Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari, Isimbi Alliance [Amb. Alliah Cool] yagiranye ibiganiro byihariye na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss.
Kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024; nibwo
Ambasaderi Einat Weiss yakiriye mu Biro bye Alliah Cool, bagirana ibiganiro byibanze ku mushinga we
wo guteza imbere abakobwa ndetse n’imishinga migari ategura igamije guteza
imbere Sinema.
Hari hashize iminsi Alliah Cool ari mu bihugu bitandukanye
birimo Tanzania, mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibikorwa bye bya Sinema birimo
na filime nshya yitegura gushyira hanze.
Muri iki gihe arangamiye isoko rya filime ryagutse,
kuko yatangiye kuzitunganya mu rurimi rw’Igiswahili, nka rumwe mu rurimi ruvugwa
n’abantu benshi ku Isi.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Alliah Cool
yavuze ko ibiganiro bye na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss byibanze
ku kurebera hamwe uko abakobwa batezwa imbere cyane cyane abatewe inda
batarageza imyaka y’ubukure.
Yavuze ati “Twaganiriye ku byerekeranye no guteza
imbere abagore. Cyane cyane nk’umushinga wanjye wo kuzamura abana b’abakobwa
babyaye bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko ndetse no kuzamura abagiye bacikiriza
amashuri.”
Alliah Cool wamenyekanye muri filime zinyuranye,
yanavuze ko mu biganiro yagiranye na Einat Weiss byanibanze ku ishuri rya Sinema “Ishusho Arts Academy” ritanga amasomo ku bifuza kuzavamo abakinnyi ya
filime yatangije.
Ku wa 26 Gashyantare 2023, nibwo abasore n’inkumi 30 ba
mbere basoje amasomo yerekeye sinema babifashijwemo n’iyi gahunda yatangije.
Ishusho Arts Program ni gahunda igamije gufasha
abakunda sinema kwiga byinshi bijyanye nayo, bakagira ubumenyi bubafasha
gukabya inzozi zabo.
Icyo gihe, Alliah Cool yavuze ko abasoje bahawe
impamyabumenyi ariko ari bwo batangiye urugendo muri sinema.
Ati “Uyu munsi tubahaye impamyabumenyi ariko urugendo
rwo nibwo rugitangira. Ikindi bisaba byinshi birimo guhora wiga kutarambirwa
ndetse no kubikunda by’umwihariko.’’
Alliah Cool avuga ko yaganirije Ambasaderi Einat Weiss
gahunda ya ‘Ishusho Arts Center’ mu rwego rwo gutangiza imikoranire yo guteza
imbere Sinema mu Rwanda.
Anavuga ko banaganiriye ku bijyanye n’itegurwa ry’ibihembo
bya Rwanda International Movie Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 9.
Alliah Cool yabwiye InyaRwanda ko Ambasaderi
yamwemereye ubufasha muri gahunda zinyuranye ategura zigamije
guteza imbere umwana w’umukobwa ndetse na Sinema muri rusange.
Ati “Banyemereye kugirana imikoranire myiza
hagati yanjye n’abo. Urumva bansabye ko ibintu byose nzajya ntekereza gukora
nzajya mbibabwira bakabimfashamo mu bushobozi bwabo.”
Alliah Cool ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane
muri filime ‘Rwasa’ yitwa Nelly; ni umwe mu bafana bakomeye b’ikipe ya Rayon
Sports.
Aherutse gushyirwa mu ihuriro rya ba Ambasaderi ba
Loni b'amahoro, akaba yaragizwe ambasaderi mu kwizihiza umunsi w'Abanyamerika
wahariwe abari n'abategarugori bari muri Siyansi.
Afite amasezerano muri sosiyete ikora ibijyanye na sinema yo muri Nigeria ya One Percent International. Ari mu babarizwa kandi mu itsinda rya Kigali Boss Babes ahuriyemo n’abarimo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette…
Ambasaderi Einat Weiss yakiriye mu Biro bye Alliah Cool byibanze ku guteza imbere abakobwa ndetse n’imishinga migari ategura igamije kuzamura urwego rwa Sinema
Muri Mutarama 2023, Alliah Cool yatanze Impamyabumenyi ku basoje amasomo muri gahunda ya Ishusho Arts Center
KANDA HANO UREBE FILIME 'GOOD BOOK, BAD COVER' YA ALLIAH COOL
TANGA IGITECYEREZO