Atangaje ibi mu gihe aherutse gushyira hanze amashusho
y'indirimbo 'Bless my Hustle' iri mu zizaba zigize umuzingo we wa Karindwi
yatangiye gutegura. Muri ‘Bless My Hustle’ aririmbamo gusaba Imana guhira
Intambwe ze, ikamucisha kure y'ibisitaza.
Martin avuga ko Album ye “Nomade " yageze ku rwego
rwiza nkuko yabyifuzaga n'ubu abayiguze bakaba bakomeje kuyishimira.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Mani Martin yavuze ko agiye
gutangira gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ya Karindwi.
Akomeza ati “Ni umwanya mwiza wo gutegura umuzingo
mushya ugiye kujya ubageraho intambwe ku ntambwe."
Ni Album avuga ko izaba iriho indirimbo yakoranyeho
n'abahanzi banyuranye, mu mwihariko w'umudiho Nyafurika ugezweho, kandi uvoma
mu njyana Nyarwanda.
Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 15 yunze ubumwe
n’umuziki,azwiho ubuhanga budasanzwe mu kuririmba imbona nkubone ibizwi nka
Live Performance. Ni urugendo aherekeresheje kumenyekanisha album ye ya
Gatandatu yise ‘Nomade’.
Album ye yatangiye kuyikoraho kuva mu 2020 igizwe
n’indirimbo esheshatu zirimo n’iyo yakoranye n’umunyabigwi Soul Bangs wo muri
Guinea-Conakry wegukanye Prix découvertes RFI, ndetse n'indi imwe yafatanije na
Bill Ruzima.
Nomade igizwe n'indirimbo esheshatu; eshatu muri zo
ziririmbye mu IIkinyarwanda, ebyiri zirimo amagambo amwe n'amwe y'Igifaransa
n'ay'Ikinyarwanda imwe isigaye ikaba irimo amagambo make y'Icyongereza na
menshi y'Ikinyarwanda.
Mu 2017, uyu muhanzi yasohoye Album yise ‘Afro’, mu
2008 ashyira hanze iyitwa 'Isaha ya 9', 'Icyo Dupfana' yo mu 2010, 'Intero
y'amahoro' yo mu 2011 na 'My Destiny' yo mu 2012.
Mu mwaka wa 2017, nibwo Mani Martin yakoze ibitaramo
bikomeye byazengurutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Icyo gihe yahuye
n’abakunzi be, abamurikira album ye ya Gatanu yise ‘Afro’ iriho indirimbo
zakunzwe mu buryo bukomeye.
Mu 2019, uyu munyamuziki yataramiye mu gihugu cy’u
Buyapani mu ruhererekane rw’ibitaramo 23 yise ‘Mani Martin Japan Peace Tour’.

Mani Martin yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Bless My Hustle'

Mani Martin yavuze ko yatangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo zigize Album ye ya Karindwi
Mani Martin avuga ko Album ye ya Gatandatu 'Nomade' yakiriwe neza ashingiye ku bitekerezo by'abantu yagiye yakira
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BLESS MY HUSTLE' YA MANI MARTIN
