Kigali

Chriss Eazy wabunzaga imitima kuri St Valentin yatumiwe n'Umuyobozi wa Mobile Money Rwanda Ltd

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:13/02/2024 16:29
0


Umuhanzi Chriss Eazy wari urimo kwibaza aho azerekeza ku munsi w'abakundana, yatumiwe n'Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo), Chantal Umutoni Kagame, amusaba kuzana n'undi muntu yifuza.



Kuri uyu wa 13/02/2024 ni bwo Chriss Eazy usanzwe ari mu rukundo na Umuhoza Pascaline witabiriye Miss Rwanda 2022, yaciye amarenga ko ashobora kuryoherwa n'umunsi wa St. Valentin nubwo atari azi aho azawizihiriza n'uwo bazaba bari kumwe.

Ni mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko ashaka uzamusohokana. Yanditse kuri X yahoze ari Twitter, ati "Muraho bakunzi. Ntawantamo aka dinner ka Saint Valentin (yavugaga uwo bajyana gusangira ibya nimugoroba)".

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd izwi nka MoMo, Chantal Umutoni Kagame, yahise amumara impungenge, amubwira ko amutumiye hamwe n’undi muntu yifuza kuzaba ari kumwe nawe. Yamwibukije ko "Byose Biva MoMotima".

InyaRwanda isanzwe ifite amakuru ko Chriss Eazy yitegura kwizihiza St. Valentin ari kumwe n’umukunzi we Umuhoza Pascaline. Bishoboka ko ari we bazajyana muri uyu musangiro yatumiwemo n'Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd.

Chriss Eazy akunzwe bihebuje mu ndirimbo "Inana" imaze kurebwa na miliyon 7 kuri Youtube, "Eden", "Stop", "Bana" Ft Shaffy n'izindi. Ni umusore w'impano zikomatanyije dore ko uretse kuririmba ari n'umuhanga byahamye mu gutunganya amashusho y'indirimbo. 

Chriss Eazty yashakaga uwamusohokana ku munsi w'abakundana

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Umutoni Kagame, yemereye Chriss Eazy kumuha umunsi wa St. Valentin, akazana n'undi muntu yifuza.


Chantal Umutoni Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo)Chriss Eazy uri mu bahanzi b'ibyamamare u Rwanda rufite yatumiwe kuri St. Valentin

Umuhoza Pascaline ashobora kuzaba ari kumwe na Chriss Eazy ku munsi w'abakundanye uzaba kuri 14 Gashyantare 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND