Umuraperi Abijuru King Lewis wamenye nka Papa Cyangwe yashyize hanze Album ye ya mbere yise “Live and Die” yahurijeho abahanazi bakomeye barimo nka Sat-B wo mu gihugu cy'u Burundi, ndetse n'umuraperi Bull Dogg ufatwa nk'uw'ibihe byose mu Rwanda.
N'iyo Album
ya mbere Papa Cyangwe yigejejeho nyuma y'uko atandukanye n'inzu ifasha abahanzi
mu bya muzika ya Rocky Entertainment bakoranye ibikorwa binyuranye by'umuziki
ariko bitarimo Album.
Bigaragara
ko yakozeho akazi katoroshye, kuko yahurijeho abahanzi bakomeye kugeza ku
ndirimbo 12 yatunganyije mu gihe cy'umwaka urenga.
Yagaragaje
ko Album ye 'Live and Die' iriho indirimbo yise 'We Sha', ' Bakalo' yakoranye
n'umuraperi mugenzi we Ish Kevin, 'Mu bigori' yamamaye mu buryo bukomeye, 'Mu
busaza' yakoranye na Kivumbi King, 'Incwi' yakoranye na Alyn Sano, 'Ndasaze'
yakoranye na Kevin Kade, 'Ovadoze' yakoranye na Sat-B, 'Ntabya Ganga' yakoranye
na Bushali, 'Tura Tugabane' na Bull Dogg ndetse na 'Mbappe'.
Alyn Sano
niwe muhanzikazi wenyine uri kuri iyi album, ni mu gihe Sat-B ariwe muhanzi
wenyine wo mu kindi gihugu uri kuri iyi Album. Iriho kandi abaraperi bane gusa.
Ni mu gihe
abahanzi baririmba ari Kivumbi King, Kevin Kade ndetse na Okkama. Aba bahanzi
bombi bafitanye ubushuti bw'igihe kirekire bwagejeje ku kuba barakoranye iyi
Album.
Bigaragara
ko Papa Cyangwe yitaye cyane ku guha akazi aba Producer bagezweho muri iki gihe
ubwo yakoraga iyi Album ye, kuko yifashishijeho Prince Kiiiz, The Major, Ayoo
Rash, Yee Fanta, Real Yeweeeh, Kozee ndetse na Real Beat.
Ni Album
yakozwe bigizwemo uruhare na Label ya Papa Cyangwe yise Cuma Gang, kandi
inononsorwa na Bob Pro afatanyije na Herbert Skillz.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko iyi Album ye yayise 'Kubaho no Gupfa' mu rwego rwo kumvikanisha ko ntacyagize itangiriro cyabuze iherezo.
Ati
"Album nayise 'Live and Die' (Kubaho no gupfa), ni ukuvuga ngo ndiho kandi
nzapfa, uriho kandi kandi uzapfa, turiho kandi tuzapfa, icyo n'icyo gisobanura
cyayo, ni ukuvuga ngo uyu munsi uriho ariko ejo uzapfa, uyu munsi ndiho ariko
ejo napfa, twese turiho ariko tuzapfa."
Uyu muraperi
wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yavuze ko ajya guhitamo abahanzi yifashishije kuri
iyi Album ye ya mbere yitaye cyane ku bahanzi bafitanye ubushuti.
Akomeza ati
"Ni ukuvuga ngo umuhanzi wese uri kuri album yanjye mu buzima busanzwe
turi inshuti. Icya kabiri ni abahanzi bagezweho, nta muhanzi uriho utari gukora
cyane, ni abahanzi nanjye ubwanjye nkunda ibikorwa byabo."
Yavuze ko
ikindi yashingiyeho ari uko aba bahanzi ari ubwa mbere bari bakoranye. Ati
"Rero bitewe n'uko tuba dufitanye umubano runaka, ikindi ari abahanzi b'abahanga,
bari no gukora cyane, bari mu kiragano gishya cy'umuziki, rero n'icyo
nagendeyeho mbahitamo."
Papa Cyangwe
avuga ko muri rusange yashimye Bushali kuri Album ye kubera ko ari umuraperi
ugezweho kandi akundira ibikorwa bye by'umuziki. Ati "Akaba ari n'inshuti
yanjye, erega ubwo bushuti no kuba nkunda ibikorwa byawe, ari n'umuhanzi mwiza,
biri mu byatumye muhitamo."
Cyangwe
asobanura ko Bull Dogg uri kuri Album ye bafitanye amateka yihariye, kuko ari
umuraperi yakuze akunda cyane bitewe n'imyandikire ye. Ati "Ni umuraperi nakuze
nkunda. Rero kumushyira kuri Album yanjye ni umugisha cyane."
Asobanura ko
yifashishije Sat-B kubera ko hari abahanzi babiri barimo Double Jay na Olegue
bo mu Burundi bari barakoranye indirimbo. Ati "Naratekereje ndavuga nti
kuki ntashyira undi muhanzi wo mu Burundi kuri Album yanjye, bihurirana n'uko
Sat-B dusanzwe dufitanye ubushuti."
Uyu muraperi avuga ko yahisemo abahanzi ashingiye ku bushuti, kuba nta ndirimbo bari barakoranye no kuba ari abahanzi b'abahanga bagezweho muri iki gihe.
Imyaka ibiri irashize Papa Cyangwe ari mu muziki. Muri Mutarama 2022, yasohoye Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Sitaki' iriho indirimbo zamwubakiye izina nka 'Kanjenje' yakoranye na Chriss Eazy, 'Aho' yakoranye na Bushali n'izindi.
Kuri Album
'Live and Die', Ish Kevin yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise 'Bakalo'
Kivumbi King
yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise 'Mu Busaza'
Umuhanzikazi
Alyn Sano yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise 'Incwi'
Okkama
yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise 'So Special' kuri Album ye
Kevin Kade
yahuje imbaraga na Papa Cyangwe kuri Album mu ndirimbo bise 'Ndasaze'
Sat-B yateye
ingabo mu bitugu Papa Cyangwe bakorana indirimbo bise 'Ovadoze'
Bushali
yashyigikiye mugenzi we Papa Cyangwe bakorana indirimbo 'Ntabya Gang'
Bull Dogg,
umuraperi ubimazemo igihe kinini yakoranye na Papa Cyangwe indirimbo bise 'Tura
Tugabane'
Papa Cyangwe
yavuze ko buri muhanzi bakoranye kuri iyi Album basanzwe bafitanye ubushuti
bw'igihe kirekire, kandi ni umuhanga
Album ya Papa Cyangwe iriho indirimbo 12, kandi yakoranye n'abahanzi umunani b'inshuti ze
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO PAPA CYANGWE YITIRIYE ALBUM YE 'LIVE AND DIE'
KANDA HANO WUMVE ALBUM YOSE 'LIVE AND DIE' YA PAPA CYANGWE YASHYIZE HANZE
TANGA IGITECYEREZO