Kigali

Barimo uwagejeje ku 20.000! Ibyamamare 10 byaryamanye n'abagore benshi ku Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/02/2024 11:09
0


Reba urutonde rw'ibyamamare 10 byaryamanye n'abakobwa benshi ku Isi, bayobowe n'umukinnyi wa Basketball Wilt Chamberlain waryamanye n'abagore ibihumbi makumyabiri (20,000).



Kuryamana n'abakobwa cyangwa abagore benshi n'ubuzima bwuzuyemo iraha bizwi cyane ku byamamare bitandukanye byo mu ngeri zose, yaba mu muziki, mu mideli hamwe no muri Sinema hakunze kugaragara ibyamamare byagiye bica agahigo ko kuryamana n'abagore benshi.

Nubwo ibyamamare byinshi birangwa n'iyi ngeso, gusa hari abandi baciye agahigo ko kuryamana n'abakobwa/abagore benshi cyane ku Isi ku buryo wagirango niko kazi konyine bakora.

Ikinyamakuru The Sun cyasohoye urutonde rw'abagabo b'ibyamamare, baciye agahigo gatangaje ko kuryamana n'abagore benshi ku isi. Irebere uru rutonde rurangajwe imbere n'icyamamare Wilt Chamberlain, waryamanye n'abakobwa 20,000.

The Sun ivuga ko igitangaje kuri ibi byamamare 10 byaryamanye n'abagore benshi ku Isi, ari uko benshi muri bo bashaje atari abasore bagifite akabaraga ko kwiruka mu gitsina gore. Benshi muribo barengeje imyaka 60 abandi bato muri bo bari hagati y'imyaka 50 kuzamura ndetse harimo na Gene Simmons w'imyaka 74 y'amavuko.

1. Wilt Chamberlain

Wilt Chamberlain ni umwe mu bakinnyi ba Basketball kabuhariwe babayeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiye akinira amakipe akomeye arimo nka Lakers ndetse yanakinnye muri NBA mu gihe cy'imyaka 14.

Wilt Chamberlain waharuriye inzira benshi mu birabura bakina Basketball, yaciye agahigo ko kuryamana n'abagorebangana ni 20,000. Mu gitabo yasize yanditse mbere y’uko yitaba Imana mu 1999 cyitwa 'A View From Above', yavuze ko ikintu yishimira cyane yakoze ari ukubasha kuryamana n'abakobwa benshi cyane, ndetse bose akabasha kubanyura. Kugeza ubu nta cyamamare kirabasha kunyura kuri Wilt Chamberlain, mu kuryamana n'abagore benshi ku isi.

2. Warren Beatty

Umukinnyi wa filime unazitunganya, Warren Beatty aza ku mwanya wa kabiri mu byamamare byaryamanye n'abagore benshi ku Isi. Warren Beatty we yatangaje ko yaryamanye n'abakobwa ibihumbi cumi na bibiri (12,000). Uyu musaza w'imyaka 85 yatanze ubuhamya  avuga ko yatakaje ubumanzi afite imyaka 16, ndetse aryamana n'abakobwa 12,000 mbere y’uko arushinga n'umugore we Annette Bening. Warren Beatty yanaciye agahigo ko kurushinga afite imyaka 55, amaze kuryamana n'abakobwa 12,000.

3. Charlie Sheen 

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya, Charlie Sheen wamenyekanye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa 'Two and a Half Men', yahishuye ko yaryamanye n'abagore ibihumbi bitanu (5.000). Mu 2018 Charlie Sheen yahishuye ko arwaye Sida, yakuye mu kuryamana n'abakobwa benshi atakoresheje ubwirinzi bw'agakingirizo.

4. Gene Simmons

Gene Simmons uvuka mu gihugu cya Israel gusa akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamamaye cyane ku izina rya 'The Demon' nawe ari mu byamamare byaryamanye n'abagore benshi ku Isi. Uyu mugabo wiyise idayimoni, amaze kuryamana n'abagore ibihumbi bine na magana atandatu (4,600) ku myaka 74 afite. Gene Simmons icyamamare mu njyana ya Rock yatangaje ko akunda cyane imibonano mpuzabitsina, aricyo cyatumaga ashobora no kuryamana n'abakobwa bane mu ijoro rimwe.

5. Mick Jagger

Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime Mick Jagger ukomoka mu Bwongereza, yaciye agahigo ko kuryamana n'abagore ibihumbi bine (4,000). Mick Jagger wakanyujijeho n'icyamamarekazi Angelina Jolie, yatangarije ikinyamakuru Variety Magazine ko yaryamanye n'abagore 4,000 mbere y’uko yuzuza imyaka 50.

6. Simon Cowell

Simon Cowell watangije  amarushanwa ya X-Factory yo kuzamura impano z'abahanzi ndetse akaba ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka k'irushanwa rya 'American Idol hamwe na 'American Got Talent' yashinze, yatangaje ko mu buzima bwe amaze kuryanama n'abagore ibihumbi bibiri (2000), gusa yavuze ko ibi yabikoze akiri muto agifite amaraso ashyushye.

7. Hugh Hefner

Umuherwe Hugh Hefner washinze ikinyamakuru Playboy Magazine cyandika ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, ndetse akanashinga inzu ya Playboy Mansion ikinirwamo filime z'urukozasoni (Pornography), ni umwe mu byamamare byaryamanye n'abagore benshi ku Isi. Mu gitabo yanditse cyitwa 'The New Bedside Of Playboy' yavuze ko yaryamanye n'abakobwa 1.500, abenshi muri bo ni abakinnyi ba filime z'urukozasoni.

8. Russell Brand

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Russell Brand ukomoka mu Bwongereza uzwiho gukunda igitsina gore cyane, nawe yaciye agahigo ko kuryamana n'abagore benshi. Russell Brand wahoze ari umugabo w'icyamamare Katy Perry bamaranye imyaka 2 bagatandukana kubera kumuca inyuma, yaryamanye n'abagore igihumbi (1000). Katy Perry nawe yigeze gutangaza ko Russell Brand bakibana yamubwiraga ko atabasha kumuhaza mu buriri ari umwe, akamusaba ko yajya kuryamana n'abandi bagore ku ruhande.

9. Peter Stringfellow

Umuherwe Peter Stringfellow washinze utubyiniro (Night Clubs) twinshi mu Bwongereza, nawe yaciye agahigo ko kuryamana n'abagore benshi bagera kuri magana inani (800). Peter Stringfellow yatangaje ko byibuze ku munsi umwe, yabashaga kuryamana n'abakobwa batanu akiri umusore.

10. Gaz Beadle

Umunyamideli Gaz Beadle ukomoka mu Bwongereza wamamaye mu kiganiro Geordie Shore cyanyuraga kuri televiziyo mpuzamahanga ya MTV, niwe cyamamare kiri ku mwanya wa cumi mu byamamare byaryamanye n'abagore benshi ku Isi. Gaz Beadle yatangaje ko yujuje imyaka 31 y'amavuko amaze kuryamana n'abakobwa 600.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND