Weekend ya mbere ya Gashyantare, ni imwe mu zidateze kwibagirana mu mitwe y'abanyabirori ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro nyarwanda muri rusange bitewe n’ibikorwa bikomeye byayiranze nubwo ku rundi ruhande byari amarira gusa.
Benshi mu banyarwanda
ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro muri rusange, bakunda ibikorwa rusange
bibafasha kwidagadura mu rwego rwo kuruhuka mu mutwe no kwishima ari nako
bongera iminsi yo kubaho.
Uwavuga rero ko iyi weekend nta munyarwanda waranzwe n’irungu ntiyaba abeshye kuko haba ku banyarwanda
baba mu mahanga ndetse n’abatuye mu Rwanda, ibitaramo byari bihari ku bwinshi.
Ku rundi ruhande ariko,
umunyarwanda yaciye umugani ngo nta byera de! Nubwo ibyishimo byari byose ku bw’ibikorwa
bidasanzwe byabaga mu myidagaduro, ni nabwo umukozi w’Imana wakunzwe n’abatari
bake ku bw’umurava n’urwenya rwe ndetse n’ibikorwa by’intashyikirwa
byamuranze, Pastor Ezra Mpyisi yasezerwagaho bwa nyuma.
1.
U Rwanda rwari rwimukiye i Washington DC
muri Rwanda Day
Rwanda Day isobanurwa
nk'igikorwa gihuza abanyarwanda batuye mu mahanga n'ababa mu Rwanda. Abitabira
iri huriro, babona amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo
zitandukanye z'iterambere ry'Igihugu n'ibindi.
Ni umunsi kandi urangwa
n'ibikorwa byo kwidagadura, abanyarwanda n'abandi bagasabana bijyanye n'umuco
Nyarwanda.
Umunsi wa mbere wa
Rwanda Day, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, waranzwe n’ibiganiro
byateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), byahuje ba rwiyemezamirimo,
abayobozi mu nzego zinyuranye mu rwego rw’imari n’abashoramari. Iyi nama
yagarutse ku mikorere y'urwego rw'abikorera mu Rwanda n'amahirwe y'ishoramari
arurimo.
Abanyamuziki bakomeye
muri iki gihe, Mugisha Benjamin [The Ben], Bruce Melodie wanatanze ikiganiro, Teta Diana ndetse na
Ruti Joel batanze ibyishimo bisendereye ku banyarwanda n'inshuti z'u Rwanda
bitabiriye Rwanda Day.
Muri iki gitaramo cyabaye
mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024, nyuma y'uko
Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame yari amaze kuganiriza abitabiriye
Rwanda Day ya 11.
Ijambo ry'Umukuru
w'Igihugu ryibanze ku kugaragaza u Rwanda mu myaka 30 ishize. Yavuze ko iriya
myaka ishize yaranzwe n’urugendo rutoroshye, ariko Abanyarwanda babashije
kurunyuramo, kandi bari aho bifuza kuba.
2.
Ibyamamare byaratunguranye mu birori
Okkama yamurikiyemo Ep yise ‘Ahuii’
Mu mpera z’icyumweru
gishize ku wa 02 Gashyantare 2024, Ossama Massud Khaled [Okkama] yamurikiye
abakunzi b’umuziki nyarwanda EP (Extended Play) ye ya mbere yise ‘Ahuii’ mu
birori byabereye kuri KASO. Uwahageraga wese yakiranwaga urugwiro n’abarimo
abavandimwe ba Okkama n’umukunzi we Teta Trecy.
Benshi mu bafite
amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda baje gushyikira Okkama barimo Shaddyboo
wanahageze mu ba mbere, Pince Kiiiz umaze kwandika izina mu gutunganya
indirimbo z’amajwi; Coach Gael, Platini P, Phil Peter, Rocky Kimomo, Fayzo Pro,
Mistaek, DJ Theo, Umujyanama wa Bwiza binyuze muri Kikac n’abandi benshi.
Uretse indirimbo "Aba
Baby" yamaze kugera hanze, iyi EP igizwe n’izindi ndirimbo zirimo Nasinze,
Akanyoni, Romance yatuye abakundana bose, Blessing, Pandemi, Ahuii n’Umukapo.
3.
Itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards
2024
Abahanzi bakomeye bo
muri Nigeria barimo Burna Boy, Davido, Ayra Starr hamwe na Tems bose bahabwaga
amahirwe yo kwegukana ibihembo bya Grammy Awards, batashye amaramasa, mu gihe
Tyla ariwe wabakubise inshuro akegukana Grammy ye ya mbere.
Mu ijoro ryo ku
Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 nibwo hatanzwe ibihembo bya Grammy Awards
2024 byari bitanzwe ku nshuro ya 66. Abahanzi nyafurika bari bitezweho gutsinda
batashye imbokoboko, maze umuhanzikazi Tyla ahabwa Grammy Award ya mbere mu
gihe gito amaze mu muziki.
Mu bandi begukanye
ibihembo, harimo Miley Cyrus, Taylor Swift, SZA, Aliciya Keys, Victoria Monet,
Lil Durk, J.Cole, David Bowie, Allisson Russell wabaye umuhanzi mushya w'umwaka
n’abandi benshi.
4.
Pastor Ezra Mpyisi yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa mu cyubahiro
Ku wa Gatandatu w’icyumweru
gishize (Isabato) mu mahema ya Kaminuza ya UNILAKE nibwo imiryango, inshuti
n'abavandimwe b'umuryango wa Pastor Ezra Mpyisi, umuvugabutumwa akaba n’umukozi
w’Imana, bari bateranye kugirango hizihizwe bwa nyuma ubuzima bwaranze Pastor
Ezra Mpyisi witabye Imana ku wa 27 Mutarama 2024.
Pastor Ezra Mpyisi
watabarutse ku wa 27, yavutse ku wa 19 Gashyantare 1922. Umugoroba
wa nyuma wo kwizihiza ubuzima bwe waranzwe n'ubuhamya bw'ababanye nawe biganjemo
abo basenganye kuva muri 1997 nyuma y'uko agarutse mu Rwanda ahungutse.
Yari azwiho kuba
yarabaye umujyanama w'Umwami Kigeli V
Ndahindurwa.
Kuri iki Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 nibwo umubiri wa Pastor Ezra Mpyisi wasezeweho ndetse unashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ahaganewe abanyacyubahiro.
Mu marira menshi yabo basenganaga mu idini ry'Abaventiste b'Umunsi
wa Karindwi, Pastor Ezra Mpyisi yashyinguwe, hatangwa Bibiliya nk'uko
nyakwigendera yari yarabisabye mbere yo kwitaba Imana.
5. Indirimbo nshya
Nk'uko batangiye umwaka babyiyemeza, abahanzi nyarwanda bakomeje kwirinda kwicisha abakunzi b'umuziki irungu, babagezaho indirimbo nshya nziza kandi mu gihe gito.
Mu ndirimbo nshya zasohotse mu mpera z'iki cyumweru, harimo ikunzwe n'abatari bake yitwa 'Sesa' y'umuhanzi Ross Kana, 'My Dreams' ya Davis D afatanije na Melissa, 'El Shaddai' ya Incense Woship, 'Inkuru y'urukundo' y'umuhanzi Bosco Nshuti n'izindi.
TANGA IGITECYEREZO