Umukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari Police FC yatsinzemo APR FC, waranzwe n'ibihe bitandukanye birimo ubushyamirane bwaturutse ku gitego cya kabiri cya Police FC.
Uyu
mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho Police FC yegukanye igikombe
itsinze APR FC ibitego 2 -1. APR FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe
na Nshimiyimana Ynussu, mu gihe ibitego bya Police FC byose byatsinzwe na Peter
Agblevor.
Abasifuzi bahawe uyu mukino, bakimenyekana ntabwo bavuzweho rumwe
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mu kibuga
APR FC yatangiye itsinda igitego ku mupira watsinzwe na Ynussu
Amakipe yombi yakinaga areba igikombe mu myanya y'icyubahiro
Peter ni umwe mu bakinnyi bari bitezwe kuri uyu mukino kuko akunze gutsinda APR FC
Peter yaje gukora amateka atsinda APR FC ibitego ndetse ahesha Police FC igikombe cy'Intwari
Shaiboub wari kapiteni wa APR FC kuri uyu mukino nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri, yari yarakaye cyane amahane ari menshi ari kurwana ku ikipe ye
Shaiboub amahoro yari yamubanye make, kuko yumvaga ikipe ye irenganye cyane
Shaiboub agenda aganira n'umusifuzi wo hagati, amusaba ko igitego cyakurwaho
Umusifuzi Kagabo wari ku ruhande byabaye ngombwa ko akikizwa n'abashinzwe umutekano ku kibuga kuko abakinnyi ba APR FC bashakaga kumusagararira cyane
Nyuma y'umukino abasifuzi basohotse mu kibuga baherekejwe n'inzego z'umuteko
Ibyishimo byasaze abakinnyi ba Police FC baterura umutoza wabo Mashami Vincent
Minisitiri wa siporo Aurore Munyangaju ashyikiriza igikombe kapiteni wa Police FC Nshuti Savio
Francois Ngarambe umuyobozi wa CHENO, yambika imidari abasifuzi
Abafana ba APR FC batakaje ibyishimo mu minota ya nyuma
Police FC yari ifite gishyigikira kuri uyu mugoroba
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda
">
">
">
VIDEO 1: Eric Munyantore - InyaRwanda
VIDEO 2: Yaka Pro - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO