Abanyamuziki bakomeye muri iki gihe, Mugisha Benjamin [The Ben], Bruce Melodie, Teta Diana ndetse na Ruti Joel batanze ibyishimo bisendereye ku banyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bitabiriye Rwanda Day wabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu
tariki 3 Gashyantare 2024, nyuma y'uko Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame
yari amaze kuganiriza abitabiriye Rwanda Day ya 11.
Ijambo ry'Umukuru w'Igihugu ryibanze ku kugaragaza u Rwanda
mu myaka 30 ishize. Yavuze ko iriya myaka ishize yaranzwe n’urugendo
rutoroshye, ariko Abanyarwanda babashije kurunyuramo, kandi bari aho bifuza
kuba.
Yagize ati “Urugendo rwacu rwari rurerure, rukomeye ariko ni
bwo bwiza bwarwo. Ariko turi aho turi, muri ibyo bikomeye twarihanganye,
twararokotse, dushaka gukora byinshi bishoboka kugira ngo tube abantu beza,
tube aho dushaka kuba.”
Umukuru w’Igihugu, yavuze ko ibyago byagwiriye u Rwanda
bitazongera kubaho ukundi. Ati “Ibi ni byo twavuze kuva mu ntangiriro, imyaka
30 nyuma y’amakuba yagwiriye igihugu cyacu, ariko twarizeye. Twashakaga kubaho
ubuzima bwacu nubwo benshi babuze ubwabo, turiyemeza, murabizi hari ukuntu
abantu bajya bavuga ngo umurabyo ntujya urabya ahantu hamwe inshuro ebyiri.”
Akomeza ati “Wenda ni byo ariko kuri njye ndashaka kuba ku
ruhande rwiza, nahitamo ko ngomba kwitegura mu gihe u Rwanda rwakubiswe rimwe
n’inkuba mu 1994, rutazongera gukubitwa n’umurabyo ukundi. Ndashaka ko tutagira
ibyo dusuzugura, ahubwo tujye tureba ko tutazongera gukubitwa bwa kabiri.”
Nyuma y’ijambo rye, habaye igitaramo cyahekereje Rwanda Day
cyaririmbyemo abahanzi The Ben, Bruce Melodie, Ruti Joel ndetse na Teta Diana. Muri
iki gitaramo, The Ben yaririmbye indirimbo ze zirimo nka 'Lose Control' yakoranye
na Meddy, 'Ni Forever' yahimbiye umukunzi we n'izindi.
Si ubwa mbere The Ben ataramiye abitabiriye Rwanda, ndetse
yagiye anyuzamo akaganiriza abafana be bari muri iki gitaramo, harimo n'abana
bagiye bamusanga ku rubyiniro bagafatanya nawe kuririmba.
Yanaririmbye indirimbo ye yamamaye yise 'Habibi'.
Ibintu byahinduye isura ubwo Bruce Melodie yahamagarwa ku
rubyiniro. Uyu munyamuziki wakuriye i Kanombe yaririmbye mu buryo bwa Live
indirimbo ze zirimo nka 'Henzapu', 'Saa Moya', 'Katerina' n'izindi zinyuranye.
Uyu muhanzi yaririmbye muri iki gitaramo nyuma y'amasaha
make yari ashize atanze ikiganiro cyagarutse ku rugendo rw'iterambere ry'u
Rwanda mu guteza imbere ibikorwaremezo byubakiye kuri Siporo ndetse no ku myidagaduro
muri rusange.
Yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri ageze muri Amerika, kuko
ahaheruka mu 2023 ubwo yari mu bitaramo na Shaggy.
Yavuze ko ari umuhamya w’uburyo mu myaka 30 u Rwanda
rwiyubatse, kandi ruteza imbere ibikorwaremezo by’ubuhanzi byanamufashije ubwo
yakoraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki.
Ati “Nk’uko nabivuze, navutse mu 1992, najyaga mvuga ko
nshobora kuba naravutse mu gihe kitari icya nyacyo ariko nanone nishimira ko
nabonye igihugu cyanjye gikura, kigenda gitera imbere mu nzego zose.”
Uyu muhanzi yagaragaje ko mu myaka ishize byari bigoye
kubona umuhanzi ku giti cye yitegurira igitaramo, ariko afite urwibutso ku
gitaramo yakoreye muri BK Arena mu 2020.
Akomeza ati “Ariko muribuka ubwo nateguraga igitaramo cyo
kwizihiza imyaka 10 maze muri uyu mwuga muri BK Arena, ni bwo natekereje ko
imyidagaduro yacu yamaze igihe kirekire itegereje iki kintu. Ibikorwaremezo
by’imyidagaduro bishyira igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga.”
Bruce Melodie yabwiye urubyiruko ko ari bo Rwanda rw’ubu,
bityo buri wese afite uruhare mu guteza imbere u Rwanda, binyuze mu bushobozi
bwe.
Ati “Ndashaka kubwira abato hano; turi bato twajyaga twumva ijambo Rwanda rw'ejo. Icyo gihe natekerezaga ko hari igihe kinini tuzaba dukura. Ariko ubu ni twe Rwanda, ejo harageze ubu noneho na twe dufite ubushobozi bwo gutekereza ku Rwanda rw'ejo, tukaruha ingero z'uko u Rwanda rukwiye kuba rumeze". The Ben yatanze ibyishimo ku bitabiriye igitaramo cyahekereje Rwanda Day i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Nyuma yo gutanga ikiganiro, Bruce Melodie yataramiye abitabiriye Rwanda Day yisunze indirimbo ze zakunzwe
Teta Diana waririmbye ku munsi wa mbere wa Rwanda Day, yanaririmbye mu kuyisoza
Ruti Joel yaririmbye ku nshuro ya mbere muri Rwanda-Yisunze
indirimbo zirimo nka ‘Igikobwa’, ‘Cunda’ atanga ibyishimo
Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwiyubaka, ari urugendo rutari rworoshye
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington Dc
Umuyobozi wa Isibo TV, Kabanda Jado ari mu bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC
Abanyamuziki barimo Kitoko Bibarwa, Massamba Intore, Teta Diana na Ally Soudy bitabiriye Rwanda Day
Bruce Melodie ari kumwe n'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo
Umuhangamideli Sonia Mugabo [Uri iburyo] ari mu bitabiriye Rwanda Day
AMAFOTO: Village Urugwiruko
TANGA IGITECYEREZO