Inzobere mu mibanire y’abashakanye n’abantu muri rusange, Hubert Sugira Hategekimana yasobanuye byinshi ku myitwarire igomba kuranga abakundana ndetse n’amakosa bakwiye kwirinda ku munsi wa Saint-Valentin.
Buri mwaka tariki 14
Gashyantare, abakundana haba abakuze n’abato bizihiza umunsi wabashyiriweho wa Saint
Valentin. Hirya no hino ku isi mu myambaro yiganjemo amabara y’umutuku, umweru n'iroza, abakundana barasohoka, bagatembera, bagahana impano, bagakora
n’ibindi byose baba bateguye mu rwego rwo kurushaho kugaragarizanya urukundo.
Mu gihe habura iminsi
micye ngo abakundana bizihize uyu munsi benshi bafata nk’umwihariko ku mubano
wabo, inzobere mu mibanire y’abashakanye n’abantu muri rusange Hubert Sugira
yatangaje ko abawizihiza badakwiriye gushyira imbere impano kuruta ibindi byose kuko atari cyo cy’ibanze mu rukundo ku bantu bose.
Akomoza ku myitwarire
ikwiye kuranga abakundana ku munsi wa Saint Valentin yagize ati: “Buriya abantu
batandukanye mu buryo babonamo iminsi, hari abizihiza amavuko yabo n'abo
bakundana mu buryo bwihariye, hari abantu bafata umunsi bahuriyeho cyangwa
bakozeho ubukwe nk'umunsi ukomeye cyane, ariko igikuru muri ibi byose ni uko
abo bashakanye cyangwa bakundanye ibyo bakora byose aba ari ikintu bumvikanaho,
kuko mu rukundo, ikntu gikomeye kurusha ibindi byose mwakora ari ukuba muri mu
bwumvikane, bituma mwishimira umunsi uyu n'uyu.”
Yasabye abizihiza uyu
munsi (abakundana/abashakanye) kwirinda gushyira igitutu kuri mugenzi wawe
ushaka ko mwifata nk’uko abandi bifata, asobanura ko buri rukundo rugira
umwihariko warwo.
Ati: “Muba mukwiriye
gukora ibyo mwembi mwibonamo mutagendeye cyane ku byo abandi bose barimo gukora.”
Nubwo bimeze biryo
ariko, Hubert yasobanuye ko impano ari bumwe mu buryo abantu bifashisha
bagaragarizanya urukundo. Mu bundi buryo bwifashishwa mu rukundo, harimo
kumarana umwanya, kubwirana amagambo meza, gufashanya cyangwa kugira icyo
ukorera mugenzi wawe, no gukoranaho nk’uburyo buhebuza ubundi mu kugaragaza
urukundo.
Yagize ati: “Si abantu
bose babona impano nk'ikimenyetso kiruta ibindi cy'urukundo. Impano gusa ntabwo
aricyo cyakagombye kujya imbere, inama nziza ni ukumenya uwo mukundana cyangwa
mubana n’uburyo bwiza bwo kumwereka ko akunzwe.”
Yasoje agira inama
abasore n’inkumi bari mu rukundo ruganisha ku rushako, zirimo kuganira kuri
byose, kubwirana ukuri, kutagira na kimwe birengagiza ‘niba hari icyo babonye
batakwihanganira ntibagire ngo nibababana bizahinduka,’ kutagira igitutu icyo
aricyo cyose kibajyana mu bintu bo ubwabo batiteganirije ‘nko guhita babana
cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose, urugo ni urwa babiri, nibo bagomba
kwifatira ibyemezo by'ejo hazaza.’
Ati: “Urugo rwanyu
ruzakomera cyangwa rujegajege bitewe n'uburyo mwarwiteguye, ariko birashoboka
kubaka urugo rwiza.”
Yifashishije
ubushakashatsi bwa Lois M. Collins,
yashyize ahagaragara muri Mata 2023, Hubert Sugira yashimangiye ko gukora
imibonano mpuzabitsina mbere yo gukora ubukwe byongera ibyago byo kubaka urugo
rubi ndetse n’igipimo cya gatanya.
Ni mu gihe benshi mu
rubyiruko bitwikira iminsi mikuru nka Saint-Valentin, isabukuru y’amavuko n’ibindi
bakishora mu ngeso mbi zishobora kwangiza ubuzima bwabo n’ejo hazaza habo n’ah’imiryango
bateganya kubaka.
Buri mwaka tariki 14 Gashyantare, aba ari umunsi mukuru wa Saint-Valentin washyiriweho abakundana mu rwego rwo kurushaho kugaragarizanya urukundo.
Hubert Sugira yavuze ibikwiye kwitabwaho n'ibikwiye kwirindwa ku munsi wa Saint-Valentin
TANGA IGITECYEREZO