Chris Froome ari kumwe n'ikipe ye ya Israel Premier Tech, bizihije isabukuru y'umwaka umwe ikibuga cy'inzozi cya Field of Dreams kimaze gikoreshwa, aho bakinnye n'abana bitoreza kuri iki kibuga.
Ikipe
ya Israel-Premier Tech ikina amasiganwa akomeye ku rwego rw’Isi ndetse ikaba
izakina Tour du Rwanda ya 2024, yifatanyije n’abanya-Bugesera kwizihiza isabukuru
y’umwaka umwe, ikibuga cy’inzozi “The Field of Dreams” kigizwe n’ibibuga bibiri
by’umukino w’Amagare bizwi nka ‘pump track’ na ‘race track’, giherereye mu
Karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama.
Uyu
muhango wari witabiriwe na Ambadaseri wa Israël mu Rwanda, Einat Weiss; Mayor w’Akarere
ka Bugesera, Mutabazi Richard; Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’Amagare
(FERWACY); Israel-Premier Tech na Bugesera WCT yari iharariwe na Innocente
Uwamahoro.
Umwongereza
Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye, ukinira iyi kipe yo muri
Israël akaba yaranagize uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka iki kibuga,
yitabiriye iki gikorwa arushanwa n’abakobwa bakinira Bugesera Women Cycling
Team, ndetse muri Pump Track akaba yakinnye n’abana basanzwe bitoreza muri iki
kibuga.
Chris Froome ari muri Pump Track ahanganye n'abana basanzwe bakoresha iki kibuga
Pump Track ikinirwaho hifashishijwe amagare amenyerewe mu guterera imisozi na ‘Race Track’ ikinirwaho hifashishijwe amagare asanzwe yo mu muhanda, byombi byubatswe
binyuze mu bufatanye bumaze gushinga imizi hagati ya Israel-Premier Tech
n’Ikipe y’Abagore ya Bugesera Cycling Team ishamikiye kuri Gasore Serge
Foundation.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko iki kibuga kimaze umwaka gifasha abana kumenya no kwiga umukino w’igare. Yagize ati: ”Mwiriwe neza, reka ntangire nshimira abantu mwe muri aha.
Ni iby'agaciro kwakira igikorwa nk'iki,
kuko umwaka uruzuye iki kibuga gikoreshwa n’abana bakiri bato kandi bitanga
icyizere. Uyu ni umusaruro twakuye mubufatanye na Israel. Abana basaga 100 baza
hano kwitoza, ndetse iki kibuga cyakira shampiyona y'abana mu byiciro
bitandukanye.”
Ambasaderi
wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yanyuzwe n’ubwiza ikibuga gifite, ndetse
ashimira ikipe ya Israel Premier Tech. Yagize ati: ”Nshimishijwe n'uburyo
ikibuga kimeze, uburyo abana bagaragaje impano impano mu gusiganwa. Israel Premier Tech mwakoze cyane, kandi
mwakoze ku mwanya wanyu ndetse umuntu yabasaba gukoza gufata abana gukabya
inzozi mu mwuga.”
Chris Froome ubwo yafataga ijambo yasabye abana gukomeza kwitoza kugira ngo bazavemo abakinnyi bakomeye ku Isi bavuye i Bugesera. Yagize ati "Nishimiye kugaruka hano umwaka wari ushize.
Ndi kubona uburyo ibi bibuga biri gukoreshwa, abana muri
gukina neza tugereranyije n'uko mwari mumeze mu mwaka ushize. Nasaba ko
mwakomeze gukora imyitozo ubundi mu myaka itaha tukazabona umwana wa mbere ku
Isi ukomoka mu Bugesera".
Umwaka
ushize ubwo iki kibuga cyatahwaga ku mugaragaro, umwe mu bayobozi b’ikipe ya
Israel Premier Tech Sylvan Adams, yavuze ko impamvu bahisemo kubaka iki kibuga
ari ukugira ngo bateze imbere umukino w’Amagare mu Rwanda rufite amateka ajya
gusa neza n’ayabo.
Ati
“Twahisemo kubaka iki kibuga kubera impamvu ebyiri: Iya mbere ni uko
nk’Abayahudi twifuza gukora ibintu byiza ku Isi, turi hano uyu munsi kubera
indangagaciro zacu n’umuco wacu. Turi mu Rwanda kubera ko mwanyuze mu bihe
bikomeye mu Kinyejana giheruka, nk’uko byagenze no ku Bayahudi na bo bakorewe
Jenoside.”
Iki
kibuga cyubatse mu ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa
Ntarama, kikaba cyarubatswe ku bufatanye bw'ikipe ya Israel Premier Tech,
Gasore Serge Foundation, ndetse n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda
FERWACY.
Chris Froome ahemba umwana wabaye uwa mbere mu gusiganwa mu muhanda w'amakorosi
Chris Froome ari kuganira na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda
Abana basaga 100 ni bo bakoresha iki kibuga cya Field of Dreams
Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare, aha igihembo umusore witwaye neza mu bakinnyi bakoresha amagare asanzwe
Abana b'abanyeshuri baturiye iki kibuga bari baje kwihera ijisho uko barumuna na bakuru babo bakora udushya mu mukino w'igare
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO