Clapton Kibonge yatanze inama yakubakira abakundana ubuziraherezo

Cinema - 13/02/2024 2:56 PM
Share:

Umwanditsi:

 Clapton Kibonge yatanze inama yakubakira abakundana ubuziraherezo

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda, Clapton Kibonge yagarutse ku munsi ngaruka mwaka w’abakundana wa St Valentin avuga ikintu kingezi cyatuma bubaka umubano udasaza.

Mu kiganiro na Mugisha Emanuel uzwi nka Clapton Kibonke muri filime nyarwanda, yibukije abiyemeje kujya mu rukundo ko bakwiriye guhora berekana urukundo, aho kurindira umunsi uba rimwe mu rukundo.

Ati “Bajye berekana urukundo iminsi yose ntirube urw’umunsi umwe kandi izo mpano zibe iza buri munsi ntizirindizwe umunsi w’abakundana ube rimwe mu mwaka ".

Clapton wamenyekanye muri filime nyarwanda by’umwihariko muri filime ye y’uruhererekane “Umuturanyi ", yasabye abizihiza uyu munsi kurangwa n’urukundo umunsi ku wundi kandi bakarangwa n’urukundo rwa nyarwo.

Umunyarwenya Clapton Kibonge uri mu rukundo n’umugore we Umutoni Jacqueline, bashakanye mu 2018. Nyuma yo kwamamara no kwigarurira benshi binyuze mu gukina filime, atanga inama ikomeye yakubakira abakunzi, yo kurangwa n’urukundo mu buryo buhoraho.

KANDA HANO UREBE KIMWE MU BICE BYA FILIME " UMUTURANYI SERIES" YA CLAPTON KIBONGE


  

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...