RFL
Kigali

Harimo ugura asaga Miliyoni 250 Frw! Urutonde rw'imibavu 10 ihenze cyane ku Isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/02/2024 10:01
0


Imibavu benshi bazi ku izina rya “Perfumes” mu ndimi z’amahanga ni kimwe mu birungo by’ubwiza bikundwa na benshi dore ko abagabo n’abagore bose bayifashija mu kugira impumuro nziza. Imibavu kandi iza ku mu birungo by’ubwiza bihenze, gusa hari iza ku myanya ya mbere 10 ihenze kurusha iyindi yose ku Isi.



Inaha mu Rwanda iyo umuntu agiye gukura imibavu 'Perfumes', akenshi akomwa mu nkokora n'ibiciro byayo. Hari imibavu ihumura neza kandi inakundwa n'abenshi gusa ntibayigure bitewe n'uko ihenze. Biragoye kubona uwagura umubavu w'ibihumbi 50 mu gihe hari abagura uwa miliyoni 160!.

Ikinyamakuru cy'imideli Vogue Magazine, cyashyize hanze urutond rw'imibavu 10 ihenze ku Isi:

1. No. 1 Imperial Majesty – Clive Christian 

Clive Christian ni sosiyete yo mu Bwongereza izwiho gukora imibavu ihenze ku isi iza ku mwanya wa mbere ikaba ifite umubavu witwa imperial Majesty nimero ya mbere. Uyu mubavu ugura amadorali 215,000 ku icupa rimwe, ni ukuvuga  amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyoni 250.

2. 24 Faubourg Extrait – Hermes 

24 Faubourg ni umubavu uza ku mwanya wa Kabiri mu mibavu ihenze ku Isi aho igura Amadorali agera ku 12,500 kuri garama 28 .Ubusanzwe Hermes yo mu Bufaransa izwiho kuba igira ibintu bihenze  ku Isi.

3. Poivre-Caron

Uyu mubavu uzwi cyane cyane mu Bufaransa ukaba nawo uza mu mibavu ihenze cyane ku Isi aho garama zigera kuri 46 z’uyu mubavu zigura Amadolari 11,600.

4. Grand Extrait- Channel

Uyu mubavu niwo uza ku mwanya wa Kane mu mibavu ihenze ku Isi aho icupa ryayo rigura amadolari 4,200, ukorwa na kompanyi y'imideli ya 'Chanel' yashinzwe n'umufaransakazi Coco Chanel mu 1910.

5. Golden Delicious : Million Dollar - DKNY 

Uyu mubavu ukorwa na kompanyi ya DKNY yo muri New York, nawo uza mu mibavu ihenze cyane cyane ko iyo uwuguranye n’icupa ryawo rikoze mu buryo butangaje. Uyu mubavu ugura amadolari 3,100.

6.Les Larmes Sacrees de Thebes – Baccarat

Les Larmes Sacrees de Thebes ikorwa n'inzu y'Abafaransa Baccarat, ni umubavu ukundwa cyane n’abagore ukaba ugura amadolari 2,800 kuri garama 28.

7. No. 1- Clive Christian

Uyu mubavu ukorwa n'inzu y'imideli ya Clive Christian ugura Amadolari agera ku 2,200 kuri garama 46. Niwo mubavu wa mbere iyi kompanyi yakoze ihita inawitirira uwayishinze Clive Christian.

8.Pure Parfum Limited Edition – Jean Patou 


Jean Patou na Joy Baccarat basanzwe n’ubundi ari abahanga mu gukora imibavu bahuriye ku mubavu umwe bise Pure Parfum ukaba ugura amadolari 1,800 kuri garama 46.

9. Shalini-Jardin Noctrune


Shalini ni umubavu nawo ukunze gukoreshwa n’abagore cyane ukaba ugura amadolari 900 kuri garama 28. Ukorwa n'inzu y'imideli y'abafaransa yitwa Jardin Noctrune

10. Bolt of Lightning – JAR

Uyu mubavu ukorwa n'inzu ya Jar Parfums i Paris, ugura Amadolari agera ku 100 kuri garama 46. Uyu mubavu watangiye gukorwa kuva mu 2001.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND