ububiko bwa GB 128 ishobora kubika amafoto arenga 51,000 yose kandi ifite na RAM ishobora kongerwa ikagera kuri GB 12 bishyira igorora abantu bakunda gukina imikino yo muri telephone kubera ko iba inyaruka, ibi kandi itel P55 ibifiteho umwihariko kuko ifite n’uburyo bwa I-boost-Game Booster butuma igihe ukina imikino itandukanye iba inyaruka.

Itel P55 ifite uburyo bwa fast charger aho yinjiza umuriro wa 18W bivuze ko igihe uyishyize ku muriro iminota 10 gusa iba yinjije uwo ushobora gukoresha amasaha 3 yose uri kuri chat, ifite kandi na battery ya 5000mAh irambisha umuriro kugera ku minsi 2 bitewe n’uko wayikoresheje, aho nk’igihe uri kumva umuziki uba ushobora kuyikoresha amasaha 54 yose cyangwa igihe uri guhamagara ukaba ushobora kuyikoresha amasaha 21 yose akurikirana umuriro utarashiramo.


Iyi telephone ya itel P55 ifite camera ebyiri z’inyuma zifite megapixel 50 zikorana bigatuma ubasha gufata amafoto anogeye ijisho, ifite kandi n’ikirahure kinini cya 6.6” hamwe n’uburyo bwa dynamic bar butuma ubona amamenyesha (notification) mu buryo bworoshye.

Ku bindi bisobanuro ushobora gusura imbugankoranyambaga za itel ni @itelRwanda cyangwa ugahamagara 0790005507.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND