Ubu uvuze Mugisha Benjamin [The Ben] ntabwo watungurwa no kumva hari ukubwira ngo wa Uwicyeza Pamella kuko umwe yabaye uw'undi, inkuru yabo bakaba bazayibarira muri Uganda ku munsi w’abakundana.
Bajya bavuga ngo imbaraga z’urukundo n’igitangaza kandi
zirenga byose zikanihanganira byose kuko uwo zagezemo bigoye kuba yazirwanya ngo
abibashe.
Umuntu aramutse akubwiye ngo ndateganya ibi n’ibi
mu myaka icumi iza, byagorana kubona abantu benshi bakubwira ko ari vuba kuko
umwaka si ikintu gito.
Kumva umuntu ukubwira ko afite gahunda iri mu minsi igera
ku bihumbi 4 iri imbere ntabwo rwose bitunguranye kuba hari uwakwiyamira.
Wakwibaza ngo iby’imyaka bije bite mu nkuru y’urukundo ya
The Ben. Ntabwo biri kure kuko The Ben yabonye izuba mu mwaka wa 1987, hacaho
imyaka ikabakaba 13 umugore we Pamella abona kuvuka.
Nyamara urukundo rwabo rwarenze iby’ikinyuranyo cy’imyaka
rwumva kwegerana kw'imitima maze iraganira karahava kugera aba bombi kuri ubu ari
umugabo n’umugore.
Iby’imyaka wabyumva gutya burya The Ben ubwo yari umusore
ushyushye w’imyaka 20 na 21, Uwicyeza Pamella ni bwo yarimo yinjira mu mashuri
abanza arimo asoza ay’inshuke.
Uyu muhanzi ni icyamamare kuva kera kugeza n'ubu. Mu 2010 yari akunzwe byo ku rwego rwo
hejuru bituma atumirwa kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Inkuru yabaye kimomo ubwo yabaga cyo gihe bikavugwa cyane, ariko
uwavuga ko byagorana kuba Uwicyeza Pamella yayibara nk’uwayikurikiraniye
atarayibariwe ntabwo yaba abeshye.
Ubwo The Ben yarimo akora iyo bwabaga ashaka ubuzima muri
Amerika, Uwicyeza Pamella ni bwo na we yarimo yinjira mu mashuri yisumbuye.
Tugiye kukubarira inkuru y'uko Pamella yamenyanye na The Ben.
Uyu mugore ugira isoni mu buryo bwo hejuru yewe na The
Ben yigeze kubihamya bikaba binagaragara mu mafoto ye, yamenyanye na The Ben biturutse kuri mukuru we.
Mu 2016 nyuma y’imyaka igera kuri 7 The Ben yari amaze adakandagira ku butaka bw’u Rwanda, mu kwezi k'Ukuboza ubwo yagarukaga i Kigali, yashyikirijwe indabo na mukuru wa Uwicyeza Pamella.
Mukuru wa Pamella na we yari mu myaka y’abakobwa basoza amashuri
yisumbuye, aha birumvikana ko Uwicyeza Pamella nawe yarimo arwana no gusoza ayisumbuye.
Uku kwakirwa na mukuru wa Pamella kwa The Ben uwavuga ko
ari ko kwabaye imvano yo kuba uyu muhanzi yatangira kumenya abakobwa bagize uyu
muryango, ntabwo yaba abeshye.
Umwaka wa 2019 ubwo Uwicyeza Pamella yari asoje amashuri
yisumbuye yinjiye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda yanamubereye imbarutso
yo kwamamara.
Muri uwo mwaka mu kwezi k'Ugushyingo yahuriye na The Ben
i Nairobi muri Kenya mu mpera z’uwo mwaka, inkuru z’urukundo rwabo zitangira
kuvugwa karahava.
Imitoma iba icicikana mu bihe by’ukwezi kwa Mutarama
ubwo aba bombi baba bizihiza isabukuru y’amavuko, umwe kuri 09, undi 31 Mutarama.
Umwaka wa 2021 wasize urukundo rw'aba bombi rufashe indi
ntera mu birwa bya Maldives mu bwato, The Ben atera ivi asaba Uwicyeza ko
bazabana, undi na we arabimwemerera anemera kwambara impeta y’integuza.
Abantu banyuranye batangiye kwitegura ibirori by'aba bombi ariko
ntibyabashije kuba byihuse nk'uko bamwe bari babyiteze. Uyu muhanzi yumvikanye kenshi avuga ko gahunda ari iya babiri bityo ko abantu bandi bakwiriye gutegereza.
Baje gufata umwanzuro basezerana mu mategeko mu mwaka wa
2022, maze umwaka wa 2023 bawusoza bombi bereka ibirori imiryango, inshuti
n’abakunzi babo batari bacye.
Urebye usanga bahuje imimerere y’uburyo bakundamo ibintu
by’umwihariko imyidagaduro. Bakunze kuba bari kumwe mu biruhuko mu bice
bitandukanye birimo Mombasa, Dubai n’ahandi.
Kuva urukundo rwabo rwamenyekana henshi, The Ben akorera
ibitaramo cyane mu Karere k’Ibiyaga bigari, Uwicyeza akajya kumushyigikira. Urugero rwa hafi ni igitaramo cy'i Burundi.
Kuri iyi nshuro bazaba bari kumwe muri Uganda, igihugu cy’amateka mu buzima bwabo kuko ari cyo The Ben yavukiyemo.
Ibi birumvikana ko birenze igitaramo kuko bazaniyereka inshuti
n’imiryango ku ntambwe bamaze gutera yo kubana akaramata.
The Ben yahisemo kubara inkuru y'urukundo rwe na Pamella mu ndirimbo ‘Ni Forever’ aho aba aririmba ko bazabana iteka ryose.
Inkuru yabo y'urukundo irihariye ndetse bakwiriye kwigisha abandi by’umwihariko ku munsi w’abakunda, ko abantu bashobora gukundana batitaye ku myaka kuko ari imibare.
Urukundo rwabo rwigisha abakundana ko bashobora gukora imihango y’ubukwe mu myaka igera kuri itatu mu gihe babyumvikanyeho. Ubusanzwe, benshi bayikora mu munsi umwe.
Inkuru yabo yigisha ko nubwo haza barwivanga mu buryo bwose nk'uko The Ben abikomozaho mu ndirimbo aheruka gushyira hanze, mu gihe cyose buri umwe yaremewe kubana n'undi, ntacyabihagarika.
Kuwa 14 Gashyantare, ubwo The Ben azaba atarama mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, azahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Sheebah Karungi bakoranye indirimbo "Binkolera".
Byitezwe ko nyuma y’iki gitaramo, The Ben na Pamella bazerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho uyu muhanzi yatangaje ko hazaba hari urugo rwabo rukuru.
Umwe mu bavandimwe ba The Ben ari mu bagiye kumwakira mu 2016 ubwo yagarukaga gutaramira i Kigali
KANDA HANO WUMVE UNAREBE NI FOREVER IRIMO INKURU Y'URUKUNDO RWA THE BEN NA PAMELLA
TANGA IGITECYEREZO