RFL
Kigali

Urutonde rwa filime 10 zitegerejwe na benshi zizasohoka muri Werurwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/03/2024 7:42
0


Kuva umwaka wa 2024 watangira waranzwe no gusohokamo filime mpuzamahanga zitandukanye, Mutarama na Gashyantare ni amezi yaranzwemo na filime zari zitezwe na benshi, byakarusho hamaze no gusohoka urutonde rw'izindi filime 10 zizasohoka muri Werurwe zitezwe na benshi.



Ubusanzwe muri Gashyantare niho hakunze gusohokamo filime nyinshi yaba ari izinyura ku mbuga zizicuruza cyangwa n'izindi zakozwe n'inzu zizitunganya zikomeye ku Isi inyinshi ziganjemo izo muri Hollywood.

Hollywood Reporter yatangaje ko ukwezi kwa Werurwe kwatangiye uyu munsi kuzarangwamo gusohokamo filime 8 zari zimaze igihe zamamazwa kuburyo benshi bazitegerezanyije amatsiko.

Izi filime zihuriye ku kuba zaratwaye amafaranga menshi zikorwa (High Budget), ndetse zikaba zihuriye ku kuba zifite abakinnyi ba filime b'ibyamamare. Ziri mu bwoko butandukanye yaba filime ziteye ubwoba, izimirwano hamwe na filime mbarankuru.

Muzitegerejwe na benshi muri uku kwezi harimo igice cya kabiri cya filime 'Dune 2' ikurikira 'Dune 1' yaciye ibintu mu 2021 ndetse yanahuje ibyamamare muri Sinama nka Zendaya, Jason Momoa, Timothee Chalamet n'abandi.

Filime 'Damsel' iri muzitegerejwe na benshi nayo izasohoka muri Werurwe kuri Netflix. Iyi ikinamo kabuhariwe Millie Bobby Brown wamamaye muyitwa 'Stranger Things' nayo ya Netflix.

Muri filime zizasohoka muri Werurwe zitegerejwe na benshi bitewe n'igihe zimaze zamamazwa hamwe n'abakinnyi bakunzwe bazazigaragaramo, inyinshi ni izizasohokera ku mbuga nka Amazon, Netflix hamwe na Peacock ari naho zizareberwa.

Dore urutonde rwa filime 10 zitegerejwe na benshi zizasohoka muri Werurwe:

Title

Premiere Date

Platform

Attention Scale

Attention Signals

Dune: Part 2

3/1/2024

Warner Bros.

100.00%

149,878,815

Imaginary

3/8/2024

Blumhouse, Lionsgate

28.37%

42,527,528

Kung Fu Panda 4

3/8/2024

Universal

13.68%

20,509,114

Damsel

3/8/2024

Netflix

13.52%

20,269,663

The Thundermans Return

3/7/2024

Nickelodeon, Paramount+

12.42%

18,609,752

Arthur the King

3/15/2024

Lionsgate

3.21%

4,804,258

Godzilla x Kong: The New Empire

3/29/2024

Warner Bros.

1.38%

2,067,275

Megamind vs. The Doom Syndicate

3/1/2024

Peacock

0.95%

1,428,068

One Life

3/15/2024

Bleecker Street

0.47%

709,228

Road House

3/21/2024

Amazon

0.44%

660,929






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND